Pastor Wilson Bugembe, umuhanzi ukomeye mu gihugu cya Uganda mu muziki wa Gospel, muri iyi minsi ari kubarizwa mu Rwanda aho yaje ku butumire bw’itorero Miracle Centre ry’i Remera rikuriwe na Bishop Samedi Theobald.
Wilson Bugembe w’imyaka 32 y’amavuko ni umuhanzi ukomeye muri Uganda ndetse akaba afatwa nk’umwami w’umuziki wa Gospel muri icyo gihugu. Bugembe ni umushumba mukuru w’itorero Light the World Church riherereye Nansana mu gihugu cya Uganda. Pastor Wilson Bugembe akunzwe mu ndirimbo zitandukanye aho twavuga: Komawo Eka, Ebintu Bya Mukama Bibuza Buza, Kwaata Omukono,Tembeya Njiri, Mpangira, Mwoyo Mutukuvu, Nvunama Gyoli n’izindi.
Wilson Bugembe yatumiwe mu Rwanda na Miracle Centre mu giterane cy'iminsi 7 cyitwa 'Kwambuka Yorodani'. Nubwo atari ubwa mbere Wilson Bugembe yari ageze mu Rwanda, kuri iyi nshuro byari umwihariko dore ko akigera i Kigali kuri uyu wa 24 Gicurasi 2017, yakiriwe bidasanzwe, ibintu byamutunguye cyane nk’uko yabitangarije abakristo ba Remera Miracle Centre. Ageze i Kanombe ku kibuga cy'indege, Bugembe yakiranywe urugwiro n'abakristo ba Remera Miracle Centre biba akarusho ageze ku icumbi yahawe ndetse no mu rusengero, bimukora cyane ku mutima.
Uko Bugembe yakiriwe ageze i Kigali bikamutungura
Bugembe avuye i Kanombe, yahise ajya gucumbikirwa muri Kigali Serena Hotel, agezeyo biramutangaza cyane kuko ngo uburyo yakiriwe mu Rwanda bikwiriye umunyacyubahiro nka Perezida Museveni abaye yaje i Kigali. Pastor Wilson Bugembe akimara kugera mu cyumba yari yahawemo icumbi, yahamaze akanya gato ahita ajya kuvuga ubutumwa muri Remera Miracle Centre ahari imbaga y’abakristo benshi bari bamutegereje. Bugembe yavuze ko byamubabaje kugera Serana Hotel, yamara kwinjira mu cyumba yahawe, bikaba ngombwa ko ahita ajya ku rusengero.
Bugembe avuga ko yumvaga yabanza akaruhukira mu cyumba cye kuko ngo yari yahakunze cyane. Uyu muhanzi avuga ko Hotel yahawemo icumbi iri ku rwego rwo hejuru, ikaba ikwiriye kwakirirwamo abanyacyubahiro. Bugembe yavuze ko uko yakiriwe, byamutunguye cyane kuko wagira ngo ni perezida Museveni waje i Kigali ari hamwe n’abamwungirije. Iyo Hotel yakiriwemo ntabwo yigeze avuga izina ryayo, gusa Inyarwanda.com yaganiriye n’umwe mu byegera bya Bishop Samedi watumiye uyu muhanzi, adutangariza ko iyo hotel ari Kigali Serena Hotel. Bugembe yashimiye Bishop Samedi kumwakira neza. Yunzemo ko nakora ubukwe, azaza muri iyo Hotel yo mu Rwanda. Yagize ati:
Mwa bantu mwe, Bishop wanyu (Bishop Samedi) yanshize muri Hotel wagira ngo ndi umukuru w’igihugu cya Uganda, wagira ngo ni Museveni n’abamwungirije baje mu Rwanda, umunsi nzakora ubukwe nzaza muri iriya Hotel n’umugore wanjye ariko iri torero (Miracle Centre) ni ryo rizishyura. Mbega Hotel nziza! Reka mbabwire ni ukuri ndara ahantu heza. Umva inkuru mbi, ubwo nari ndimo ninjira mu cyumba cya Hotel, Bishop (Samedi) yahise ambwira ngo reka tujye ku rusengero, ibyo ntabwo byari byiza kuri njye ariko inkuru nziza ni uko nsoza vuba (kubwiriza), hanyuma nidutaha ndahita njya mu cyumba cyanjye.
Pastor Bugembe yavuze ko atari we watwitse Bibiliya
Wilson Bugembe wari wamaze kumenya ko muri icyo giterane harimo abanyamakuru, mbere yo kubwiriza, yashimiye cyane itangazamakuru kuko ngo rikora akazi gakomeye. Yunzemo ko itangazamakuru ridahari nta cyo abahanzi babasha kugeraho mu muziki wabo. Yaboneyeho kwisegura ku bantu baba barumvise ko ari we watwitse Bibiliya, avuga ko iryo kosa atarikora, asaba abanyamakuru kumufasha bagasobanurira abantu ko atari Bugembe watwitse Bibiliya. Yagize ati:
Ba banyamakuru Imana ibahe umugisha, tutabafite ntabwo twakora uyu murimo. Abanyamakuru bamwe ni babi, abandi ni beza. Ndabubaha cyane. Hari umuntu umwe w’i Kigali wanyoherereje ubutumwa bugufi, arambwira ngo natwitse Bibiliya, ntabwo ari Bugembe watwitse Bibiliya pe, ni undi mu pasiteri (Bugingo), na we kandi avuga ko atazitwitse ahubwo ko bamubeshyera ariko ibyo ngibyo ntabwo nzi ukuri kwabyo. Banyamakuru mumfashe musobanurire abantu inkuru neza uwaba warabyanditse kuko njyewe ntabwo nshobora gutwika Bibiliya.
Pastor Bugembe atangaje ibi nyuma y'aho mu minsi ishize byavuzwe ko Pastor Aloysius Bugingo uyobora itorero House of Prayer Ministries ryo muri Uganda, akaba na nyiri Salt FM na Salt TV, kuri pasika iheruka tariki 16 Mata 2017, ngo yatwitse Bibiliya zanditsemo ijambo “Holy Ghost” bisobanuye Umuzimu wera aho kuba “Holy Spirit” bisobanuye Umwuka Wera. Nkuko byatangajwe n'ibinyamakuru byo muri Uganda, icyo gihe Pastor Aloysius Bugingo ngo yavuze ko ibyo yakoze abikomeje ndetse atangaza ko niba hari ikosa ririmo yiteguye kujya ikuzimu.
Nyuma yo gusuhuza iteraniro, Pastor Wilson Bugembe yatangiye kwigisha ijambo ry’Imana, abwiriza ku ‘Kuvuga ubuzima’, inyigisho yakunzwe n’abakristo benshi bari muri ayo materaniro. Mu kibwirizo cye, nta bikabyo byari birimo aho kuri ubu mu Rwanda kimwe no mu bindi bihugu haharawe inyigisho ziba ziganjemo cyane ubuhanuzi n'ibitangaza, ahubwo Bugembe yasomye icyanditswe, aragisobanura atanga n’ingero bihura mu buzima busanzwe.
N’ubwo benshi bamuzi nk’umuhanzi, Wilson Bugembe yabwirije muri Miracle Centre, benshi barafashwa cyane ndetse bamwe bavuga ko bibaye byiza yajya afata umwanya munini wo kubwiriza kuruta uwo kuririmba. Bugembe na we yaje kuvuga ko ari mu bihe byo kwigisha ijambo ry’Imana, umwanya wo kuririmba akaba asigaye awugira muto. Bugembe yaje gutangaza ko atagikeneye kwamamara kuko ngo ibyo bihe yabinyuzemo igihe kinini gihagije. Yunzemo ko ataje i Kigali kwimenyekanisha ahubwo ko yaje kuvuga Yesu no kumwamamaza.
REBA AMAFOTO Y'UKO BYARI BIMEZE MURI REMERA MIRACLE CENTRE
Abaririmbyi ba Remera Miracle Centre
Bahimbaje Imana mu mbaraga zabo zose
Babyiniraga Imana mu mbyino z'Abagande
Pastor Rose wo muri Uganda yari muri iki giterane
Iyi ni yo modoka Bugembe yajemo
Wilson Bugembe (hagati) hamwe na Pastor Micheal (ibumoso) ubwo bari bageze kuri Miracle Centre
Bugembe akigera mu rusengero
Hano barimo kubyina mu njyana ya Kinyarwanda mu kwakira Bugembe
Bishop Samedi Theobald umuyobozi mukuru wa Remera Miracle Centre
Kibonge wo muri Seburikoko na Juliet ukora kuri Royal Tv bari baje kureba Bugembe
Apotre Raymond Patrick Munyakazi ukuriye itorero Miracle Pool Church Ikarabiro
Pastor Emma Ntambara na we yitabiriye iki giterane
Bishop Samedi ngo yatumiye abahanzikazi babyibushye kandi bafite impano kugira ngo Bugembe atazabaseka
Pastor Grace Ntambara yaririmbye muri iki gitaramo, Bugembe amukurira ingifero
Alice Big Tonny na we yishimiwe na benshi barimo na Bugembe
Umuhanzi Assumpta basigaye bita 'Satura' , The Pink n'umunyamakuru Peace bahagiriye ibihe byiza
Aritayari (ibumoso) waririmbanye na Theo Bosebabireba indirimbo bise 'Tabara' yari yaje kureba Bugembe
Umuhanzi Colombus na we yaje kureba Bugembe
Pastor Wilson Bugembe kuri stage y'i Kigali
Ari gufata amashusho y'urwibutso
Bafashijwe n'inyigisho ya Pastor Bugembe
Pastor Bugembe imbere y'abakristo ba Remera Miracle Centre
Hari abakozi b'Imana batandukanye, aba bari imbere begeranye na Apôtre Raymond baturutse muri Uganda
Umuhanzikazi Apophia Natukunda (hagati) yishimiye cyane inyigisho ya Bugembe
Bugembe yatanze urugero ku nkoni ya Mose, avuga ko Imana izaha abantu umugisha ikoresheje ibyo bafite mu ntoki zabo
Abantu batari bacye bakozweho mu buryo bukomeye
Amarira yashotse ku maso ye kubera kunezererwa Imana
Habayeho umwanya wo gutanga 'Imbuto' ku bantu bizeye gusarura
Pastor Bugembe mu gihe cyo gutanga 'Imbuto'
Nyuma yo kubwiriza, Bugembe yahise aririmbira abari mu materaniro
Bugembe yaririmbye zimwe mu ndirimbo ze zikunzwe ndetse benshi bari muri iki giterane wabonaga bazizi
"Ntatwaye amashusho y'urwibutso sinabona inkuru mbarira abo nasize mu rugo"
Aba ni bo bari bashinzwe kwakira abantu binjira muri iki giterane
AMAFOTO: Lewis Ihorindeba-InyaRwanda.com
TANGA IGITECYEREZO