RFL
Kigali

Kuri iki cyumweru Himbaza Gospel Festival iratangizwa muri Kigali

Yanditswe na: Emmy Nsengiyumva
Taliki:5/02/2017 8:02
0


Kuri iki cyumweru tariki 5 Gashyantare 2017 ni bwo mu Rwanda hatangira bwa mbere iserukiramuco ngarukamwaka rya Himbaza Gospel Festival, rihuza abahanzi baririmba indirimbo ziramya zikanahimbaza Imana ritangirizwa mu gitaramo kibera muri Kigali Serena Hotel.



Abayiteguye bavuga iyi festival igiye gutangizwa kugira ngo abahanzi baririmba gospel music baturuka mu matorero yose ya gikiristu babone urubuga bahuriramo n’abakunzi babo binyuze muri muzika yo guhimbaza Imana. Mu kiganiro n’abari gutegura festival bagize bati“Iyi festival yateguwe kugira ngo irusheho guhesha agaciro abahanzi bakora muzika yo guhimbaza Imana kandi hari icyizere ko izagira uruhare mu gufasha abahanzi n’abakunda gospel music”.

himbazaAmakuru yose kuri iki gitaramo

Biteganijwe ko iri serukiramuco ngarukamwaka ritangizwa kuri icyi Cyumweru italiki ya 05 Gashyantare 2017 mu mujyi wa Kigali kuri Serena hotel guhera isaa cyenda z’amanywa. Abahanzi bari buririmbe muri iyi festival harimo benshi basanzwe bafite amazina akunzwe muri gospel music ariko harimo n’abandi bakizamuka. Abo bahanzi ni: Patient Bizimana, Dominic Nic Ashimwe, Gaby Kamanzi, Serge Iyamuremye, Titus Thacien,Theo Bosebabireba,Diana Kamugisha, Janvier Kayitana, Tonzi, Fanny Wibabara,Luc Buntu, Maranatha Men, Beauty for Ashes ndetse n’abandi benshi. Kwinjira muri iki gitaramo ni amafaranga ibihumbi bitanu (5000frw).

 






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND