Korali Upendo yateguye igitaramo cyo kuramya no guhimbaza Imana kizaba tariki 12 Werurwe 2017 kikazabera mu mujyi wa Kigali mu itorero Abacunguwe (Redeemed Gospel church) rikorera hafi n’inyubako ya Rubangura. Iki gitaramo cyatumiwemo umuhanzi Serge Iyamuremye ndetse na korali Injiri Bora.
Upendo choir ni umutwe w’abaririmbyi basengera mu itorero rya E.E.N.R.(Eglise Evangelic de la bonne Nouvelle au Rwanda) rikorera ku Kimisagara. Insanganyamatsiko y’igitaramo cya korali Upendo, iboneka muri Yeremiya 29: 11 hari amagambo avuga ngo “Erega nzi ibyo nibwira nzabagirira! Ni amahoro si bibi, kugira ngo mbareme umutima w’ibyo muzabona hanyuma. Ni ko Uwiteka avuga.”
Aimable Rutabara umuyobozi wa korali Upendo yatangarije Inyarwanda.com ko Bishop Rugagi Innocent uyobora Redeemed Gospel church mu Rwanda ari we uzabwiriza ijambo ry'Imana muri iki gitaramo. Avuga ku bahanzi batumiye, Aimable yavuze ko Serge azaririmba indirimbo ye nshya itari yajya hanze. Yagize ati:
"Abatumirwa ni Iyamuremye Serge akaba adufitiye udushya twinshi kuko azanaturirimbira live bwa mbere indirimbo ye nshya. Twatumiye na Injili Bora choir ndetse na Worship team yaho (itsinda ryo kuramya Imana rikorera muri Redeemed Gospel church). Upendo izafata amashusho y’indirimbo ebyiri mu ndirimbo enye ifite z’amajwi."
Abaririmbyi ba korali Upendo
Bishop Rugagi ni we uzabwiriza muri icyo gitaramo
Iki ni cyo gitaramo korali Upendo yateguye
UMVA HANO 'YERUSALEMU' INDIRIMBO NSHYA YA UPENDO CHOIR
TANGA IGITECYEREZO