RFL
Kigali

Korali Holy Nation mu myiteguro yo kumurika umuzingo wa mbere w’amashusho

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:21/05/2015 18:15
4


Korali Holy Nation ikorera umurimo w’Imana mu itorero ry’Inkurunziza mu mujyi wa Kigali, igeze kure yitegura kumurika umuzingo wa mbere w’indirimbo zabo z’amashusho. Mbere yo kumurika izo ndirimbo z’amashusho, Holy Nation igiye gukora igiterane cyo gushima Imana inagaragariza abakunzi bayo aho igeze itunganya izo ndirimbo.



Kuva kuri uyu wa 24 kugeza 31 Gicurasi 2015, Korali Holy Nation ifite igiterane cyo gushima Imana kizajya kiba buri munsi kuva isaa Sita z’amanywa kugeza isaa Saba n’igice ndetse na Saa kumi n’imwe z’umugoroba kugeza saa moya z’ijoro.

Icyo giterane kiswe “Urukundo concert”, Korali Holy Nation izaba ishima Imana kubwa byinshi byiza yabakoreye birimo no kuba bageze kure batunganya amashusho y’indirimbo zabo.

Holy Nation choir

Korali Holy Nation ifite byinshi byo gushima Imana

Icyo giterane kikaba gifite insanganyamatsiko iboneka muri Yobu 22:21 havuga ngo “Noneho iyuzuze nayo ubone amahoro ubwo nibwo ibyiza bizakugeraho”Iki giterane cy’iminsi irindwi kizasozwa kuwa 31 Gicurasi ari nabwo hazabaho umuhango wo kwereka abakunzi b’iyi korali aho igejeje itunganya amashusho ya Album yabo ya mbere.

Korali Holy Nation

Korali Holy Nation yo mu itorero Inkurunziza ryo mu mujyi wa Kigali

Mu kiganiro na Hitimana Jean Claude umuyobozi wa Korali Holy Nation yatangarije inyarwanda.com muri icyo giterane cy’iminsi irindwi bazabana n’amakorali yo ku Itorero Inkurunziza, Korali Gethsemane izava Bethesda Holy Church, n’abahanzi barimo Patient Bizimana n’abandi.

Korali Holy Nation yatangiye muri 2007 itangira yitwa Horebu choir aho yari igizwe n’urubyiruko gusa. Mu mwaka wa 2013 nibwo yahinduye izina yitwa Holy Nation. Kugeza ubu iyi Korali ifite abaririmbyi 45 ikaba ifite indirimbo zayo bwite zigera kuri 75.

Holy Nation choir

Bamwe mu baririmbyi ba Korali Holy Nation

 Gideon N M






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Iradukunda Claude8 years ago
    Woooow Woooow Imana ibashyigikire tubari inyuma kdi tuzaza
  • Germaine 8 years ago
    Imana n'Ishimwe cyane!!!!!!!amavuta akomeze kubabaho cyane,igikundiro,n'imbaraga z'umwuka wera,Yesu akomeze kubashyigikira.
  • Germaine 8 years ago
    Imana n'Ishimwe cyane!!!!!!!amavuta akomeze kubabaho cyane,igikundiro,n'imbaraga z'umwuka wera,Yesu akomeze kubashyigikira.
  • 8 years ago
    Murakoze cyane , Natwe turabakunda . Tuzanezerwa kubana Namwe





Inyarwanda BACKGROUND