RFL
Kigali

Korali Narada igiye kumurika Album y’amashusho ‘Muririmbire Uwiteka’

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:6/03/2017 12:25
0


Korali Narada ikorera umurimo w’Imana mu itorero rya Methodiste Libre au Rwanda, mu mujyi wa Kigali muri Paruwasi ya Kicukiro Shell yateguye igitaramo gikomeye cyo gushyira ku mugaragaro Album yabo ya mbere y’amashusho bise Muririmbire Uwiteka, icyo gitaramo kikaba kizatangira isaa kumu n’ebyri z’umugoroba.



Muri iki gitaramo iyi korali izaba iri kumwe n’andi makorali nka Vuzimpanda ya EPR Kamuhoza,Elayono Ministries ,korali Ibyiringiro n’umuhanzi Uzayisenga Isaie ndetse n’umuvugabutumwa Barakagira Pascal mu gitaramo gikomeye kizaba kiri mu buryo bw’umwimerere kizata tariki 12 Werurwe 2017.

Ubuyobozi bw’iyi korali burashimira Imana cyane yagiye ibana nayo mu murimo wayo ndetse ikaba yarabashoboje gutuganya mu buryo bwiza Album y’amajwi  bakanayikorera amashusho meza bizeye ko azanyura abazayabona. Ngarambe Daniel umuyobozi wa korali Narada yagize ati:

Iyi Album yacu igizwe n’indirimbo 10 ziri mu njyana zitandukanye ,ubu rero icyo twashyizemo imbaraga ni ugutegura igitaramo cyo kuyimurikira abakunzi bacu kandi turabizeza ko bazishima kuko twarayisengeye tunayitaho mu buryo bufatika bwose. Izi ndirimbo mu buryo bw’amashusho zatunganyijwe na Media Works Studio imaze kuba ubukombe mu gutunganya ibihangano cyane cyane by’amakorali atandukanye  hano mu gihugu cy’u Rwanda.

Korali Narada ikorera yatangiye  umurimo w’Imana mu mwaka 2009 ikaba imaze imyaka 8 ibayeho ,muri iyi myaka yagiye ikora ivugabutumwa mu ntara zitandukanye z’igihugu cy’u Rwanda ndetse n’ibindi bikorwa byivugabutumwa mu buryo bufatika. Korali Narada kuri ubu  igizwe n’abaririmbyi 80 ikaba ifite indirimbo zisaga 200 zanditse mu gitabo bahimbiramo indirimbo.

Narada choir






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND