RFL
Kigali

Mu buzima butagira isukari Yesu yambereye umusitari-Blaise Pascal mu ndirimbo nshya ‘Iherezo’

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:23/11/2016 19:46
0


Umuraperi Blaise Pascal umwe mu bakunzwe cyane mu muziki uhimbaza Imana hano mu Rwanda yashyize hanze indirimbo nshya yise ‘Iherezo’ irimo amagambo avuga uburyo tugeze mu bihe bya nyuma bigoye cyane. Akomeza asobanurira abantu uko babyitwaramo bakarushaho gukora ibishimwa n'Imana.



Blaise Pascal ukunzwe cyane mu ndirimbo 'Kubera Imana' bamwe bahimbye 'Ako gasura', muri iyi ndirimbo ye nshya 'Iherezo' yumvikaba avuga ko tugeze mu bihe by’akaga aho imimerere yo mu isi irushaho kuzamba. Yungamo ko hari ubwugamo n’ubuhungiro, aha akaba aba avuga Imana ko ariyo gitare cyo kwihishamo. Aririmba ashimira Imana ikomeje kumugirira neza, Yesu akamubera umusitari mu buzima butagira isukari. Ati:

Kuko ijambo ryawe ari ukuri nanjye nzakomeza kubwira abantu ukuri kuko ari ryo nizeye ni yo mpamba yanjye mu giye nguye isari. Ntubuza imibabaro kutugeraho gusaikiza cyawe uyiturindiramo. (…) Wambwiye ko njye ntazababara uhari aho inshuti n’abavandimwe batari, no mu buzima butagira isukari, Yesu wowe wambereye umusitari. (..) Nkeneye ubushyushye njye nkabwira imbaga,…

UMVA HANO 'IHEREZO' YA BLAISE PASCAL

Image result for Blaise Pascal inyarwanda

Umuraperi Blaise Pascal

REBA HANO 'NI UKUBERA IMANA' YA BLAISE PASCAL







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND