Kigali

Karekezi Corneille wayoboye SONARWA agiye kumurika Album ya 2 y’indirimbo za Gospel

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:5/12/2016 20:48
0


Karekezi Corneille ni umwanditsi, Producer akaba n’umuririmbyi w’indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana. Nyuma yo kumurika Album ye ya mbere mu gikorwa yakoze mu mwaka wa 2015, yabwiye umunyamakuru wa Inyarwanda ko mu ntangiriro za 2017 azamurika album ye ya kabiri gusa itariki ikaba itari yamenyekana.



Karekezi Corneille (CK) ni umunyarwanda uba mu gihugu cya Nigeria mu mujyi wa Lagos ku mpamvu z’akazi. Akiri mu Rwanda, yabayeho umuyobozi mukuru wa Sosiyete y'ubwishingizi ya mbere mu Rwanda ari yo SONARWA, nyuma yaho mu mwaka wa 2009 aba umuyobozi wa African Reinsurance Corporation kimwe mu bigo by'ubwishingizi bikomeye ku isi muri uyu mwaka wa 2016 ikaba iri ku mwanya wa 39 muri 40 za mbere ku isi mu zikora ibijyanye n’ubwishingizi.

Karekezi Corneille yakiriye agakiza mu mwaka wa 1984, mu mwaka wa 2008 aba ari bwo atangira gukora indirimbo ze bwite, ashyira hanze iya mbere yitwa ‘Ijambo ryawe’ gusa mbere yaho yari asanzwe ahimba indirimbo ndetse aririmba no mu nsengero n’amakoraniro y’abizera. Mu kiganiro yagiranye n’abanyamakuru, yavuze ko kuririmbira Imana abikora mu buryo bwo guhamagarira benshi kuza kuri Yesu Kristo, akaba ari na yo mpamvu atajya yishyuza cyangwa ngo agurishe indirimbo ze.

Karekezi Corneille

Karekezi Corneille wiyemeje kwamamaza ubutumwa bwa Yesu binyuze mu buhanzi

Karekezi Corneille  ni inshuti ya hafi ya Alex Dusabe nyuma yo kumenyana bitewe n’indirimbo ya Alex Dusabe uyu mugabo yari yakunze, bigatuma abaririza nyirayo kugeza bahuye, bakaganira ku ijambo ry’Imana, bombi bagasanga hari byinshi bahuje, bakaba inshuti gutyo.

Mu mwaka wa 2015 Karekezi ni bwo yamuritse album ye ya mbere y'indirimbo 12 yitwa ‘Akira iyi ndirimbo ngutuye Yesu’ mu gitaramo cyabereye muri Serena Hotel i Kigali gusa icyo gihe ntabwo byamenyekanye cyane mu itangazamakuru. Karekezi Corneille mu bitaramo bye, kwinjira biba ari ubuntu ndetse n’indirimbo ze ntabwo ajya azigurisha kuko avuga ko nta muntu wari ukwiriye kujya agurisha impano y’Imana.

Mu ndirimbo zitandukanye amaze gukora harimo: Ijambo ryawe, Tebuka Yesu Tebuka, Yesu Kristo ni we bwenge, Akira iyi ndirimbo ngutuye Yesu, Ni nde wabwira benedata, Urukundo rwawe ni rwiza, Hari imisozi iruhije, Hari igihugu cyiza, Reka tuvuge Yesu, Yesu ni umucyo w’isi, Njye ndi umugeni wawe Yesu, Dore igitondo cyiza gihoraho, Abantu barakwanze Yesu, Mutima wanjye tuza rwose, Ntikite ku magambo yose, Mbere na mbere hariho, Ntawagereranywa na Yesu, Nshima ndirimba ndanezerewe, Nyuzuza urukundo, Fata ubugingo wanjye Yesu n’izindi.

Karekezi Corneille

Karekezi agiye kumurika Album ye ya kabiri

Karekezi Corneille

Corneille Karekezi mu gitaramo cyo kumurika album ye ya mbere






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND