RFL
Kigali

Urutonde rw’abapasiteri 20 bo mu Rwanda bahoze ari abahanzi ndetse n’abakibikomeje

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:5/11/2015 10:07
4


Benshi mu bakozi b’Imana ba hano mu Rwanda kimwe no mu bindi bihugu usanga bafite impano zitandukanye kandi zose bakazikoresha neza mu murimo w’Imana baba barahamagariwe. Muri iyi nkuru tugiye kwibanda ku bapasiteri bafatanya kuvuga ubutumwa ndetse no gukora ibihangano bihimbaza Imana.



Nubwo bikunze kubagora cyane kujya muri Studio kubera umwanya muto baba bafite hari bamwe mu bapasiteri bafatanya ubuhanzi no kuyobora insengero zabo batangije.  Na hano mu Rwanda hari abafite impano y’ubuhanzi ndetse bayikoresha uko bashobojwe muri wa mwanya muto babona nk’uko mugiye kubasanga ku rutonde inyarwanda.com yabateguriye.  

Gusa kuri uru rutonde harimo abahoze ari abahanzi ariko nyuma yo gutangiza amatorero, kuririmba bagahita babihagarika bitewe n’umwanya ubabana mucye ndetse no kuba hari bamwe basanga baramaze kuba abanyacyubahiro,kuririmba bakabirambika hasi bagapfusha ubusa itaranto bahawe.

Dore urutonde rw'abapasiteri 20 bafatanya kuyobora itorero no kuririmba

1 Apotre Dr Gitwaza Paul:Uyu ni umushumba mukuru w’itorero Zion Temple Celebration Centre ku isi. Ubuhanzi bwe aburambyemo, indirimbo ze nyinshi zagiye zikundwa cyane hirya no hino ku isi, gusa muri iyi minsi nta bihangano bishya arimo gukora.

Apotre Gitwaza

Apotre Gitwaza afite indirimbo zikundwa na benshi

Apotre Dr Paul Gitwaza

Apotre Gitwaza azi no gucuranga gitari

2 Pastor Julienne Kabanda Kabirigi: Ni umuyobozi mukuru w’itorero Jubilee Revival Assembly rikorera i Remera. Mu buhanzi bwe, Julienne Kabanda wahoze ari umuririmbyi mu ndirimbo zisanzwe mbere yo gukizwa, ni umwe mu bafite ijwi ryiza cyane. Mu kiganiro aherutse kugirana n’umunyamakuru wa inyarwanda.com yavuze ko ubuhanzi abukomeje ndetse akaba ari hafi yo kumurika Album ye ya mbere.

Pastor Julienne Kabanda

Pastor Julienne Kabanda ni umwe mu banyarwandakazi bafite ijwi ryiza cyane

3 Pastor Mugabo Venuste: Uyu mbere yo kujya mu nshingano z’umushumba, yari umuhanzi ukomeye muri ADEPR kandi nubu arabikomeje, akaba azwi cyane mu ndirimbo “Twigiye ku birenge”. Mugabo Venuste avuga ko mu gitondo aribwo akora akazi k’ubushumba naho ku mugoroba akinjira mu buhanzi.

Pastor Mugabo Venuste ni umwe mu bakunda kwizihirwa cyane

4 Rev Pastor Papias Sindambiwe: Uyu ni umushumba mukuru w’itorero Dormition Church International rikorera Kacyiru. Mu gihe gito amaze mu buhanzi, Pastor Papias yamaze no gukora amashusho ya zimwe mu ndirimbo ze ndetse avuga ko uyu mwaka wa 2015 ashobora kumurika Album ye ya mbere.

Rev Pastor Sindambiwe Papias

Pastor Sindambiwe Papias amaze umwaka umwe yinjiye mu buhanzi

5 Pastor Isaie Baho Uwihirwe: Ayobora itorero Agape Pentecostal Church rikorera i Kabuga, mu buhanzi bwe azwi cyane mu ndirimbo “Ninde uhwanye nawe”,”Baho”,”Ibendera” n’izindi. Pastor Baho Isaie afite Album ebyiri harimo n’amashusho ndetse vuba cyane ari gutegura uko yazimurikira rimwe.

 Pastor Baho Isaie

Pastor Baho Isaie afatanya ubuhanzi no kuyobora itorero

6 Apotre Mukamusoni Claire: Uyu ayobora itorero Bethel Revival International Church rifite icyicaro I Nyamirambo. Mbere yo kuba umushumba, yabanje kuba umuhanzi ndetse n’ubu arabikomeje n’ubwo ubona nta mbaraga nyinshi abishyiramo.

