RFL
Kigali

Korali Shalom ya ADEPR Nyarugenge igiye gukorera igitaramo gikomeye muri Kigali Convention Centre

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:4/05/2018 18:49
0


Korali Shalom ikorera umurimo w'Imana muri ADEPR Nyarugenge iri gutegura igitaramo gikomeye izakorera muri Kigali Convention Centre. Ni igitaramo bagiye gukora nyuma y'ikindi baherutse gukorera muri Kigali Serena Hotel ubwo bafataga amashusho y'album yabo nshya.



Igitaramo korali Shalom igiye gukorera muri Kigali Convention Centre, kizaba tariki 22 Nyakanga 2018 nk'uko Inyarwanda.com yabitangarijwe na Charles Ngamijimana umwe mu bayobozi b'iyi korali. Kugeza ubu nta makuru menshi aratangazwa kuri iki gitaramo, gusa aba baririmbyi bazaba bamurika album yabo nshya y'indirimbo z'amashusho ndetse banafata amashusho y'indi album yabo bamaze iminsi bakora.

Shalom choir

Korali Shalom igiye gukora igitaramo gikomeye

Ku bijyanye no kwinjira, ushobora kwibaza niba se abantu bazinjira bishyuye cyangwa se niba bazinjirira ubuntu, gusa magingo aya ntabwo biratangazwa na cyane ko bakirimo kubyigaho nk'uko babidutangarije. Ubusanzwe ariko ibitaramo korali Shalom kora, kwinjira aba ari ubuntu. Perezida wa korali Shalom, Bwanakweli Richard aherutse gutangariza Inyarwanda.com ko ibitaramo byo kwishyuza batabiteganya vuba na cyane ibiterane/ibitaramo byishyuza ngo abantu benshi badakunze kubiha agaciro. 

Tariki 5 Ugushyingo 2017 ni bwo korali Shalom yakoze igitaramo “Yesu Turagukurikiye Live Concert” cyo kubyina intsinzi y'ikaruvali, ihabonera isomo rikomeye dore ko cyitabiriwe ku rwego rwo hejuru. Ni igitaramo aba baririmbyi bari batumiyemo Dominic na Alex Dusabe. Ni igitaramo cyaranzwe n'umuziki w'umwimerere, mu majwi agororotse, abantu bose bakitabiriye basabana n'Imana babyina intsinzi y'ikaruvari. Ni igitaramo cyitabiriwe cyane, bamwe basubirayo babuze aho bicara n'aho bahagarara, bituma korali Shalom ifata umwanzuro wo kuzashaka ahantu hagutse mu gitaramo kindi izakora. Ni ko bigenze koko, ubu korali Shalom igiye gukorera igitaramo muri Kigali Convention Centre. 

Shalom choir

Igitaramo baherutse gukora cyaritabiriwe cyane

Korali Shalom yashinzwe mu mwaka wa 1986 itangira ari korali y’abana bato. Icyo gihe muri ADEPR Nyarugenge hari korali nkuru imwe ariyo Hoziyana. Mu mpera z’uyu mwaka wa 2016, Korali Shalom yamuritse umuzingo wa mbere w’indirimbo z’amajwi n’amashusho. Iyi korali igitangira yitwaga korali Umunezero ikaba yari igizwe n’abana bato. Mu 1986, ubwo abari bayigize bari bafite imyaka iri hagati ya 15-17 yaje kuba korali y’urubyiruko, icyo gihe mu Gakinjiro haza indi korali yitwaga korali Cyahafi kuri ubu yitwa Baraka ari nayo yahise iba iya kabiri. Mu 1990 baje kwemererwa n'itorero ryabo kwitwa izina, bahita biyitwa Shalom choir.

UMVA HANO IKIGANIRO SHALOM CHOIR YAGIRANYE N'ITANGAZAMAKURU NYUMA Y'IGITARAMO BAHERUTSE GUKORA







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND