RFL
Kigali

Rabagirana Ministries irasaba amadini n’amatorero kujya yigisha ubutumwa bwomora ibikomere bya Jenoside

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:13/04/2017 9:01
0


Kuki Uruguma rw'ubwoko bwanjye rutakize (Yeremiya 8:22)? Uyu ni umutwe ugize ubutumwa bwihariye bw’umuryango Rabagirana Ministries ufite icyicaro i Masaka, ubu butumwa bukaba bujyanye n’ibihe abanyarwanda barimo byo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi.



Rabagirana Ministries ni umuryango w'ivugabutumwa ukora ibikorwa bijyanye n'isanamitima n'ubwiyunge mu Banyarwanda ndetse no kubafasha komoka ibikomere batewe na Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994. Ubutumwa uyu muryango watanze ku madini n’amatorero, dore uko buteye:

"Ntitwabura gushima Imana imaze guteza intambwe igaragara abanyarwanda benshi mu nzira yo kwiyubaka.Abanyamahanga binjira muri Kigali baza bikandagira bazi ko baje ahantu hasenyutse ku buryo nta buye rigeretse ku rindi. Iyo bageze mu Rwanda, batangarira amazu meza n’imihanda myiza, isuku itaboneka henshi, inzego z’imirimo zikora neza,umubare muni w’amashuri, insengero n’ibindi byiza biranga igihugu kiri mu nzira y’iterambere.

Ikindi ni uburyo baza bazi ko basanga abantu barebana ay’ingwe, bamwe batuye ukwabo nta wucana uwaka n’undi, bakumva ubuhamya bukomeye bw’abantu bababariye ababiciye, gushyingirana, kwigira hamwe no gufatanya imirimo yose iganisha igihugu mu iterambere.

Nubwo dushima, ntitwakwirengagiza amakuru y’ihungabana rigenda ryiyongera mu rubyiruko rwa nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi, n’ibindi bimenyetso byerekana ko n’abakuru benshi batakize neza. Umubare munini abarangije imirimo nsimburagifungo basabye imbabazi abanyarwanda muri Gacaca ariko ntibarazisaba abo bahemukiye.Ibikorwa by’urugomo mu bihe byo kwibuka ntibirashira burundu.

Kuba abacitse kw’icumu rya Jenoside yakorewe Abatutsi benshi batarishyurwa imitungo bangirijwe nabyo biradindiza urwo rugendo.Bamwe muri bo ntibarahabwa amakuru y’aho imibiri y’ababo yajugunywe ngo babashyingure mu cyubahiro. Abana bafite ababo bafunzwe cyangwa bagize uruhare muri Jenoside baracyagendana ipfunwe, abavuka ku mpande zombi benshi baracyasaba uko babona ubufasha, abana bavutse ku bafashwe ku ngufu nabo baracyashaka kumenya uko bakwiyunga nabo ubwabo.

Mu matorero, ibyo kuvuga kuri Jenoside yakorewe Abatutsi, ibikomere no kwibuka biracyari bishya, uretse ko ari naho bitarasakara. Hari aho bigifatwa nko kwivanga muri politiki y’igihugu no gutandukira inshingano y’Itorero.

I Galeadi, ntamuti womora? (Yeremia 8:22)

Ndagereranya Galeadi n’Itorero.Ntidusuzugura ibikorwa Leta yakoze mu kuzana umutekano n’ubutabera  kuko bifite uruhare rukomeye mu gukira no kwiyunga. Turaha agaciro imiryango yegamiye n’itegamiye kuri leta mu bikorwa byinshi byo kuzamura imibereho y’abakomeretse kugira ngo babashe gukira.Nubwo ibyo bikorwa, inshingano yo komora imitima, gufasha abantu gusaba imbabazi bivuye ku mutima no kubabarira n'iz’amadini n’amatorero.

Pawulo yavuze ko Imana yabanje kwiyunga natwe muri Kristo, irangije iduha ijambo ry’umwuzuro (II Abakorinto 5:19). Ahandi Pawulo yanditse ko Kristo ari we mahoro yacu, yafashe babiri abagira umwe, yica urukuta rw’ubwanzi arwicishije umusaraba (Abefeso 2:14-16). Hari uwakwibeshya ko igikorwa cyo kunga (reconciliation) kidafite aho gihuriye no gusana imitima. Ku bantu bahoma amapine y’amagare, baziko bisaba gukuba impande zombi, ugashyiraho kole ukabona guhuza.

Yesu Kristo ni we ukuraho umubabaro n’agahinda k’uwahemukiwe, yarangiza akabahuza.Ni hehe handi ibyo byakorerwa niba atari mu itorero?None harabura iki?:Ubushake cyangwa ubumenyi? Natangajwe n’umubare munini w’abayobozi b’amadini n’amatorero twahuguye ariko ubutumwa bw’isanamitima ntibugere mu materoro yabo.

Umwe yarambwiye ati: ‘Ni ukuri amahugurwa yangiriye akamaro kuko nakize urwango nari mfitiye iki gice cy’abanyarwanda. Ariko iyo nibeshya nkajya gutanga ubuhamya mu itorero, nari kwikururira ibibazo kuko ba bandi ntabyo bari bazi.’Namushubije ko nta gihamya afite ko abanyetorero ayoboye batari baziko abanga. Icyo kiganiro cyatumye ntahura impamvu uko guhisha kw’abayobozi b’amadini n’amatorero kwagiye kubatera kwikumira ahenshi bakajya basoma imirongo ya Bilbliya ariko bakirinda gusobanura bifashishije amateka y’igihugu.

Rabagirana Ministries

Bamwe bagiye babwira Abakristo ko kubabara ari icyaha, abandi babashyira muri ‘ambiance’ y’Umwuka bababwira ko ibyiza tuzabibona mu ijuru. Umwami Mana ati ‘Bomoye uruguma rw’ubwoko bwanjye baruca hejuru (Yeremia 8:11).’

Umuti nyawo ni uwuhe?

Yesu yasanze uwari urwaye ku kidendezi ategereje ko amazi yihinduriza, aramubaza ati ‘Mbese urashaka gukira?’ (Yohana 5: 6). Hari benshi batazi ko bakomeretse. Hari ababizi ariko batumva ko gukira ari byo byihutirwa, hakaba abatinya gukira kuko biza kubasaba kugira izindi ntambwe batera. Kudakira ibikomere bitera ingaruka nyinshi ku mubiri, mu bitekerezo, mu mutima, mu mibanire bityo bigatuma atagera aho yifuza, umusaruro ukaba mucye, ntashyikire imigisha Imana yamuteguriye. Ni ingenzi ko amatorero/amadini yigisha kenshi iby’ibikomere n’ingaruka bitera. Izo nyigisho zizatera abantu gushaka gukira.

Icya kabiri, amatorero/amadini arasabwa kurema urubuga (Safe environment) aho abantu bashobora kuvuga ibikomere byabo, bakabona abo babwira, byashoboka bagashyiraho ababihuguriwe ngo bafashe abantu komorwa.Ijambo ry’Imana ni umuti ukomeye. Gusenga no guha Yesu ibikomere bitera gukira.Guhana ubuhamya mu matsinda birafasha.

Rabagirana Ministries

Icya gatatu, amatorero/amadini arasabwa kugira ibikorwa bifasha koroshya ingaruka za Jenoside birimo kubakira abasenyewe, gufasha abadafite ubushobozi kwishyura ibyo bangije, kwishyurira abana b’imfubyi amashuri n’ibindi.Ibi bikorwa ubwabyo ntibivura, ariko bikozwe mu rukundo bigaherekezwa n’ubutumwa bw’urukundo n’ihumure ni umuti ukomeye.

Icya kane, amatorero/ amadini yakoresha ibiganiro, amateraniro adasanzwe, ibikorwa byo kwibuka no gusura inzibutso za Jenoside muri gahunda yo kwigisha amateka.Amatorero yakwinjiza muri buri nyigisho zose ibyo gukira ibikomere, gusaba imbabazi, kubabarira no kwiyunga. Icya nyuma nuko amatorero/amadini yiga gukorana n’ibigo nderabuzima, ibigo bishinzwe kuvura indwara zo mu mutwe n’abandi bahanga bashinzwe kuvura ihungabana."

Rabagirana Ministries, Masaka,Kigali-Rwanda, Website:www.rabagirana.org, Email:glregion@lerucher.org






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND