RFL
Kigali

MU MAFOTO: Uko byari bimeze kuri Stade Amahoro mbere y'uko igitaramo cya Pasika cyatumiwemo Sinach gitangira

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:1/04/2018 14:53
0


Uyu munsi tariki 1 Mata 2018 i Remera muri Pariking za Stade Amahoro hagiye kubera igitaramo cya Pasika cyatumiwemo icyamamare Sinach. Saa cyenda z'amanywa ni bwo abantu batangiye kwinjira, gusa mbere y'aho abantu bahageze ari benshi cyane.



Sinach waririmbye: Way maker na I Know Who I Am n'izindi zinyuranye yatumiwe mu Rwanda na Patient Bizimana mu gitaramo Easter Celebration concert. Muri iki gitaramo abahanzi bari buririmbe ni Patient Bizimana, Sinach, Aime Uwimana na Israel Mbonyi. Kugeza ubu abantu benshi batonze umurongo bategereje ko isaha zigera bakinjira.

Ukigera kuri Stade Amahoro, ubona ibyapa byinshi by'umuhondo byamamaza kompanyi ya MTN Rwanda umuterankunga w'imena w'iki gitaramo. Mu bantu bamaze kuhagera urabona urubyiruko ari rwo rwinshi cyane. Abahanzi barimo Aime Uwimana na Israel Mbonyi bamaze kuhagera babanza kugenzura niba ibyuma bimeze neza. 

REBA AMAFOTO Y'UKO BIMEZE KURI STADE AMAHORO

Easter Celebration

Umurongo ni umurongo

Easter CelebrationEaster Celebration

Imodoka Aime Uwimana yajemo

Easter Celebration

Saa munani n'iminota micye Aime Uwimana yari yahageze

Easter CelebrationEaster CelebrationEaster Celebration

Iki gitaramo cyatewe inkunga na MTN,.... nawe wabyibwira

AMAFOTO: Janvier Iyamuremye






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND