Kuri uyu wa Gatandatu ni bwo Diane Nyirashimwe wo muri True Promises yamenyekanye mu ndirimbo 'Mana urera' yakoze ubukwe yambikana impeta y'urudashira n'umukunzi we Eric Mpore Mutabazi usanzwe uba muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika muri Leta ya Texas.
Diane Nyirashimwe na Eric Mpore Mutabazi basezeraniye i Kimironko mu mujyi wa Kigali mu rusengero Foursquare Gospel church ruyoborwa na Bishop Dr Fidele Masengo. Ni nyuma y'aho kuri uyu wa Gatanu tariki 29 Nzeli 2017 Diane na Eric Mpore basezeranye imbere y'amategeko ya Leta ndetse akaba ari nabwo habaye imihango yo gusaba no gukwa.
Ubukwe bwa Diane Nyirashimwe na Eric Mpore Mutabazi bwitabiriwe n'abantu benshi barimo inshuti ze, abahanzi mu ndirimbo zihimbaza Imana,abanyamakuru,bamwe mu bayobozi baturutse mu nzego nkuru za Leta, abo baririmbana muri True Promises Ministries na Healing worship team n'abandi bahurira mu matsinda anyuranye aho bari bambariye kwifatanya na Diane mu birori bitazibagirana mu buzima bwe.
Bishop Dr Fidele Masengo ni we wasezeranije Diane na Mpore
Ibi birori byaranzwe n'ibyishimo bikomeye, abaririmbyi baririmbana na Diane bakanyuzaho bamwereka ko bishimiye intambwe Imana imuteje yo kubaka urugo, baboneraho kumwifuriza kubaka urugo rwiza. Bamwe mu bagize icyo bavuga muri ubu bukwe, bavuze ko Diane yakoreye Imana mu mbaraga ze zose, bashimira Imana ko imukoreye ubukwe bwiza. Mu butumwa bahaye Eric Mpore, bamubwiye ko abonye umugore mwiza, ukunda Imana ndetse agakunda n'abantu.
REBA AMAFOTO
Abageni basabiwe umugisha ku Mana
Hari abantu benshi cyane mu birori byo kwiyakira (Reception)
Imodoka zatwaye abageni mu kwifotoza
Diane mu gatimba
Umunyenga w'urukundo,...... Diane na Mpore
Barebanye akana mu jisho
Eric Mpore umugabo wa Diane
Barimo kwerekana ko impeta y'urudashira bambikanye
Abageni hamwe n'ababyeyi babo
Aba basore n'inkumi bari bambariye abageni
Diane na Mpore basomanye ku munsi wabo w'amateka
Abasore ukwabo n'abakobwa ubwabo
AMAFOTO: Lewis IHORINDEBA-Inyarwanda.com & PPax Bienvenu
REBA HANO MANA URERA YA TRUE PROMISES
TANGA IGITECYEREZO