Intumwa Mukamusoni yari afite impano yo kuririmba ariko ntakiyikoresha cyane

7 Pastor Serugendo Steven: Uyu ni umushumba mu itorero Angilikani  Diyoseze ya Gahini,ubuhanzi bwe abugeze kure ndetse akaba ari hafi gusoza Album ye ya mbere y’amashusho nk’uko yabitangarije umunyamakuru wa inyarwanda.com

Pastor Serugendo Steven

Pastor Serugendo Steven, ubuhanzi abugeze kure

8 Pastor Rushema Ephrem: Uyu yayoboye Chorale Hoziyana yo muri ADEPR igihe kirekire cyane, iyi akaba ari korali ikunzwe cyane muri iryo torero. Mbere yo kwinjira mu nshingano zo kuyobora itorero, Rushema yabanje mu buhanzi ndetse n’ubu arabukomeje na cyane ko ari kwitabira ibitaramo n’ibiterane atumirwamo.

Uyu niwe Rushema Ephrem wahawe inshingano yo kuba Pasiter

Pastor Rushema Ephrem, ni umwe bafatiye runini Korali Hoziyana

9 Pastor Ingabire Marie Aimee: Muri 2014 nibwo yashyize hanze Album ye ya mbere yitwa Neema. Pastor Ingabire ayoboye itorero ryitwa The Power of Trinity riherereye i Nyamirambo. Pastor Ingabire, nyuma yo kuba umupasiteri, kuririmba yabaye nk’ubihagaritse kuko muri iyi minsi ntushobora kumwumva mu gihe mbere yatumirwaga hirya no hino nk’umuhanzi ndetse akaba yariheze no kugabirwa imodoka nyuma y'igitaramo cye cyashimishije benshi. 

Pastor Ingabire Claire

 Pastor Ingabire Marie Aimee ntacyumvikana mu buhanzi

10 Apotre Serukiza Sosthene: Serukiza ni umuyobozi mukuru w’itorero Eglise Messianique pour la Guerrison des Ames ( EMGA ) rikorera mu Rwanda, Congo(RDC) no mu Burundi ari naho ryatangiriye. Apotre Serukiza azwi cyane mu ndirimbo z’ibisirimba kuruta uko azwi nk’umupasiteri.Ubuhanzi ntiyigeze abureka, ahubwo arabukomeje ndetse akaba afite na za Album ziri hanze.

 

Intumwa Serukiza Sosthene azwi cyane mu bisirimba

11 Pastor Kayiranga Innocent: Uyu ni umushumba mukuru w’Itorero Good Foundation riherereye i Nyagatare, mu buhanzi bwe amaze gukora Album ebyiri ndetse yamaze kuzikorera amashusho. Mu ndirimbo ze iyakunzwe cyane yanamwinjirije amafaranga ni iyitiriwe Album ye ya kabiri ariyo “Ukwiriye Guhimbazwa.”

12 Pastor David Nkashama: Uyu mupasiteri uri hafi gutangiza itorero rye agiye gushinga mu Rwanda, ni umuhanzi mu njyana ya Hip Hop,Raggae n’izindi. Inyigisho ze akenshi zishingiye ku Agakiza (Salvation),we ahamya ko agakiza karimo ibyiciro bibiri,abakristo benshi ngo bakeneye agakiza ka kabiri.

Pastor David Nkashama

Pastor David Nkashama akora injyana ya Hip Hop

13 Rev Pastor Vumilia Ablira:Uyu ayobora Itorero Mountain Sinai naryo rikaba rifite icyicaro i Nyagatare. Kuririmba nk’umuhanzi ku giti cye, abifatanya no kuvuga ubutumwa bwiza bwa Yesu Kristo.

14 Pastor Musoni Josiane Deborah:Uyu mukozi w’Imana ayoboye itorero ryitwa Eagle Ministry rikorera Nyagatare. Mbere yo kuba umushumba, Deborah Musoni yabanje kuba umuririmbyi aho yanaririmbanye na Aline Gahongayire muri Azafu, ariko ubu akaba amaze imyaka ibiri ari umupasiteri.

Pastor Debora Musoni

Pastor Musoni Deborah Josiane

15 Pastor Edison Munyanshongore: Uyu ni umwe mu baherutse guhabwa inshingano na ADEPR. Pastor Edison ni umuririmbyi muri Korali Hoziayana akaba n’umwanditsi w’indirimbo zaba iza Korali ndetse n’ize ku guti cye. N’ubwo aherutse kwimika akagirwa umupasiteri, Edison akomeje gukoresha impano ye y’ubuhanzi.

16 Bishop Kigabo B. Douglas: Ntabwi yabaye umuhanzi ku giti cye ariko ni umwe mu bantu bazwi cyane muri Korali Rehoboth Ministries yakanyujijeho mu myaka yatambutse. Bishop Kigabo yabayeho umuyobozi w'iyi Korali igihe kitari gito ariko nyuma yo kwimikwa ahita ava kuri izo nshingano aziharira abandi, gusa aracyaririmba muri Rehoboth. Mu bundi buhanzi azwiho ni ukwandika ibitabo bya Gikristo aho afite ikitwa "Tue s Pierre d'aujourdhui"


Bishop Kigabo B Douglas umwanditsi w'ibitabo, akaba yaranayoboye Rehoboth Ministries

17 Undi wiyongeraho ariko utari umupasiteri ni Padiri Uwimana Jean Francois, umupadiri muri Kiliziya Gaturika Paruwasi ya Nyundo akaba ari umuhanzi ukora injyana zidapfa gukorwa na buri wese dore ko aririmba Hip Hop, Raggae n’izindi zigezweho. Padiri Uwimana azwi mu ndirimbo Twigendere ndetse n'indi yitwa Gusenga. 

Padiri Uwimana Jean Francoir azwi cyane muri Hip Hop

18 Pastor Rose Ngabo: Ni umuhanzikazi wakunzwe mu ndirimbo zitandukanye mu myaka yashije ndetse n'ubu kuririmba arabikomeje n'ubwo atakibikora cyane nka mbere. Rose Ngabo ni umuyobozi w'umuryango Asante Ministries ufasha abana b'imfubyi. Muri iyi minsi, uyu muryango ukaba ufite itorero rikuriwe na Pastor Rose Ngabo.

Rose Ngabo

Pastor Rose Ngabo

19 Pastor Jackie Mugabo: N'ubwo atari yimikwa ngo asukweho amavuta, umuhanzikazi Jackie Mugabo avuga ko afite impano yo kuba Pasiteri ndetse hakaba hari benshi batangiye kubimwita. Kuri ubu Jackie Mugabo ayobora umuryango Sisterhoood in Christ International Ministries uri hafi kubyara itorero.


Hano Jackie Mugabo yarimo kuririmbana n'abana be

20 Pastor Ngamije Semugeshi Gabriel: Ngamije uzwi cyane nka Pastor Gaby, ni umupasiteri w'urubyiruko mu itorero Noble Family Church riyoborwa na Apotre Mignone. Pastor Gaby afite indirimbo zitandukanye, gusa nta kunze kumvikana mu itangazamakuru. Ubusanzwe akunze kuririmbana na mushiki we Claire mu bitaramo atumirwamo.

Pastor Gaby Gabriel

Pastor Gaby ni umwe mu bafite impano yo kuririmba ariko ntakunze kujya mu itangazamakuru

Ese ni iyihe mpamvu benshi mu bamaze kuba abapasiteri, bahita bahagarika kuririmba mu gihe hari benshi bafashwaga n'ibihangano byabo?






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • nicole8 years ago
    julienne we ararenze pe. naho gitwaza akiririmba mukinyamurenge niho byari sawa nahubu yarakibagiwe biba fo uba wumva nta njyana
  • gigi8 years ago
    Bose nabatekamitwe sha nikubwinda
  • mr nelson8 years ago
    Baba bamaze kugafata bakigira aba boss Gitwaza we ayo yinjiza nta munyamuziki uyinjiza
  • KARORERO CHRISTOPHE 8 years ago
    NI BYIZA TUBONYE ABAKOZI B'IMANA ARIKO SE IJAMBO RIVUGA NGO IYO UMUNTU ARI MURI KRISTO YESU ABA ARI ICYAREMWE GISHYA NGO IBYA CYERA KURI WE BIBA BISHIZE MUJYA MURITEKEREZAHO UBWANYU N'UMUKUMBI MUYOBORA ESE MUJYA MUFATA UMWANYA MUKIYIRIZA IGIHE KIREKIRE MUBAZA IMANA ICYO ITEKEREZA KUBIYITIRIRWA MURI INO MINSI .? NSUBIZA NKOMEZE





Inyarwanda BACKGROUND