RFL
Kigali

Mu kumurika Alubumu yabo y'amashusho, Korali Yakini yanakusanyije amafaranga yo kugura ibyuma

Yanditswe na: Editor
Taliki:22/07/2014 22:49
0


Kuri iki cyumweru taliki ya 20 Nyakanga 2014 nibwo Korali YAKINI ya ADEPR Kicukiro yashyize hanze Alubumu y’amashusho ya mbere yitwa « Witinya » mu gitaramo kitabiriwe na benshi barimo n’abayobozi bakuru ba ADEPR mu Karere ka Kicukiro.



Reka tubibutseko iki gitaramo kandi gikozwe hanasozwa igiterane abakristo ba ADEPR Kicukiro bari bamazemo iminsi 7 kikaba gisize impinduka zifatika kuko benshi basubijwemo imbaraga abandi bakatura ibyaha byabo, nk’ uko byatangajwe na Rev.Pastor Butera Celestin umushumba mukuru wa Paroisse ya Kicukiro, aho yatubwiyeko iki giterane cyari gifite intego igira iti: "Byuka ucane itabaza ryawe" bityo aya magambo meza akaba aboneka muri Matayo 25:6-7.

Bamwe mu bavugabutumwa bigishije ijambo ry’Imana muri kino giterane hakaba harimo Rev.Pastor Tom Rwagasana usanzwe anasengera kuri iyi paruwasi, Rev.Pastor Mutaganzwa Viateur, Rev.Pastor Rurangirwa Emmanuel, Ev.Zigirinshuti Michael, ndetse na Ev.Munongo Stephano waturutse mu gihugu cya RD Congo i Bukavu wari umwigisha mukuru w’iki giterane.

Kubijyanye n’abahanzi ndetse n’abaririmbyi ku giti cyabo hamwe n’amakorali bagaragaye muri iki gitaramo twavuga nka Isaie Uszayisenga, Albert Niyonsaba, Murwanashyaka Faustin, Kwizera & Band, Bethrehem Choir yo ku Gisenyi na Siloam Choir yo ku umukenke.

Korali Yakini yatangiye umurimo mu mwaka w’1992 itangira igizwe n’abantu bakuru bagera ku 8 ariko kugeza magingo aya bamaze kuba 75, ubu imaze kugeza imizingo ibiri y’amajwi n’umwe w’amashusho yamuritse kuri uwo munsi.

Bimwe mu bintu byashimishije abitabiriye iki gitaramo twavugamo ko Korali YAKINI yari yambaye neza cyane mu mwambaro mushya wayo (Ubururu,umuhondo n’umukara). Ibi bikaba byagarutsweho na buri wese wabaga agiye kuyitera inkunga ndetse n’Umushumba w’Akarere ka Kicukiro yavuze ko uwize umushinga w’umwambaro bari bambaye ari umuntu w’umuhanga kandi buryo ngo Imana ikoresha abanyabwenge.

Reka tubabwireko kandi Yakini Choir ngo amafaranga yose azava muri iki gitaramo azagurwamo ibyuma bisobanutse nkuko umuyobozi wabo yabitangaje. Umushumba w’Akarere ka Kicukiro Rev Pastor Ruyenzi Erneste  ati « Iki gikorwa ni intashyikirwa,ubu nta muntu uzongera kutubwira ngo dukinge imiryango,ngo twasakuje kuko sonolisation ibonetse ». Amafaranga yatanzwe yose hamwe mu gitaramo cya Yakini ni Miliyoni hafi enye ariko ayabonetse Kashi ni hafi ibihumbi 150.

Patrick Kanyamibwa






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND