RFL
Kigali

Kigali:Mu masaha macye, itsinda Exo, Fortrand, Olivier Cheuwa, Gaby Kamanzi na Patient barahurira mu gitaramo ‘Fragrance worship’

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:16/07/2017 8:39
0


Uyu munsi ku Cyumweru tariki 16 Nyakanga 2017 mu mujyi wa Kigali kuri Christian Life Assembly kuva isaa kumi n’ebyiri z’umugoroba harabera igitaramo gikomeye ‘Fragrance worship’ cyateguwe na Moriah Entertainment Group.



Iki gitaramo ‘Fragrance worship’ kigiye kuba ku nshuro ya mbere kibera hano mu Rwanda, cyateguwe n’umuramyi mpuzamahanga Fortrand Bigirimana ufite inkomoko mu Burundi, agitegura ku bufatanye na Moriah Entertainment. Muri iki gitaramo, Fortrand Bigirimana wamamaye mu ndirimbo ‘Ntaco nzoba’ ,arafatanya na Chris & Laura bo mu tsinda EXO ryamamaye ku isi mu muziki wa Gospel by’umwihariko ku bantu bakunda indirimbo za Gospel ziri mu rurimi rw’igifaransa,Olivier Cheuwa wo muri Busuwisi na Gaby Kamanzi wo mu Rwanda.

Kwinjira muri iki gitaramo ni 5000Frw mu myanya isanzwe ndetse na 10,000Frw muri VIP. Iki gitramo kizatangira saa kumi n’ebyiri z’umugoroba kibere muri CLA Nyarutarama. Groupe EXO na Olivier Cheuwa bagiye gukorera igitaramo mu mujyi wa Kigali nyuma yo kuva i Burundi mu gitaramo nk’iki cyo kuramya no guhimbaza Imana. Mbere y’uko bahurira mu gitaramo, kuri Gatanu tariki 14 Nyakanga 2017 Chris & Laura bo mu itsinda Exo na Fortrand basuye urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali bunamira inzirakarengane zazize Jenoside yakorewe abatutsi. 

Groupe

Chris & Laura bagize itsinda Exo baraza kuba bari muri iki gitaramo

Image result for Gaby Kamanzi amakuru

Gaby Kamanzi araririmba muri iki gitaramo

Image result for Patient Bizimana igihe

Patient Bizimana ari mu bari buririmbe muri iki gitaramo






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND