RFL
Kigali

Kicukiro: Hari kubera igiterane cy'urubyiriko cyatumiwemo abaraperi b'abarundi Prince Mushindi na Biggy Zoe-AMAFOTO

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:9/12/2017 9:21
0


Kuri uyu wa Gatanu tariki 8/12/2017 kuri New Bible church Kicukiro habereye igiterane cy'urubyiruko cyatumiwemo abaraperi b'abarundi Prince Mushindi na Biggy Zoe bazwi cyane mu ndirimbo z'ibisazi. Iki giterane kirasozwa uyu munsi tariki 9/12/2017.



Ni igiterane cy'urubyiruko cyiswe "Living in Truth" (LIT) cyateguwe na Prayer House ibarizwa muri Beauty For Ashes Rwanda. Iki giterane cyateguwe mu rwego rwo gusoza gahunda y'ivugabutumwa bamazemo iminsi bazenguruka ibigo by'amashuri yisumbuye. Prince Mushindi na Biggy Zoe bitabiriye iki giterane ku munsi wacyo wa mbere, bashimisha urubyiruko rwacyitabiriye. Itsinda Beauty For Ashes naryo ryaririmbye muri iki giterane, benshi barizihirwa mu muziki waryo uri mu njyana ya Rock. Pastor Joshua (USA) nawe yitabiriye iki giterane ahesha benshi umugisha mu ijambo ry'Imana. 

Living in Truth

Abaraperi b'abarundi mu gitaramo Living in Truth kiri kubera i Kigali

Mu baririmbyi batumiwe muri iki giterane harimo; Dj Peruz wo muri Uganda, umuraperi Prince Mshindi w'i Burundi, umuraperi Biggy Zoe, The Pink, Columbus, Beauty For Ashes Band, Alive&Freed hamwe n'abasore bazobereye mu kuvangavanga imiziki ari bo Dj Spin na Dj Shawn (Kuteesa Samuel) baba hano mu Rwanda.Abakozi b'Imana batumiwe muri iki giterane hari; Rev Dr Charles Mugisha uyobora itorero New Life Bible church mu Rwanda, Pastor Joshua (USA) na David Ewagata wahoze akorera muri Christian Life Assembly i Nyarutarama ubu akaba akorera umurimo w'Imana muri Kenya.

Living in Truth

Pastor Joshua (USA) yahesheje umugisha abari muri iki giterane

Prayer House iri gukora iki giterane mu rwego rwo gusoza ivugabutumwa bamazemo igihe bazenguruka ibigo by'amashuri yisumbuye (High School Tour), iri vugabutumwa rikaba ryarakirijwemo abanyeshuri bagera ku 150 mu bigo bitandutu byakorewemo iri vugabutumwa. Prayer House ifite gahunda y'uko iki giterane cy'urubyiruko kizajya kiba buri mwaka mu rwego rwo kugeza ubutumwa bwiza ku rubyiruko. Kavutse Olivier arashima Imana yabanye nabo ku munsi wa mbere w'igiterane. Yahamagariye benshi kuza kubana nabo uyu munsi kuwa Gatandatu, igiterane kikaba gitangira saa tatu za mu gitondo kugeza ku mugoroba. Kwinjira ni ubuntu ku bantu bose.

Living in TruthLiving in TruthLiving in TruthLiving in TruthLiving in TruthLiving in Truth

Olivier Kavutse umuyobozi w'itsinda Beauty For Ashes

Beauty For Ashes

Iki giterane LIT kizajya kiba buri mwaka






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND