RFL
Kigali

Korari Elayo yo muri Kaminuza i Huye yakoreye ivugabutumwa i Wawa benshi barakizwa-AMAFOTO

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:5/06/2017 10:11
2


Korari Elayo ibarizwa mu muryango w’Abanyeshuri b’abapentekoti muri kaminuza y’u Rwanda ishami rya Huye yakoreye urugendo rw’ivugabutumwa ku kirwa cya Iwawa kigororerwaho urubyiruko rw’abasore ruba rwarabaswe n’ibiyobyabwenge maze benshi muri bo biyemeza guhindukirira Imana burundu.



Iyi korari izwi cyane mu ndirimo nka Tugendana ibanga, Nzasiga imibabaro n’izindi yahagurutse i Huye ku mugoroba wo ku wa 2 Kamena 2017 yerekeza Iwawa ariko irara ku rusengero rwa ADEPR Gisenyi bucya mu gitondo yerekeza Iwawa. Saa kumi n’imwe n’igice (5h30’) za mu gitondo ni bwo ubwato burimo abaririmbyi b’iyi korari ndetse n’abakozi bo kuri iki kirwa bari baje kubakirira ku nkombe z’ikiyaga cya Kivu i Rubavu bari bahagurutse berekeza Iwawa.

Nyuma y’urugendo rufata amasaha agera kuri abiri mu bwato, bageze Iwawa basanga biteguye cyane n’uru rubyiruko ndetse n’abayobozi b’iki kigo. N’akanyamuneza ku maso, uru rubyiruko rwakirije amashyi menshi iyi korari ndetse n’abandi bafatanyabikorwa bagize uruhare muri iri vugabutumwa.

Korari Elayo isanzwe izwiho gukora ivugabutumwa ryibanda ku isanamitima n’ubwiyunge bw’Abanyarwanda, yakoze iri vugabutumwa mu rwego rwo kubwira uru rubyiruko rwabaye cyane mu biyobyabwenge ko Yesu akibabakunda kandi ko kugera kure atari ko gupfa nibamuhindukirira batangira ubuzima bushya mu buryo bw’umubiri n’uburyo bw’Umwuka.

Mu Ijambo ry’Imana n’umuvugabutumwa Dr. Byiringiro Samuel, uru rubyiruko ruri hagati y’imyaka cumi n’umunani na mirongo itatu n’itanu rwabwiwe ko rukwiye kwihanganira ibishuko kugira ngo ejo harwo hazabe heza nk’uko Yosefu yabigenje yanga gusambana na Mukapotifari. Benshi bafashijwe cyane n'ijambo ry'Imana bigishijwe ndetse abatari bacye biyemeza guhindukirira Umwami Yesu. 

Aganira na Inyarwanda.com, umuyobozi wa korari Elayo Bwana Aime Mbarushimana yavuze ko ari ishimwe rikomeye kuri bo kuba Imana irimo gushyigikira intego ya korari yo gukora ivugabutumwa ry’isanamitima nkuko biri mu ntego zayo. Yagize ati; "Dushimye Imana cyane ko irimo kudushyigikira mu ngendo z’ivugabutumwa rishingiye ku isanamitima, by’umwihariko Iwawa tunejejwe n’ukuntu uru rubyiruko rwahembuwe cyane n’ubutumwa twabazaniye”.

Korari Elayo ikoze iri vugabutumwa nyuma y’igiterane yakoreye muri gereza ya Karubanda mu Ukwakira 2016 kigakirizwamo abagororwa barenga 100. Iri vugabutumwa ry’ Iwawa ryakozwe ku bufatanye na Minisiteri y’Urubyiruko n’Ikoranabuhanga, Rabagirana Ministries ndetse n’ubuyobozi bw’ikigo cya Iwawa.

Reba amafoto y'uko byari bimeze

Korali ElayoElayo choirElayo choir

Bafatanyije guhimbaza Imana

Elayo choir

Elayo choirElayo choir

Abaririmbyi ba korali Elayo imbere y'urubyiruko rw'Iwawa

Elayo choirElayo choir

Korali Elayo mu guhimbaza Imana

Elayo choirElayo choirElayo choir

Bari bicaye batuje bumva ijambo ry'Imana

Elayo choirElayo choirElayo choirElayo choir

Hano ni nyuma y'ivugabutumwa

Elayo choirElayo choirElayo choirElayo choir

Nyuma y'ivugabutumwa biyakiriye babona gutaha

Elayo choir

Innocent Muhire uyobora korali Bethlehem yari yaherekeje korali Elayo

Elayo choir

Korali Elayo irashima Imana yabanye nayo mu ivugabutumwa yakoreye Iwawa

AMAFOTO: Elayo choir

REBA HANO 'TUGENDANA IBANGA' YA KORALI ELAYO







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Moses Kayiranga6 years ago
    IMANA ishimwe nukuri kandi ikomeze kwagura umurimo wayo murubyiruko. iriya choir turayishimiye cyane!!!!
  • kwizera yves6 years ago
    Imana Ishimwe cyane ko yababashishije iyo urubyiruko rungana kuriya rukijijwe igihugu nacyo kirakira ndetse kandi n itorero rigakira kuko urubyiruko ari imbaraga z'igihugu ariko kandi nimbaraga z'itorero





Inyarwanda BACKGROUND