Mu gitondo cy'uyu wa Gatandatu tariki 16/12/2017 ahagana isaa mbiri na 30 ni bwo umuhanzikazi Mercy Masika umwe mu bakunzwe cyane muri Kenya yasesekaye i Kanombe ku kibuga cy'indege azana n'ikipe ya Groove Awards Kenya.
Mercy Masika ukunzwe cyane mu ndirimbo 'Mwema' aje mu Rwanda ku butumire bwa Groove Awards Rwanda aho azaririmba mu birori bizatangirwamo ibihembo bya Groove Awards Rwanda 2017 bizatangwa ku bahanzi n'abandi bo muri Gospel bakoze cyane muri 2017. Ibi birori bizaba kuri iki Cyumweru tariki 17/12/2017 bibere muri Kigali Serena Hotel kuva isaa kumi n'ebyiri z'umugoroba. Kwinjira bisaba kuba ufite ubutumire.
REBA HANO VIDEO UBWO MERCY MASIKA YARI AGEZE I KIGALI
Akigera i Kigali, Mercy Masika yaganiriye n'abanyamakuru bamusanganiye i Kanombe, abatangariza ko yishimiye cyane kugera mu Rwanda ku nshuro ye ya mbere. Yavuze ko u Rwanda ari igihugu cyiza cyane, akaba yakunze uburyo yasanze mu Rwanda ibintu byose biba biri kuri gahunda no mu murongo mwiza. Mercy Masika abajijwe abahanzi azi mu Rwanda, yavuze ko azi Gaby Kamanzi ndetse na Aline Gahongayire (gusa azi izina Alga). Yahamagariye abantu kuzaza kwifatanya nawe mu birori yatumiwe bya Groove Awards Rwanda 2017 bigiye gutangwa ku nshuro ya gatanu.
Mercy Masika aganira n'abanyamakuru
Abazanye na Mercy Masika hamwe n'abamusanganiye i Kanombe
Mercy Masika ni we wabaye umuhanzikazi w'umwaka muri Groove Awards Kenya 2017
REBA HANO VIDEO UBWO MERCY MASIKA YARI AGEZE I KIGALI
Noel Nkundimana ukuriye akanama nkemurampaka yerekana ibikombe bizatangwa uyu mwaka uko bizaba bimeze
Twabibutsa ko ibihembo bya Groove Awards Rwanda bizatangwa kuri iki cyumweru tariki 17/12/2017 mu birori bizabera i Kigali muri Serena Hotel. Ikindi ni uko gutora bikomeje ku bahanzi bahatanira ibi bihembo aho bikorerwa ku rubuga www.grooveawards.co.rw agatora uwo ashaka. Gutora kandi bikorerwa kuri terefone aho ujya ahandikirwa ubutumwa bugufi, ukandikamo ijambo 'groove' ugasiga akanya, ugakurikizaho code yahawe buri wese uri mu irushanwa, ukohereza ku 5000.
Ibyiciro 13 biri muri Groove Awards Rwanda 2017
1. Umuhanzi w'umwaka
2. Umuhanzikazi w'umwaka
3. Korali y'umwaka
4. Umuhanzi mwiza ukizamuka cyangwa itsinda
5.Indirimbo nziza y'umwaka
6. Indirimbo nziza yo kuramya y'umwaka
7. Indirimbo nziza ya Hiphop
8. Indirimbo nziza y'amashusho
9. Itsinda ryiza ribyina ry'umwaka
10. Ikiganiro cyiza cya Gospel cya Radio
11. Ikiganiro cyiza cya Televiziyo cy'umwaka
12.Umunyamakuru mwiza w'umwaka (Radio)
13.Urubuga rwiza rwa Gikristo
Ibyiciro 6 byahariwe akanama nkemurampaka
1: Umwanditsi mwiza w'indirimbo
2. Umuntu utunganya indirimbo z'amajwi
3. Umuntu utunganya indirimbo z'amashusho
4. Umuhanzi mwiza ukorera umuziki hanze y'u Rwanda
5. Umuhanzi ufite indirimbo yitabirwaho cyane (MTN Caller ringtone)
6. Uwateye inkunga Gospel (Outstanding contributor)
REBA URUTONDE RW'ABAHATANIRA GROOVE AWARDS RWANDA 2017
Abari mu cyiciro cy'umuhanzi mushya w'umwaka
Ikiganiro cyiza cy'umwaka kuri Radio
Indirimbo nziza ya Hiphop
Icyiciro cy'indirimbo nziza yo kuramya
Urubuga rwa Gikristo rw'umwaka
Itsinda ryiza ribyina ry'umwaka
Indirimbo nziza y'amashusho y'umwaka
Ikiganiro cyiza cy'umwaka kuri Televiziyo
Umunyamakuru mwiza w'umwaka kuri Radio
Indirimbo nziza y'umwaka
Icyiciro cy'umuhanzikazi w'umwaka
Icyiciro cy'umuhanzi w'umwaka
REBA HANO 'MWEMA' YA MERCY MASIKA
TANGA IGITECYEREZO