Intumwa Paul Gitwaza uyobora itorero Zion Temple ku isi, mu rugendo avuyemo mu gihugu cya Israel hamwe n’itsinda ry’abantu basaga 140, yikoreye ku mutwe we ibyifuzo by’abari kumwe nawe ndetse azirikana n’igihugu cye cy’u Rwanda yikorera ibyifuzo byacyo abyereka Imana.
Nk’uko Apotre Paul Gitwaza yabitangaje akoresheje imbuga nkoranyambaga, yavuze ko yikoreye u Rwanda(yikoreye ibendera ry’igihugu) n’ibyifuzo byo gusengerwa (Prayer requests) abijyana Iburengerazuba ahari urukuta rw’ihema rya Salomo abyereka Imana kuko handitswe ko izajya yumva amasengesho y’abanyamahanga bazayitakira bari kuri urwo rukuta nk’uko byanditswe mu 2 Ngoma 6: 32-33 havuga ngo:
Kandi iby’umunyamahanga utari uwo mu bwoko bwawe bwa Isirayeli, naza aturutse mu gihugu cya kure azanywe n’izina ryawe rikuru, n’amaboko yawe akomeye n’ukuboko kwawe kwagirije, nibaza basenga berekeye iyi nzu, ujye wumva uri mu ijuru ariryo buturo bwawe, umarire uwo munyamahanga ibyo agutakambira byose, bitume amoko yose yo mu isi amenya izina ryawe, akubahe nk’uko ubwoko bwa Isirayeli bukubaha, kandi bamenye yuko iyi nzu nubatse yitwa iy’izina ryawe.
Bose berekeje Iburengerazuba ku rukuta rw'Ihema rya Salomo, bajya gusengera ibyifuzo byikorewe na Gitwaza
Uru rugendoshuri rw’abantu 140 biganjemo abo muri Zion Temple baturutse mu bihugu bisaga 15, rwabereye benshi umugisha mu bagiyeyo. Benshi mu bakristo bagiye muri Israel bahamya ko nta ko bisa kugera aho Umwami Yesu Kristo yavukiye, agakurira ndetse akabambwa ku musaraba ari nabwo yacunguraga abutuye isi bose ariko nyuma y’iminsi itatu akazuka.
Iri tsinda ry’abantu basaga 140 bagiye muri Israel bakamarayo iminsi 10, ryayobowe n’Intumwa Paul Gitwaza Muhirwa. Bahagurutse i Kigali ku wa 25 Nzeri 2015 bagaruka kuwa 5 Ukwakira 2015 bagera mu Rwanda tariki 6 Ukwakira 2015. Amakuru agera ku inyarwanda.com ko ni uko buri mukristo wa Zion Temple yazagera muri Israel kuko ari umugisha ukomeye.
Hano bari imbere y'igishushanyo cya Eliya afite inkota yiteguye kwica abahanuzi b'ibinyoma
Mu ntangiriro z’uyu mwaka wa 2015 nabwo abakristo ba Zion Temple bagiye muri Israel bajyanywe n’umuryango Love Israel Ministries hamwe na Apotre Gitwaza ariko bagaruka umwe muri bo akoze impanuka akomereka akaguru. Kuri iyi nshuro amakuru agera ku inyarwanda.com ni uko bagarutse amahoro nta kibazo na kimwe bahuye nacyo. Agashya kabaye mu rugendo bakubutsemo ni uko, bamwe bakoze ubukwe bagasezerana imbere y'Imana bakiyemeza kubana akaramata.
AMAFOTO Y'URUGENDO RWA APOTRE GITWAZA N'ITSINDA BAJYANYE MURI ISRAEL
Apotre Gitwaza mu gusengera abanyarwanda n'abatuye isi bose
Hano Apotre Gitwaza yari kumwe na bamwe mu ngabo z'igihugu cya Israel
Igitereko cy'amatabaza arindwi, umutambyi, Umutambyi mukuru, Igicaniro cy'imibavu, ameza ariho imigati 12, ibi nibyo biri Ahera mw'Ihema.
Amahembe ane y'igicaniro cy'imibavu kiri Ahera
Ku gikarabiro cy'umuringa ku ihema
I Betishemashi niho Abisrayeli babonye isanduku y'isezerano ivuye mu Bafirisitiya igaruka ihetswe n'inka zigenda zabira.
Hano barimo kureba isanduku y'isezerano
Bamwe mu bagiye muri Israel, bahavuye babatijwe mu mazi menshi(Muri Yorodani)
Hano Apotre Gitwaza yarimo kubereka byinshi mu byo bajya basoma muri Bibiliya
Apotre Gitwaza ahagaze aho umuhanuzi Eliya yahagaze asaba Imana imvura
Hano yaberekaga umusozi w'abo kwa Samusoni
Apotre Gitwaza yagaburiye inka aziha ibyo kurya
Apotre Gitwaza hamwe na Boaz (Country Director of AWMJ-Messianic Jew)na Birle (Board member of AWMJ- Ethiopian Messianic Jew)
Apotre Gitwaza hamwe na Pastor Barbara na Bienvenu ku musozi wa Elayono.
Ku musozi wa Elayono aho Yesu yigishirije abigishwa be gusenga niho bafatiye ifoto y'urwibutso
TANGA IGITECYEREZO