RFL
Kigali

Ko 2016 hari benshi bapfuye, wowe wasigaye uri igitangaza?- Ev.Kalisa Fred

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:3/01/2017 8:57
0


Abaroma 12:1 "Nuko bene data, ndabinginga ku bw'imbabazi z'Imana ngo mutange imibiri yanyu, ibe ibitambo bizima byera bishimwa n'Imana,abe ariko kuyikorera kwanyu Gukwiye. Yesu ashimwe cyane mwenedata dusangiye imibabaro yo muri isi."



Uyu munsi uratangiye kandi ukwezi nako kuratangiye ndetse umwaka uratangiye reta dutangirane n’ijambo ry'Imana. Mfashe uyumwanya ngo nongere kuganira n’umutima wawe ndetse n'ubwenge bwawe. Ndahamya ko buri murenge wose wo mu gihugu hapfuye umuntu, kandi buri rimbi ryose ku isi rirabona abayoboke bashya. Noneho wowe usigaye umutima uri kukubwira iki? Ko uri igitangaza wowe utazagenda?

Nshuti yanjye ndakwinginga cyane va mu byo urimo byose iyambure imyambaro yose mibi Imana n’umwana wayo Yesu Kristo yanga. Kuko iminsi umaze urayizi ariko iyo usigaje ntuyizi. Ndakubwira ko ntarirarenga Yesu Kristo ateze ibiganza yiteguye kukuhagira no kukozaho ibyo wakoze byose numwemerera ahari uri muri ibi:Ubusinzi, ubusambanyi, ishyari, ubujura, uri kujya mu bapfumu, abarozi, irondamoko, kwikinisha, ubwibone, ubugambanyi,guhaka Imana, kwigisha abandi ubuyobe, gukuramo inda, gufasha abandi kuva mu Mana agasuzuro n’ibindi byinshi Imana iri kubwira umutima wawe.

Ndakubwiza ukuri nyta mahoro y’umunyabyaha ni ko Imana ivuga. Ariko na none nta cyaha Imana itababarira. Garukira Imana mwene data. Ahari Yesu ntagarutse vuba ariko urupfu rwo rurakomanga. Ntakwihana mu isanduka kubaho. Ihangane ugaruke unezeze Yesu, Yesu nawe araguha amahoro n’ibyishimo akurage na Assurance yurupfu rwiteka. Kandi hari n’imigisha yawe uri buhabwe. Imana iguhe umugisha mu izina Yesu Kristo ufite kubaho kwacu tsese Amen.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND