RFL
Kigali

Itorero Hope in Jesus Ministries ryateguye igiterane cyo kwishimira ibyagezweho mu myaka 7 rimaze

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:27/07/2017 13:01
1


Hope in Jesus Ministries iyoborwa na Pastor Gakamuye Innocent yateguye igiterane ngarukamwaka cy’ububyutse mu rwego rwo kwishimira ibyo iri torero ryagezeho mu myaka 7 rimaze rikorera hano mu Rwanda.



Iki giterane kizatangira tariki 7 Kanama 2017 gisozwe tariki 13 Kanama 2017, kikaba gifite insanganyamatsiko iboneka muri 1 Samweli 7:12. Iki giterane kizajya gitangira saa kumi z’umugoroba kugeza saa mbiri z’ijoro, kibere mu mujyi wa Kigali aho iri torero rikorera ku Gishushu hafi ya Kigali Junior Academy.

Gakamuye Innocent

Pastor Gakamuye Innocent uyobora Hope in Jesus Ministries

Nkuko Inyarwanda.com twabitangarijwe na Amani Laurent ushinjwe itangazamakuru muri Hope in Jesus Ministries, intego nyamukuru y’iki giterane ni ukwishimira ibyagezweho mu myaka irindwi iri torero rimaze rikorera mu Rwanda.Yakomeje avuga ko hatumiwe abakozi b’Imana batandukanye barimo; Apotre Dr Paul Gitwaza, Rev Dr Antoine Rutayisire,Pastor Zigirinshuti Michel, Pastor Sunzu Paul n’abandi. Hatumiwe kandi amatsinda anyuranye ahimbaza Imana, ayo akaba ari; Gisubizo Ministries, Healing worship team ndetse hazaba hari na Abayuda worship team yo kuri Hope in Jesus Ministries.

Image result for Apotre Gitwaza Paul

Apotre Gitwaza ni umwe mu bakozi b'Imana batumiwe muri iki giterane

Image result for Healing worship team inyarwanda

Healing worship team na yo izaba ihari

Image result for Gisubizo Ministries inyarwanda

Gisubizo Ministries itegerejwe muri iki giterane

Hope in Jesus Ministries






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Kanimba Mimy6 years ago
    Waooooooo Mana mfasha nzabe nd kgl vrmt ngomba kujya iwacu ndahakumbuy kwa pastor wanj.





Inyarwanda BACKGROUND