RFL
Kigali

Korali Abarinzi igiye kumurika Album ya mbere y’amashusho nyuma y’imyaka 26 imaze ivutse

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:13/03/2017 23:15
0


Korali Abarinzi ikorera umurimo w’Imana mu itorero rya ADEPR Kibagabaga igiye kumurika Album DVD ya mbere nyuma y’imyaka 26 imaze ivutse dore ko mu mwaka wa 1991 ari bwo iyi korali yavutse itangijwe n’abaririmbyi 26 ariko ubu ikaba igizwe n’abaririmbyi 82 ubariyemo n'abari mu igeragezwa.



Tariki ya 19 Werurwe 2017 ni bwo korali Abarinzi izamurika Album yayo ya mbere y’amashusho mu gitaramo kizabera kuri ADEPR Kibagabaga aho ibarizwa kuva isaa munani z'amanywa, kwinjira akaba ari ubuntu. Muri iki gitaramo, korali Abarinzi izaba iri kumwe na korali Abagenzi y’i Rukomo mu karere ka Nyagatare ndetse hazaba hari n’umuhanzi Silas.

Korali Abarinzi yatangiye ivugabutumwa mu 1991 icyo gihe ikaba yaritwaga korali ya mbere ku mudugudu wa ADEPR Kibagabaga aho yari ishyize imbere cyane gusenga ndetse kugeza magingo aya , ikintu bashyize imbere cyane ngo ni amasengesho. Ati ‘Twubakiye ku gukunda gusenga’.

Jenoside yakorewe abatutsi ngo yahitanye abaririmbyi bane ba korali Abarinzi, abandi batatu bagwa mu buhungiro. Nyuma ya Jenoside yakorewe abatutsi ni bwo Imana ngo yabahaye izina rishya rya 'Abarinzi' ari na ryo bakitwa kugeza ubu.

Tugirimana Aloys umuyobozi wa korali Abarinzi, yabwiye Inyarwanda.com ko iyi album DVD bagiye kumurika igizwe n’indirimbo zifite ubutumwa buvuga ku kunesha k’Umwami Yesu n’imbaraga z’Imana, akaba ari Album yatunganyijwe na Producer Bosco wo muri Media works.

Tugirimana Aloys abajijwe impamvu batinze kumurika indirimbo z’amashusho dore ko bayimuritse nyuma y’imyaka 26 korali yabo imaze ibayeho, yavuze ko babanje kwiyubaka ndetse no kuba hafi itorero ryabo muri gahunda z’inyubako z’umudugudu babarizwamo dore ko ngo bujuje urusengero rw’icyitegererezo.

Amajwi n’amashusho by’iyi album ya mbere bagiye kumurika ngo byabatwaye amafaranga agera kuri miliyoni 10. Inyarwanda yabajije aho bakura ubushobozi, badutangariza ko abaririmbyi bitanga mu buryo bushoboka kubwo guteza imbere umurimo w’Imana. Twifuje kumenya niba baba banafite ibikorwa byinjiriza korali, badutangariza ntabyo bafite ahubwo ko ibyo bageraho byose biva mu kwitanga. Umujyanama w'iyi korali yagize ati:

Ubushobozi twagiye tubukura mu buryo butandukanye, twese tugiye dufite imishinga itandukanye harimo abadozi, harimo abubatsi n’imirimo yose igiye itandukanye, buri wese yagiye akora uburyo bushoboka aritanga natwe dukora ibikorwa bituzanira amafaranga tubasha kubona ayo mafaranga (miliyoni 10) twakoresheje, kugeza uyu munsi tukaba kandi tubona imyiteguro irimo kugenda neza. Nta gikorwa korali ifite cyiyinjiriza, twese twabanje gutegereza kugira ngo tugende dufashanya kugira ngo buri wese abone ikintu kimuha amafaranga, urumva iyo abantu barimo kugenda bava ahantu bajya ahandi, urumva baranitanga kuko baba bari mu mashimwe.

AbarinziAbarinziAbarinzi

Abarinzi

Korali Abarinzi igiye kumurika album ya mbere y'amashusho






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND