RFL
Kigali

Maman Safi yashyiriye hanze icyarimwe amashusho y’indirimbo ze ebyiri Nkuko Imisozi na Aratwibutse-VIDEO

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:6/10/2017 19:01
2


Umuhanzikazi Maman Safi ubarizwa mu karere ka Musanze yasohoye amashusho y’indirimbo ze ebyiri ari zo: Nkuko Imisozi ndetse n’indi yitwa Aratwibutse. Kugeza ubu izi ndirimbo zombi wazisanga kuri Youtube kuri channel ya Afrifame.



Safi Jeanne d’Arc uzwi cyane nka Maman Safi ni umuhanzikazi mu ndirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana ubarizwa mu karere ka Musanze akaba ari umukristo mu itorero Zion Temple Musanze ari naho akorera umurimo w’Imana. Ni umwe mu bahanzi ba Gospel bari gukora cyane mu karere ka Musanze.

Mu kiganiro yagiranye na Inyarwanda.com, Maman Safi ukunzwe mu ndirimbo 'Uzahora uri Imana', yadutangarije ko kuririmba yabitangiye cyera mu mwaka wa 2008, atangira aririmba muri korali, muri 2017 aba ari bwo atangira kuririmba ku giti cye. Yakoreye umurimo w’Imana muri Zion Temple mu Gatenga, nyuma yaho ajya muri Zion Temple Rubavu, ubu akaba ari muri Zion Temple Musanze dore ko asigaye atuye mu mujyi wa Musanze ari naho akorera umurimo w'Imana.

REBA HANO ARATWIBUTSE YA MAMAN SAFI

REBA HANO NKUKO IMISOZI YA MAMAN SAFI







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Eric6 years ago
    Courage M.Safi, turakuzi kandi iyompano ni iyawe,Imana ikomeze ikuzamure. Izindirimbo ni nziza cyaneee...
  • Jimmy6 years ago
    Turagushimiye cyane kubw'umurava n'ubwitange. Duhawe umugisha niz'indirimbo.Maman Safi Imana iguhe umugisha turakuzi nk'umukozi W'Imana hamwe n'umutwre wawe Justin.





Inyarwanda BACKGROUND