Korari Elayo yo mu Muryango w’Abanyeshuri b’Abapantekoti biga muri Kaminuza y’u Rwanda ishami rya Huye CEP UR Huye Campus igiye kumurika umuzingo wayo wa kabiri w’amashusho ukubiyemo ubutumwa busaba abantu kugendana Ibanga ry’Imana mu mitima yabo.
Korari Elayo isanzwe izwiho gukora ivugabutumwa ryibanda ku isanamitima n’ubwiyunge bw’abanyarwanda hirya no hino mu gihugu, igiye gushyira hanze umuzingo w’amashusho ukubiyemo indirimbo zibanda kukwibutsa abantu ijuru, bakomeza kurushaho kuba abera mu bikorwa byabo byose bishingikirije ijambo ry’Imana.
Uyu muzingo Elayo yise ‘Tugendana Ibanga’ ugizwe n’indirimbo umunani, uzamurikwa ku wa 30 Mata 2017 muri Auditorium ya Kaminuza guhera saa munani z’amanywa kugeza saa kumi n’ebyiri 2: 00 pm – 6:00 pm. Umuyobozi wa korari Elayo Bwana Aime Mbarushimana yabwiye Inyarwanda.com ko bari mu munezero mwinshi w’uko Imana ibateje indi ntambwe ikabakorera amashusho bavuga ko ari meza cyane.
Yongeraho ko muri iki gitaramo bazagiramo umwanya uhagije wo kumva ijambo y’Imana kuko bakozwe ku mutima n’imirimo yayo. Yagize ati “Turashima Imana ko hari intambwe iduteje nka korari Elayo, korari itangira Imana yayivuzeho byinshi kugeza no ku izina ‘Elayo’ rero hari ibyo yavuze turimo kubona n’amaso yacu, muri iki gitaramo rero dufite umwihariko wo kushima Imana cyane ndetse n’umwanya uhagije w’Ijambo ry’Imana."
Iki gitaramo Korari Elayo izafatanya na Korari Besalel yo muri ADEPR i Nyanza ya Kicukiro ku mudugudu wa Murambi, umuhanzi Nshuti Bosco ndetse na Pasiteri Zigirinshuti Michael. Korari Elayo yatangiye umurimo w’Imana mu Ukuboza kwa 2001 itangira ari korari iririmba mu gitondo (nibature), ubu ifite imizingo itatu irimo umwe w’amashusho ndetse n’uwo igiye kumurika wa kabiri.
Korali Elayo ni korali ibarizwa muri kaminuza y’u Rwanda ishami rya Huye ,ikaba imwe mu makorali akomeye haba muri CEP ndetse no mu ihuriro rya Gikristo ryaho ryitwa FAE.Korali Elayo yabaye ubukombe kubera indirimbo zayo n’imicurangire yabo.
Mu mwaka wa 2013, Ubwo yaherukaga gushyira kumugaragaro umuzingo wayo wa mbere,korali Elayo yahakoze igitaramo kidasanzwe cyanejeje abacyitabiriye bose ku buryo n’ubwo hari haciye imyaka myinshi,icyo gitaramo cyari kikiri mu mitima y’abantu benshi.
Tubibutse ko korali Elayo ari korali ifite umubare munini w’abayiririmbyemo bamaze gusoza amasomo yabo muri UR-Huye, muri bo hakaba harimo abahanzi bakomeye ,abapasitori, abayobozi mu nzego zitandukanye zaba iza Leta ndetse n’inzego z’abikorera ikagira n’umubare munini w’abagiye mu bihugu by’uburayi na Amerika kubw’amasezerano y’Imana.
Abaririmbyi ba korali Elayo yo muri Kaminuza y'u Rwanda i Huye
Korali Elayo igiye kumurika Album ya kabiri y'amashusho
TANGA IGITECYEREZO