Kigali

Janvier Muhoza yashyize hanze amashusho y’indirimbo“Izabikora” yubatse imitima ya benshi akagabirwa inka- VIDEO

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:26/09/2015 10:47
4


Nyuma yo guhumuriza abatari bake ndetse benshi bakaba bamaze kwakira agakiza kubera ubutumwa buri mu ndirimbo Izabikora ya Janvier Muhoza,uyu muhanzi uri kwitirirwa indirimbo ye Izabikora kubera gukundwa ndetse akaba aherutse no kugabirwa inka, kuri ubu yamaze gushyira hanze amashusho yayo.



Janvier Muhoza umukristo mu itorero rya Zion Temple Huye akaba n’umunyeshuri muri Kaminuza Gaturika y’u Rwanda, avuga ko iyi ndirimbo yayihawe n’Imana akaba ari nayo mpamvu asanga yaje gukundwa cyane kugeza aho ahamagarwa n’ab’i Kigali no mu ntara ndetse n’abo mu bihugu byo hanze bakamubwira ko bafashwa cyane n’iyo ndirimbo ye “Izabikora”.

Muri iyi ndirimbo Muhoza Janvier avuga ko abonye abamarayika bari ku rwego birunkana ibyifuzo abandi bamanukana ibisubizo ariko mbere yuko idusubiza ibanza kubigera kugirango itarenza urugero bikatugiraho ingaruka. Inyikirizo yayo igira iti:Mbere y’uko izuba rirasa, mbere y’uko inyenyeri zicana mbere y’uko ukwezi kumurika Imana ibanza kwita ku bidukwiriye kandi mbere yo kudusubiza Imana ibanza kubigera, kugirango itarenza urugero maze bikatugiraho ingaruka.

Muhoza Janvier

Muhoza Janvier(hagati) mu mashusho y'indirimbo Izabikora

Janvier Muhoza yabwiye inyarwanda abantu benshi bishimiye cyane iyi ndirimbo ye ndetse ngo benshi mu bahanzi ba Gospel ya hano mu Rwanda nabo bamubwiye ko bafashwa nayo. Israel Mbonyi umwe muri abo bahanzi ngo yabwiye Muhoza Janvier ko iteka iyo yumvise iyi ndirimbo, ahita arira kubera gufashwa nayo. Muhoza avuga ko hari abantu bamwe bari bazi ko iyi ndirimbo Izabikora ari iya Israel Mbonyi. Yagize ati:

Iyi ndirimbo “Izabikora”nayihawe n’Imana, benshi batanga ubuhamya ko yatumye bakizwa abandi bagakira indwara. Iyi ndirimbo yampesheje amahirwe yo kujya mu nsengero zitandukanye ntambutsa ubutumwa bwiza. Umuterankunga wanjye Benimana Patrick umwaka ushize wa 2014 yampaye inka kubera gukunda iyi ndirimbo. Mpamagarwa kenshi n’abantu baba hanze bakambwira ko bafashwa cyane n’iyi ndirimbo. Umuhanzikazi Diana Kamugisha arayikunda cyane, hari n’abandi bahanzi bambwira ko bafashwa n’ubutumwa burimo bakantera imbaraga zo gukora cyane.

Muhoza Janvier

Umuhanzi Muhoza Janvier

Muhoza Janvier amaze kugeza indirimbo eshanu ariko akaba afite imwe gusa igaragaza amashusho. Mu byifuzo bye, Muhoza avuga ko mu kwezi kwa kabiri mu mwaka wa 2016 azaba yakoze alubumu ye ya mbere.

Muhoza Janvier

Iyi ndirimbo igaragaramo bamwe mu bahanzi baba mu matsinda akomeye i Burundi

REBA HANO INDIRIMBO IZABIKORA YA JANVIER MUHOZA






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Yvonne Umuhoza 9 years ago
    Congratulations ma classmate, keep it!!
  • clarisse9 years ago
    wawuuu, dishimye Kbsaa be blessed,iyindirimbo iramfasha sana
  • 8 years ago
    niba haricyingarura mu Manaiyi niyo ndirimbo ntekereza ko ntayizayisimbura,kuko indiza amarira ntarize kuzindi.lmana iguheumugisha jamvier
  • Nisizimana jean de Dieu8 years ago
    Iyi ndirimbo nyikunda byahebuje kbsa janvier Imana iduhane umugisha.



KOPA

Inyarwanda BACKGROUND