RFL
Kigali

Kwibuka23:ADEPR Nyarugenge yibutse abakristo bayo basaga 101 bazize Jenoside-AMAFOTO

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:29/04/2017 20:49
0


Kuri uyu wa gatandatu tariki 29 Mata 2017 abakristo ba ADEPR Nyarugenge bakoze igikorwa cyo kwibuka abakristo bagenzi babo bazize Jenoside yakorewe abatutsi muri Mata 1994. Iki gikorwa cyo kwibuka, cyabaye ku bufatanye bw'itorero ry’akarere ADEPR muri Nyarugenge ndetse n’amaparuwasi atatu ariyo ADEPR Cyahafi,Muhima na ADEPR Nyarugenge.



Mu gihe u Rwanda rwibuka ku nshuro ya 23 Jenoside yakorewe abatutsi, ADEPR Nyarugenge nayo kuri uyu wa 29 Mata 2017, yibutse abakristo bayo basaga 101 bazize Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994 mu cyahoze ari paruwasi ya Nyarugenge mu gihe Muhima na Cyahafi byari bikiri imidugudu ya Nyarugenge. Uyu muhango waranzwe no kuzirikana inzirakarengane za Jenoside yakorewe abatutsi ndetse no guhumuriza imiryango yabuze abayo hanafatwa ingamba zo gukomeza guhashya ingengabitekerezo ya Jenoside no gusigasira ibyo u Rwanda rumaze kugeraho.

Uyu muhango wo kwibuka wabanjirijwe n’ijoro ry’ihumure ryabaye kuwa 28 Mata 2017 kuva saa kumi n’ebyiri kugera saa tatu z’ijoro (18h00-21h00) aho abakrsito bagize aya maparuwasi bahuriye ku rusengero rwa ADEPR Muhima ari naho hubatse urwibutso rwa Jenoside ruhuriweho n’aya ma Paruwasi atatu maze bumva ubuhamya butandukanye ndetse n’indirimbo zihumuriza imitima n’ijambo ry’Imana n’ingamba zikwiye gufatwa ngo harwanywe ingengabitekerezo ya Jenoside hanasigasirwe ibyagezweho  n’abanyarwanda.

Babanje gukora urugendo rwo kwibuka

Kwibuka ku nshuro ya 23 Jenoside yakorewe abatutsi, muri ADEPR Nyarugenge byakomeje kuri uyu wa gatandatu aho kuva kw’isaha ya saa munani kugera saa cyenda hakozwe urugendo rwo kwibuka ruturuka kuri ADEPR Paruwasi ya Cyahafi ruzenguruka ku kigo cy’ishuri cya APACOPE banyura ahitwa Raflaicheur. Bakigera kuri Raflaicheur, bahise bahahagarara kuko hapfiriye abari abakristo benshi ba ADEPR Nyarugenge mu gihe cya Jenoside yakorewe abatutsi. Aha bahamaze umwanya dore hanatangiwe ubuhamya bwa bamwe mu baharokokeye. Mu byo abatangabuhamya bose bagarutseho hakaba harimo ugushimira umwe mu bakristo batahigwaga wanze kwitandukanya n’abandi agapfana nabo.

JPEG - 233.3 kb

Abakristo n’abayobozi batandukanye barimo ubuyobozi bwa ADEPR mu mujyi wa Kigali,mu karere ka Nyarugenge n’abo mu maparuwasi uko ari atatu ndetse ndetse n’izindi nzego zitandukanye nk’abayobozi b’amadini ,inzego za leta mu karere ka Nyarugenge bageze ku rusengero nyuma y’uru rugendo rwo kwibuka. Hashyizwe indabo ahari urwibutso rwa Jenoside aha ku Muhima maze birangiye abantu bose binjira mu rusengero bumva indirimbo z’amakorali atandukanye nka Hoziyana,Duhuzumutima,Muhima ,Sauni ndetse n’iy’urubyiruko yari ikubiyemo amazina yose y’aba bazize Jenoside yakorewe abatutsi.

Ijambo ry’Imana ryigishijwe na Rev. Hakizamungu Joseph umushumba wungirije ushinzwe ubuzima bw’itorero muri ADEPR ururembo rw’umujyi wa Kigali aho yari yarihaye intego igira iti “Imana izahanagura amaririra izavanaho umubabaro wose” ,iri jambo ry’Imana ryururukije imitima y’abababaye ku buryo bukomeye.

Hakurikiyeho ubuhamya  bwa bamwe mu bakristo bacitse kw’icumu rya Jenoside yakorewe abatutsi aho bavuzeko bitari byoroshye kuko banyuze mu nzira z’inzitane kugira ngo barokoke ariko bashima Imana. Mukamurara Florence yagize ati:

Mbere ya Genocide nari ntuye hafi ya Raflaicheur hari mu gikari cy’urusengero kuko ariho rwari rwubatse ,icyo gihe urupangu twabagamo rwarimo abakritso barwitaga urw’Abarewi ,icyo nibuka nuko twahungiye ku rusengero batuvanamo bamwe babica tureba  ndetse umusore witwaga Abeli we yari umuhutu ariko yanga kwitandukanya n’abatutsi avuga ko n’apfa ari bujye mw’ijuru nta mpamvu yo kwitandukanya na bene se.

JPEG - 182.4 kb

Mukamurara Florence atanga ubuhamya

Uwo muhango washojwe n’umushyitsi mukuru  wari Rev.Pastor Rurangirwa Emmanuel uhagarariye ADEPR mu rurembo rw’umujyi wa Kigali aho mw’ijambo rye yahumurije imiryango y’abakristo babuze ababo muri Jenoside yakorewe abatutsi ndetse agaruka ku butwari bw’umukristo witwaga Abeli wemeye gupfana n’abandi. Yagize ati:

Iki gikorwa cy’uyu mukristo yakoze akemera gupfa kigomba kudusigira isomo ryo guharanira kuba intwari tukitangira itorero n’igihugu duharanira kuba abanyarwanda tutareba iby’amoko  ndetse tunigisha urubyiruko ku mateka mabi yaranze u Rwanda kugira ngo bakure baharanira ko bitazasubira kuko ari nabyo bizarandura ingengabitekerezo ya Jenoside ahubwo hakitabwaho umuco wo gusigasira ibyo u Rwanda rwagezeho.

Uyu muyobozi yasoje avuga ko itorero  rya ADEPR rishima cyane Leta y’u Rwanda yabashije kubunga ndetse ubu u Rwanda rukaba rurimo gukataza mu iterambere buri munsi.

JPEG - 213.3 kb

Urukuta rwanditseho amazina y'abakristo 101 ba ADEPR Nyarugenge bazize Jenoside

Indi mihango yakomereje hafi n'urusengero rwa ADEPR Muhima

Bashyize indabo ku mva zishyinguwemo imibiri y'abazize Jenoside

JPEG - 205.5 kb

Rev Rurangirwa uyobora ADEPR Ururembo rw'Umujyi wa Kigali

Hari abapasiteri batandukanye barimo na Bishop Innocent Nzeyimana (ibumoso) uyobora amatorero akorera muri Nyarugenge

Visi perezida wa korali Hoziyana (wambaye amadarubindi)

JPEG - 168.3 kb

Rev.Paastor Hakuzamungu Joseph umushumba w’ururumbo wingurije muri ADEPR umugi wa Kigali niwe wabwirije ijambo ry’Imana

Amakorali atandukanye yaririmbye muri uyu muhango wo kwibuka

JPEG - 189.3 kb

AMAFOTO: ADEPR Nyarugenge






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND