RFL
Kigali

Mercy Masika watumiwe mu itangwa rya Groove Awards Rwanda 2017 yamaze kugera i Kigali-AMAFOTO+VIDEO

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:16/12/2017 9:33
0


Mu gitondo cy'uyu wa Gatandatu tariki 16/12/2017 ahagana isaa mbiri na 30 ni bwo umuhanzikazi Mercy Masika umwe mu bakunzwe cyane muri Kenya yasesekaye i Kanombe ku kibuga cy'indege azana n'ikipe ya Groove Awards Kenya.



Mercy Masika ukunzwe cyane mu ndirimbo 'Mwema' aje mu Rwanda ku butumire bwa Groove Awards Rwanda aho azaririmba mu birori bizatangirwamo ibihembo bya Groove Awards Rwanda 2017 bizatangwa ku bahanzi n'abandi bo muri Gospel bakoze cyane muri 2017. Ibi birori bizaba kuri iki Cyumweru tariki 17/12/2017 bibere muri Kigali Serena Hotel kuva isaa kumi n'ebyiri z'umugoroba. Kwinjira bisaba kuba ufite ubutumire. 

REBA HANO VIDEO UBWO MERCY MASIKA YARI AGEZE I KIGALI

Akigera i Kigali, Mercy Masika yaganiriye n'abanyamakuru bamusanganiye i Kanombe, abatangariza ko yishimiye cyane kugera mu Rwanda ku nshuro ye ya mbere. Yavuze ko u Rwanda ari igihugu cyiza cyane, akaba yakunze uburyo yasanze mu Rwanda ibintu byose biba biri kuri gahunda no mu murongo mwiza. Mercy Masika abajijwe abahanzi azi mu Rwanda, yavuze ko azi Gaby Kamanzi ndetse na Aline Gahongayire (gusa azi izina Alga). Yahamagariye abantu kuzaza kwifatanya nawe mu birori yatumiwe bya Groove Awards Rwanda 2017 bigiye gutangwa ku nshuro ya gatanu. 

Mercy MasikaMercy Masika

Mercy Masika aganira n'abanyamakuru

Mercy Masika

Abazanye na Mercy Masika hamwe n'abamusanganiye i Kanombe

Image result for Mercy Masika Kenya Groove awards

Mercy Masika ni we wabaye umuhanzikazi w'umwaka muri Groove Awards Kenya 2017

REBA HANO VIDEO UBWO MERCY MASIKA YARI AGEZE I KIGALI


Noel Nkundimana

Noel Nkundimana ukuriye akanama nkemurampaka yerekana ibikombe bizatangwa uyu mwaka uko bizaba bimeze

Twabibutsa ko ibihembo bya Groove Awards Rwanda bizatangwa kuri iki cyumweru tariki 17/12/2017 mu birori bizabera i Kigali muri Serena Hotel. Ikindi ni uko gutora bikomeje ku bahanzi bahatanira ibi bihembo aho bikorerwa ku rubuga www.grooveawards.co.rw agatora uwo ashaka. Gutora kandi bikorerwa kuri terefone aho ujya ahandikirwa ubutumwa bugufi, ukandikamo ijambo 'groove' ugasiga akanya, ugakurikizaho code yahawe buri wese uri mu irushanwa, ukohereza ku 5000. 

Ibyiciro 13 biri muri Groove Awards Rwanda 2017

1. Umuhanzi w'umwaka

2. Umuhanzikazi w'umwaka

3. Korali y'umwaka

4. Umuhanzi mwiza ukizamuka cyangwa itsinda

5.Indirimbo nziza y'umwaka

6. Indirimbo nziza yo kuramya y'umwaka

7. Indirimbo nziza ya Hiphop

8. Indirimbo nziza y'amashusho

9. Itsinda ryiza ribyina ry'umwaka

10. Ikiganiro cyiza cya Gospel cya Radio

11. Ikiganiro cyiza cya Televiziyo cy'umwaka

12.Umunyamakuru mwiza w'umwaka (Radio)

13.Urubuga rwiza rwa Gikristo

Ibyiciro 6 byahariwe akanama nkemurampaka

1: Umwanditsi mwiza w'indirimbo

2. Umuntu utunganya indirimbo z'amajwi

3. Umuntu utunganya indirimbo z'amashusho

4. Umuhanzi mwiza ukorera umuziki hanze y'u Rwanda

5. Umuhanzi ufite indirimbo yitabirwaho cyane (MTN Caller ringtone)

6. Uwateye inkunga Gospel (Outstanding contributor)

REBA URUTONDE RW'ABAHATANIRA GROOVE AWARDS RWANDA 2017

GrooveAwardsRwanda2017

Abari mu cyiciro cy'umuhanzi mushya w'umwaka

GrooveAwardsRwanda2017

Ikiganiro cyiza cy'umwaka kuri Radio

GrooveAwardsRwanda2017

Indirimbo nziza ya Hiphop

GrooveAwardsRwanda2017

Icyiciro cy'indirimbo nziza yo kuramya

GrooveAwardsRwanda2017

Urubuga rwa Gikristo rw'umwaka 

GrooveAwardsRwanda2017

Itsinda ryiza ribyina ry'umwaka

GrooveAwardsRwanda2017

Indirimbo nziza y'amashusho y'umwaka

GrooveAwardsRwanda2017

Ikiganiro cyiza cy'umwaka kuri Televiziyo

GrooveAwardsRwanda2017

Umunyamakuru mwiza w'umwaka kuri Radio

GrooveAwardsRwanda2017

Indirimbo nziza y'umwaka

GrooveAwardsRwanda2017

Icyiciro cy'umuhanzikazi w'umwaka

GrooveAwardsRwanda2017

Icyiciro cy'umuhanzi w'umwaka

REBA HANO 'MWEMA' YA MERCY MASIKA






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND