RFL
Kigali

Israel Mbonyi yatangaje ibiciro byo kwinjira n'abahanzi bazafatanya mu gitaramo gikomeye agiye gukora

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:21/11/2017 8:20
0


Tariki 10/12/2017 ni bwo Israel Mbonyi azamurika album ye ya kabiri yitwa Intashyo mu gitaramo kizabera muri Camp Kigali mu mujyi wa Kigali. Magingo aya Israel Mbonyi yamaze gutangaza ibiciro byo kwinjira n'abahanzi bazafatanya muri iki gitaramo.



Israel Mbonyi ni umuhanzi ukunzwe mu ndirimbo; Uri number One, Yankuyeho Urubanza, Ku migezi, Ndanyuzwe, Nzibyo Nibwira, Ku musaraba, Agasambi, Harimpamvu, Sinzibagirwa, Ku marembo y'ijuru n’izindi. Nkuko Israel Mbonyi yabitangarije Inyarwanda.com, kwinjira muri iki gitaramo cye ni ibihumbi bitanu (5,000Frw) mu myanya isanzwe, naho mu myanya y'icyubahiro amatike ni 10,000Frw ku bantu bayagura mbere y'igitaramo na 15,000Frw ku bantu bazayagura ku munsi w'igitaramo. 

Israel Mbonyi

Muri iki gitaramo, Israel Mbonyi azaba ari kumwe n'abandi bahanzi batandukanye barimo Patient Bizimana, Dudu T Niyukuri na Aime Uwimana.  Israel Mbonyi agiye gukora iki gitaramo nyuma y’icyo yakoze tariki ya 30 Kanama 2015 kikitabirwa n’abantu ibihumbi abandi bagera mu magana bagasubirayo babuze uko binjira.

Inyarwanda.com yabajije Israel Mbonyi niba hari icyo ateganyiriza abakunzi b’umuziki we baguze amatike mu gitaramo yakoze muri 2015 bakabura uko binjira kubera ko ahabereye iki gitaramo hari huzuye, Israel Mbonyi atangaza ko umuntu wese ugifite itike yagombaga kumwinjiza mu gitaramo yakoze muri 2015 ariko ntabashe kwinjira, azemererwa kwinjira mu gitaramo azakora tariki 10/12/2017 akinjira nta yandi mafaranga aciwe.

Israel Mbonyi

Israel Mbonyi mu gitaramo yakoze muri 2015

Aime Uwimana

Aime Uwimana azaririmba mu gitaramo cya Israel Mbonyi

Dudu T Niyukuri

Dudu T Niyukuri azifatanya na Israel Mbonyi

Israel Mbonyi

Patient Bizimana nawe azaririmba mu gitaramo cya Israel Mbonyi

Israel Mbonyi wamamaye mu gihe gito mu muziki wa Gospel ni muntu ki?

Mbonyicyambu Israel wamenyekanye cyane nka Israel Mbonyi, ni umuhanzi nyarwanda wakunzwe cyane mu ndirimbo ze zigize album ya mbere ari zo: Uri number One, Yankuyeho Urubanza, Ku migezi, Ndanyuzwe, Nzibyo Nibwira, Ku musaraba, Agasambi, Harimpamvu n’izindi hakiyongeraho n’izindi aherutse gushyira hanze.

Tariki ya 20/05/1992 ni bwo Israel Mbonyi yabonye izuba, avukira muri Repubulika iharanira Demukarasi ya Congo (R.D.Congo) mu ntara ya Kivu y’Amajyepfo, aho bita Uvira. Muri 1997 ni bwo Israel Mbonyi hamwe n’umuryango we bageze mu Rwanda, muri Congo akaba yarahabaye igihe gito dore ko yahavuye afite imyaka 5 y'amavuko.

Israel Mbonyi yatangiriye umuziki muri korali

Israel Mbonyi abarizwa mu itorero rya Restoration church riyoborwa na Apotre Masasu. Mbonyi avuga ko yakuriye muri korali ndetse akaba yari umucuranzi, gusa ngo ntiyagiraga amahirwe yo gutera indirimbo. Korali yakoreyemo umurimo w’Imana harimo Intumwa za Yesu, Groupe de Louange iherereye i Nyanza aho yize amashuri yisumbuye (secondaire) n’irindi tsinda ryitwa Amani.

Israel Mbonyi yari asanzwe ahimba indirimbo akaziha abantu n’amakorali, atangira kuririmba ubwo yari arangije amashuri yisumbuye mbere yo kujya kwiga mu Buhinde muri Kaminuza. Mu mwaka wa 2010 ni bwo Israel Mbonyi yafashe gitari ye yiyemeza gutangira kuririmbira Imana ku giti cye. ‘Yankuyeho urubanza’, ni yo ndirimbo ye yakoze bwa mbere. Nyuma yayo yakoze n’izindi zinyuranye zitunganywa na Bruce Higiro. Indirimbo zose zigize album ye ya mbere 'Uri number one' zarakunzwe cyane ndetse kugeza n'uyu munsi ziracyafasha benshi.

Image result for Israel Mbonyi amafoto

Israel Mbonyi nawe yatangiriye umuziki muri korali

Israel Mbonyi

Igitaramo cye kizarangwa n'umuziki w'umwimerere

UMVA HANO 'HARI UBUZIMA' IMWE MU NDIRIMBO NSHYA ZA ISRAEL MBONYI






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND