Umuryango Upendo ukora ibikorwa by'urukundo, wakoze igitaramo kuri iki Cyumweru tariki 30 Nyakanga 2017 aho wataramanye na Patient Bizimana n'abandi bahanzi banyuranye mu gusoza igikorwa cy'urukundo bamazemo iminsi cya 'Upendo Ineza week'
Umuryango Upendo umaze imyaka 4 utangijwe ku rwego rw’isi, mu Rwanda ukaba umaze imyaka ibiri uhakorera, magingo aya mu Rwanda ukaba uhafite abanyamuryango 60. Upendo igizwe n’abantu baturuka mu matorero atandukanye, bakaba bakora ibikorwa by’urukundo binyuze mu ijambo ry’Imana. Ni umuryango watangirijwe muri Canada n’uwitwa Anita, kuri ubu ukaba ukorera mu bihugu 17 ku isi birimo: U Rwanda, u Burundi, Uganda, Canada, Leta Zunze Ubumwe za Amerika, u Bubiligi, u Bufaransa, Dakar, Suwede n’ibindi.
Patient Bizimana mu gitaramo cyateguwe na Upendo
Iki gitaramo cyabereye kuri Sonatube mu mujyi wa Kigali kuri Classic Hotel. Usibye Patient Bizimana, abandi bahanzi bifatanyije na Upendo hari: Mucyowase Jessica,Voice of Winners na Kevin Paulin.Pastor Joseph Mureganshuro uyobora itorero Mount Olives Temple ni we wigishije ijambo ry'Imana. Uyu mukozi w'Imana yahishuye ko ari umukunzi ukomeye w'indirimbo za Patient Bizimana ndetse anavuga uburyo yagiye muri Kigali Convention Centre mu gitaramo cya Patient akabura aho yicara n'aho ahagarara kubera ubwinshi by'abantu bari bahari. Yasabiye umugisha Patient amusaba kuguma mu Mana kuko harimo uburyohe.
Pastor Joseph yafashijwe cyane n'indirimbo za Patient Bizimana
Iki gitaramo kitabiriwe n'abanyamurwango ba Upendo Rwanda hamwe n'abo muri Upendo zo mu bindi bihugu nka Uganda, Burundi, USA, UK n'ibindi. Benshi mu bafashe ijambo, bagiye bashimira Anita watangije uyu muryango, bashimira Imana yabashoboje ndetse bahigira Imana ko bazakomeza kurangwa n'ibikorwa by'urukundo ndetse bakabikundisha abandi.
Bakase umutsima, batangarizwa ko umwaka utaha bazakora ibirori byo kwizihiza imyaka itanu
Iki gitaramo cyabaye mu rwego rwo gusoza igikorwa cya 'Upendo Ineza week' aho abanyamuryango ba Upendo bakoze ibikorwa binyuranye by'urukundo bagasura abatishoboye n'abarwayi, bakabereka urukundo. Tariki 25 Nyakanga 2017, ni bwo Upendo Rwanda hamwe n'abandi bagize Upendo zo mu bindi bihugu kuri ubu bari mu Rwanda, basuye abafite ubumuga bwo mu mutwe bo mu kigo cy’ababikira b’abakarikuta kiri ku Muhima mu mujyi wa Kigali, basangira nabo, bakinana nabo imikino itandukanye. Usibye kuba babahaye n’inkunga, banabasengeye.
Ibi bikorwa byarakomeje no kuri uyu wa Gatatu tariki 26 Nyakanga 2017 aho abanyamuryango ba Upendo basuye umudugudu wa Mageragere w’abapfakazi, imfubyi n’incike za Jenoside yakorewe abatutsi muri Mata 1994, babaha ubufasha bw'imyambaro n’ibyo kurya.
Kugira urukundo no kurugaragaraza abantu ni yo ntego ya Upendo
Muri iki gikorwa, Upendo yaganiriye n’aba batishoboye baganira ku ijambo ry’Imana, baramya Imana mu ndirimbo zitandukanye ndetse hatangwa n’ubuhamya. Ikindi ni uko benshi bakozweho n'ijambo ry'Imana ryigishijwe ndetse hakaboneka n'abakira agakiza bakiyegurira Yesu.
Tariki 28 Nyakanga 2017, Upendo yakomeje ibikorwa by'urukundo, isura abarwayi bari mu bitaro bya Kibagabaga, irabaganiriza ibaha ubufasha. Nkuko Inyarwanda.com tubikesha Laetitia Sezicyeye uhagarariye Upendo Rwanda,Upendo igendera ku cyanditse kiri mu Abafilipi 2:1-5 havuga ngo:
Nuko niba hariho gukomezwa kuri muri Kristo, kandi niba hariho guhumurizwa kuzanwa n'urukundo, niba hariho no gusangira Umwuka, niba hariho imbabazi n'impuhwe. Musohoreshe umunezero wanjye guhuriza imitima mu rukundo, mwibwira kumwe muhuje imitima. Ntimukagire icyo mukorera kwirema ibice cyangwa kwifata uko mutari, ahubwo mwicishe bugufi mu mitima, umuntu wese yibwire ko mugenzi we amuruta.Umuntu wese muri mwe areke kwizirikana ubwe gusa, ahubwo azirikane n'abandi. Mugire wa mutima wari muri Kristo Yesu.
MU MAFOTO REBA UKO BYARI BIMEZE MU GITARAMO CYA UPENDO
Babanje kuramya no guhimbaza Imana
Barimo guhamagara Imana binyuze mu kuyiramya
Ba 'Mama' Upendo mu gitaramo gisoza 'Upendo Ineza week'
Yasabanye n'Imana binyuze mu kuyiramya
Voice of Winners Worship team yo mu itorero Mount Olives Temple
Abo muri Upendo basanze kuri stage Voice of Winners bafatanya kuramya Imana
Patient Bizimana na Olivier Roy bari muri iki gitaramo
Hano ni mu gihe cyo 'Guhoberana kwera'
Anita uyobora Upendo ku isi, uyu akaba ari na we watangije uyu muryango
Laetitia Sezicyeye uyobora Upendo Rwanda
Patient Bizimana yahesheje umugisha abari muri iki gitaramo
Patient yaririmbye Ubwo buntu, Menye neza n'izindi zinyuranye
Pastor Joseph Mureganshuro yavuze ko hari igihe ajya yikingirana mu cyumba akaririmba indirimbo za Patient Bizimana kuko ngo ijwi rye riryohera gusa Yesu
Aba ni bamwe mu bari bashinzwe kwakira abantu
Ubwo bakiraga Pastor Joseph ngo yigishe ijambo ry'Imana
Pastor Joseph yashimiye cyane Upendo kubw'ibikorwa by'urukundo ikora
Abahagarariye Upendo mu bihugu binyuranye
Bakase umutsima bishimira imyaka ine umuryango Upendo umaze
MU MAFOTO REBA UKO 'UPENDO INEZA WEEK' YAGENZE
UBWO UPENDO YARI YASUYE ABAFITE UBUMUGA BWO MU MUTWE (Mu mafoto ariko ntabwo tugaragaraza abafite ubu bumuga)
Hano bari bageze ku Muhima ahari ikigo kibamo abafite ubumuga bwo mu mutwe
Bimwe mu byo babafashishije
Hano bari berekejeyo
Nyuma yo kuvayo bafashe ifoto y'urwibutso
REBA AMAFOTO Y'UKO BYARI BIMEZE UBWO UPENDO YAJYAGA I MAGERAGERE
Ubwo bari bageze i Mageragere
Anita watangije Upendo, hano yari mu kazi n'umutima we wose
Bimwe mu byo bafashishije incike za Jenoside yakorewe abatutsi
Baricaye baraganira
Bamwe bakiriye agakiza
Nyuma y'aho bafashe ifoto y'urwibutso
UKO BYARI BIMEZE UBWO BASURAGA ABARWAYI KU BITARO BYA KIBAGABAGA
Basangiye n'abarwayi n'abarwaza babo
Bafashe ifoto y'urwibutso
AMAFOTO: Lewis IHORINDEBA/ Inyarwanda.com
TANGA IGITECYEREZO