RFL
Kigali

MU MAFOTO 50: Hatanzwe ibihembo Sifa Rewards 2017 ku bakoze ibikorwa by'indashyikirwa mu iyobokamana

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:2/10/2017 0:11
0


Ku nshuro ya Gatanu, umuryango Isange Corporation watanze ibihembo Sifa Rewards 2017 bitangwa ku bantu bakoze ibikorwa by'indashyikirwa mu iyobokamana. Ibirori byatangiwemo ibi bihembo byabaye kuri iki Cyumweru tariki 1 Ukwakira 2017 bibera muri Kigali Marriot Hotel.



Sifa Rewards 2017 ni ibirori byitabiriwe n'abantu benshi dore ko Salle ya Marriot Hotel yabereyemo iki gikorwa yari yakubise yuzuye. Ibi birori byatangiye isaa Cyenda z'amanywa kugeza saa moya z'ijoro. Hari abanyamadini batandukanye, abayobozi mu nzego nkuru za Leta, abahanzi, abanyamakuru benshi n'abandi biganjemo abaktisto.

Pastor Ezra Mpyisi ni we wigishije ijambo ry'Imana, yitsa cyane ku kwibutsa abantu ko bakwiriye kwirinda icyaha n'igisa nacyo bakabona kwitwa abana b'Imana. Umuhanzi Israel Mbonyi, umukirigitananga Deo Munyakazi, korali Seraphim ya AEBR Kacyiru n'itorero Amasimbi n’amakombe ryashinzwe na nyakwigendera Rugamba Sipiriyani ni bo baririmbiye abitabiriye iki gikorwa.

URUTONDE RW’ABAHAWE IBIHEMBO MURI SIFA REWARDS 2017

1.Urwego rw’igihugu rushinzwe imfungwa n’abagororwa RCS: Rworohereje ibikorwa by’ivugabutumwa mu magereza.

2.Umuryango wa Gikristu Caritas Rwanda: Wagize uruhare mu iterambere ry’abaturage.

3.Umuryango wa Gikristu ADRA Rwanda: Uruhare wagize mu gufasha impunzi.

4.Amasezerano Community Banking: Ikigo cy’imali cya Gikristo cyagize uruhare mu guhindura ubuzima bw’abaturage.

5.Lycee de Notre Dames de Citeaux: Ishuli ryagize uruhare mu burezi bw’umwana w’umukobwa.

6.Pastor Nyamutera Joseph (Umuyobozi wa Rabagirana Ministries): Yagize uruhare mu gutangiza imishinga igamije kubaka Isanamitima, Ubumwe n’Ubwiyunge.

7.Umuryango Women Foundation Ministries: Uruhare wagize mu kuremera abatishoboye binyuze mu gikorwa cya ThanksGiving.

8.Bishop Margret Rwandamura: Umugore wagize uruhare rukomeye mu ivugabutumwa ryo ku maradiyo.

9.Korali Seraphim Melodies (AEBR): Uruhare igira mu gikorwa cyo gutanga amaraso ku bayakeneye (indembe zo mu bitaro bya CHUK).

10.Itorero Inkurunziza: Uruhare ryagize mu gutangiza amasengesho yo mu gihe cy’ikiruhuko cya saa sita- Lunch Hour

11.Musenyeri Kolini Emmanuel: Yagize uruhare mu gusigasira ubusugire bw’Itorero ry’u Rwanda.

12.Prof Dr Rwigamba Balinda: Rwiyemezamirimo wa mbere watangije Kaminuza yigenga (ULK) akanafasha abatishoboye abishyurira.

13.Rugamba Cyprien: Umuhanzi wahimbye ibihangano bikoreshwa cyane mu iyogezabutumwa no muri Sosiyete Nyarwanda.

14.Radio Rwanda: Radio ya mbere yafashije ubutumwa bwiza kwamamara.

15.Africa College of Theology (New Life Bible Church): Ishuli rya Theology rifite ireme ry’uburezi.

REBA AMAFOTO

Sifa Rewards 2017Sifa Rewards 2017

Intore zahamirije

Israel Mbonyi

Israel Mbonyi yaririmbiye abari muri ibi birori

Sifa Rewards 2017

Deo Munyakazi hamwe na mushiki we

Sifa Rewards 2017

Korali Seraphim Melodies yaririmbye

Sifa Rewards 2017

Ishusho y'ibikombe byatanzwe kuri iyi nshuro

Pastor Mpyisi

Mpyisi

Pastor Mpyisi ni we wigishije ijambo ry'Imana

Sifa Rewards 2017

Reka mbabwire ejo nzaba ntariho-Pastor Mpyisi

Sifa Rewards 2017

Bizihiwe cyane

Sifa Rewards 2017

Rev Dr Mugisha yumva impanuro za Pastor Mpyisi

Sifa Rewards 2017

Hari abantu benshi

Sifa Rewards 2017

Sifa Rewards 2017Isange

Peter Ntigurirwa uyobora Isange Corporation

Sifa Rewards 2017Sifa Rewards 2017

Sifa Rewards 2017

Urwego rw’igihugu rushinzwe imfungwa n’abagororwa RCS rwahawe igihembo

Evode

Minisitiri Evode Uwizeyimana na Peter Ntigurirwa wa Isange Corporation

Sifa Rewards 2017

Sifa Rewards 2017

Bishop Margret Rwandamura ashyikirizwa igihembo

Sifa Rewards 2017

Bishop Margret yari yaherekejwe n'abakristo benshi ba UCC

Sifa Rewards 2017

Sifa Rewards 2017

Rev Dr Charles Mugisha yashyikirijwe igihembo na Alain Numa ukora muri MTN Rwanda

Rev Dr Charles Mugisha

Rev Dr Charles Mugisha avuga ijambo nyuma yo kwakira igihembo

Sifa Rewards 2017

Apotre Mignonne ashyikirizwa igihembo cyahawe Women Foundation

Sifa Rewards 2017

Apotre Mignonne yashimiye Imana kubw'igihembo yahawe, yanyujijemo aranaririmba ati 'Imana iraduteturuye,...'

Apotre Mignone

Bishimiye igikombe cyahawe Women Foundation Ministries

Apotre Mignone

Sifa Rewards 2017

Ishuri Lycee de Notre Dames de Citeaux ryashimiwe uruhare mu burezi bw’umwana w’umukobwa

Sifa Rewards 2017Sifa Rewards 2017Sifa Rewards 2017

Korali Seraphim ya AEBR Kacyiru yahawe igihembo

Sifa Rewards 2017

Rev Dr Gato Munyamasoko n'umufasha we bari baherekeje iyi korali

Seraphim Melodies

Abaririmbyi ba korali Seraphim bishimiye cyane

Sifa Rewards 2017Sifa Rewards 2017Radio

Tidjara Kabendera na Epa Ndungutse ni bo bashyikirijwe iki gihembo cyahawe Radio Rwanda

Sifa Rewards 2017

Sifa Rewards 2017Rev Baho Isaie

Rev Baho Isaie yashimiwe ivugabutumwa akora mu biterane bikomeye

Marriot Hotel

Sifa Rewards 2017

Sebukwe wa Peter Ntigurirwa yambitswe umudari

Sifa Rewards 2017

Peter Ntigurirwa yashimiye sebukwe kumufasha muri Sifa Rewards 2017

AMAFOTO: Byishimo Espoir






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND