RFL
Kigali

Mukeshimana Edith (Mama Queen) yimikiwe kuba Rev Pasiteri ashimira ADEPR afata nk’umubyeyi-AMAFOTO

Yanditswe na: Editor
Taliki:14/10/2018 10:53
0


Madamu Mukeshimana Edith uzwi ku izina rya Mama Queen yimikiwe kuba umushumba (Rev Pasiteti) mu itorero rya Naioth Church, ashimira bikomeye itorero rya ADEPR afata nk’umubyeyi dore ko ari ryo yahoze akoreramo umurimo w'Imana.



Mama Queen yasabwe n’abamwimitse ko kugira ngo azashobore izi nshingano ari uko yakomeza kurushaho guca bugufi yemera kuba umugaragu w’abo ashinzwe kuyobora ndetse nawe  Rev.Pasiteri umwe n’abadiyakoni 10 ni bo bimitswe basengerwa kumugaragaro mu itorero rya Naioth Church barahirira kurushaho kubungabunga umukumbi w’Imana.

Mama Queen

Mama Queen ashyikirizwa Bibiliya

Uyu muhango wabaye ejo kuwa Gatandatu taliki ya 13 Ukwakira 2018 kuva kw’isaha ya Saa yine kugera saa munani z’amanywa (10h00-14h00), ubera mu karere ka Nyarugenge mu murenge wa Nyamirambo ahakorera iri torero rya Naioth Church Mama Queen abereye umushumba. Hari hateraniye imbaga y’abakristo, abakozi b’Imana batandukanye, abahanzi, abakinnyi ba sinema nyarwanda n’abandi benshi batandukanye.

Mama Queen yimitswe mu buryo butamenyerewe mu matorero atari ADEPR kuko atasutsweho amavuta ndetse ntiyanahawe inkoni y'ubushumba kuko yayisimbuje ko bamuha Bibiliya. Mama Queen yavuze ko bitari ngombwa ko bamusukaho amavuta kuko ayo afite y’umuhamagaro w’Imana ngo amuhagije ndetse ko n’inkoni nk’ikimenyetso cy’ubushumba bw’itorero byose yabihawe n’Imana ubwo yamubwiraga ko imuhamagariye gushumba umukumbi wayo bityo ngo kuri we icyari gikenewe ari ukumusengera kumugaragaro.

Mama Queen

Mama Queen ubwo yimikwaga

Rev.Pastor Mukeshimana Edith (Mama Queen) yarahiriye imbere y’imbaga y’abakrisitu ayoboye ko azubahiriza inshingano yahawe neza. Mu ijambo yagejeje ku bitabiriye uyu muhango yavuze ko kwitwa Rev.Pasiteri atari ikintu cyoroshye kuko ngo umuntu wese ufite izo nshingano agomba kugerageza kwitwararika muri byose akanaharanira kwagura ubwami bw’Imana. Yagize ati:

Nahoze muri ADEPR nyoboye icyumba cya Segeem numva mpakunze cyane kandi mbanye neza n’abaho ariko nza guhamagarirwa kujya gushumba izindi ntama. Mu by’ukuri n'ubwo nagiye ADEPR nayivuyemo ariko yo ntiyamvuyemo ni yo mpamvu mubona imikorere yanjye yaba imyambarire, kutadefiriza imisatsi byose ngifite umuco w’iri torero nshima cyane ko bambereye ababyeyi beza bakamfasha kurera umuhamagaro wanjye kandi mboneyeho n’umwanya wo gushimira abakristo benshi n’abakozi b’Imana b’itorero rya ADEPR baje kunshyigikira muri ibi birori. Imana ibahe umugisha.

Mama Queen

Mama Queen

Mama Queen

Uyu muhango wakozwe na Bishop Nzeyimana Innocent uhagarariye amadini n’amatorero mu mujyi wa Kigali aho yabwiye abimitswe bose ko bagomba guharanira kuzuza inshingano zabo kandi bakabikora mu gukiranuka no kwemera kuba abagaragu babo bashinzwe kuyobora. Yagize ati:

Uyu mwanya mubonye ni uwo kwicisha bugufi mukamenya kuba abagaragu b’abo mushinzwe kandi mugafatanya n’abo musanze mu buyobozi bw’andi madini n’amatorero gushyira mu bikorwa gahunda z’Iterambere ry’Itorero na gahunda za Leta ndetse mu gahangana no guca inyigisho z’ibinyoma n’ubuhanuzi byadutse muri iyi minsi kandi Bibiliya nimuyikoresha neza izabafasha kugeza umukumbi w’Imana mu bwami bwayo naho nimuyikoresha nabi izaboreka namwe mworeke imbaga.

Nyuma y’uyu muhango wo gusengerwa, ibi birori byakomereje mu busitani bwa Hotel Heartland aho abatumirwa basangiye ibyo kunywa n’ibyo kurya ndetse hanatangirwa impano zitandukanye ku bimitswe, hanakorerwa igitaramo cyo gushima Imana cyaririmbyemo abahanzi nka Thacien Titus, Mama Zoulu, Uzayisenga Isaie, Korali Gahogo ya ADEPR Gitarama, Mwene Dawidi n’abandi benshi.

REBA ANDI MAFOTO

Mama QueenMama QueenMama QueenMama QueenMama QueenMama QueenMama QueenMama QueenMama QueenMama QueenMama QueenMAMA PaccyMama QueenMama QueenMama QueenMama QueenMama QueenMama QueenMama QueenMama QueenMama QueenMama QueenMama QueenMama QueenMama QueenMama QueenMama QueenMama QueenMama QueenMama QueenMama QueenMama QueenMama QueenMama Queen






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND