RFL
Kigali

Korari Elayo yo muri Kaminuza i Huye igiye kumurika umuzingo w’amashusho ufite umwihariko

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:22/04/2017 14:02
13


Korari Elayo yo mu Muryango w’Abanyeshuri b’Abapantekoti biga muri Kaminuza y’u Rwanda ishami rya Huye CEP UR Huye Campus igiye kumurika umuzingo wayo wa kabiri w’amashusho ukubiyemo ubutumwa busaba abantu kugendana Ibanga ry’Imana mu mitima yabo.



Korari Elayo isanzwe izwiho gukora ivugabutumwa ryibanda ku isanamitima n’ubwiyunge bw’abanyarwanda hirya no hino mu gihugu, igiye gushyira hanze umuzingo w’amashusho ukubiyemo indirimbo zibanda kukwibutsa abantu ijuru, bakomeza kurushaho kuba abera mu bikorwa byabo byose bishingikirije ijambo ry’Imana.

Uyu muzingo Elayo yise ‘Tugendana Ibanga’ ugizwe n’indirimbo umunani, uzamurikwa ku wa 30 Mata 2017 muri Auditorium ya Kaminuza guhera saa munani z’amanywa kugeza saa kumi n’ebyiri 2: 00 pm – 6:00 pm. Umuyobozi wa korari Elayo Bwana Aime Mbarushimana yabwiye Inyarwanda.com ko bari mu munezero mwinshi w’uko Imana ibateje indi ntambwe ikabakorera amashusho bavuga ko ari meza cyane.

Korali Elayo

Yongeraho ko muri iki gitaramo bazagiramo umwanya uhagije wo kumva ijambo y’Imana kuko bakozwe ku mutima n’imirimo yayo. Yagize ati “Turashima Imana ko hari intambwe iduteje nka korari Elayo, korari itangira Imana yayivuzeho byinshi kugeza no ku izina ‘Elayo’ rero hari ibyo yavuze turimo kubona n’amaso yacu, muri iki gitaramo rero dufite umwihariko wo kushima Imana cyane ndetse n’umwanya uhagije w’Ijambo ry’Imana."

Iki gitaramo Korari Elayo izafatanya na Korari Besalel yo muri ADEPR i Nyanza ya Kicukiro ku mudugudu wa Murambi, umuhanzi Nshuti Bosco ndetse na Pasiteri Zigirinshuti Michael. Korari Elayo yatangiye umurimo w’Imana mu Ukuboza kwa 2001 itangira ari korari iririmba mu gitondo (nibature), ubu ifite imizingo itatu irimo umwe w’amashusho ndetse n’uwo igiye kumurika wa kabiri.

Korali Elayo

Korali Elayo ni korali ibarizwa muri kaminuza y’u Rwanda ishami rya Huye ,ikaba imwe mu makorali akomeye haba muri CEP ndetse no mu ihuriro rya Gikristo ryaho ryitwa FAE.Korali Elayo yabaye ubukombe kubera indirimbo zayo n’imicurangire yabo.

Mu mwaka wa 2013, Ubwo yaherukaga gushyira kumugaragaro umuzingo wayo wa mbere,korali Elayo yahakoze igitaramo kidasanzwe cyanejeje abacyitabiriye bose ku buryo n’ubwo hari haciye imyaka myinshi,icyo gitaramo cyari kikiri mu mitima y’abantu benshi.

Tubibutse ko korali Elayo ari korali ifite umubare munini w’abayiririmbyemo bamaze gusoza amasomo yabo muri UR-Huye, muri bo hakaba harimo abahanzi bakomeye ,abapasitori, abayobozi mu nzego zitandukanye zaba iza Leta ndetse n’inzego z’abikorera ikagira n’umubare munini w’abagiye mu bihugu by’uburayi na Amerika kubw’amasezerano y’Imana.

Korali Elayo

Abaririmbyi ba korali Elayo yo muri Kaminuza y'u Rwanda i Huye

Korali ElayoKorali ElayoKorali ElayoKorali Elayo

Korali Elayo igiye kumurika Album ya kabiri y'amashusho






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Mweneza7 years ago
    Dutegeranije amatsiko iyo Album. Nzaba mpari
  • urimubeshi leonar7 years ago
    ni ukuri choral Elayo turabakundaaaa!!kdi Imana irikumwe namwe natwe turahabayeee!
  • Patience7 years ago
    Imana ishimwe cyane yo yabanye na Elayo mu gutegura iki gikorwa.
  • TUYISHIME7 years ago
    Christo akomeze kubafasha. Imana itibagirwa ijye ibibukira ku murimo wayo mukora
  • Liliane Mahirwe A7 years ago
    Mana ushimwe kubyo wakoreye choral Elayo. iryo Banga mureke turikomeze mu mitima yacu kuko niryo rizatuzamura tugere iwacu mu ijuru.
  • KWIRA Placide7 years ago
    IMANA ishimwe kubw'ibyo.
  • Ngabo 7 years ago
    Elayo ndabakunda cyane bazi kuririmba kandi barimo Umwuka w'Imana.
  • Donath7 years ago
    Imana ihabwe icyubahiro, rwose dutegereje dufite amatsiko knda Elayo turabakunda.
  • Denyse7 years ago
    Rwose iyi Album turayishimiye kd izina.ry'Imana rizamamare hifashishijwe izo ndirimbo
  • Pacifique Iradukunda 7 years ago
    Iyi album azaba ari akarusho, don't miss! Turahabaye!
  • nkundimana theogene7 years ago
    Elayo muryango mwiza alleluyaaaaaa. nukuri imana izadushyigikira. kuko ibyoyakoze biduha ukizere cyuko irikumwe na twe. amen
  • nkundimana theogene7 years ago
    Elayo muryango mwiza alleluyaaaaaa. nukuri imana izadushyigikira. kuko ibyoyakoze biduha ukizere cyuko irikumwe na twe. amen
  • Yves kwizera7 years ago
    elayo choir rwose turabashyigikiye kandi muhumure Imana izabana namwe.kuko itabeshya.tubifurije imyiteguro myiza





Inyarwanda BACKGROUND