RFL
Kigali

Israel-Apotre Gitwaza yikoreye ku mutwe ibibazo n’ibyifuzo by’u Rwanda n'abatuye isi abyereka Imana- AMAFOTO

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:9/10/2015 10:47
31


Intumwa Paul Gitwaza uyobora itorero Zion Temple ku isi, mu rugendo avuyemo mu gihugu cya Israel hamwe n’itsinda ry’abantu basaga 140, yikoreye ku mutwe we ibyifuzo by’abari kumwe nawe ndetse azirikana n’igihugu cye cy’u Rwanda yikorera ibyifuzo byacyo abyereka Imana.



Nk’uko Apotre Paul Gitwaza yabitangaje akoresheje imbuga nkoranyambaga, yavuze ko yikoreye u Rwanda(yikoreye ibendera ry’igihugu) n’ibyifuzo byo gusengerwa (Prayer requests) abijyana Iburengerazuba ahari urukuta rw’ihema rya Salomo abyereka Imana kuko handitswe ko izajya yumva amasengesho y’abanyamahanga bazayitakira bari kuri urwo rukuta nk’uko byanditswe mu 2 Ngoma 6: 32-33 havuga ngo:

Kandi iby’umunyamahanga utari uwo mu bwoko bwawe bwa Isirayeli, naza aturutse mu gihugu cya kure azanywe n’izina ryawe rikuru, n’amaboko yawe akomeye n’ukuboko kwawe kwagirije, nibaza basenga berekeye iyi nzu, ujye wumva uri mu ijuru ariryo buturo bwawe, umarire uwo munyamahanga ibyo agutakambira byose, bitume amoko yose yo mu isi amenya izina ryawe, akubahe nk’uko ubwoko bwa Isirayeli bukubaha, kandi bamenye yuko iyi nzu nubatse yitwa iy’izina ryawe.

Gitwaza

Bose berekeje Iburengerazuba ku rukuta rw'Ihema rya Salomo, bajya gusengera ibyifuzo byikorewe na Gitwaza

Uru rugendoshuri rw’abantu 140 biganjemo abo muri Zion Temple baturutse mu bihugu bisaga 15, rwabereye benshi umugisha mu bagiyeyo. Benshi mu bakristo bagiye muri Israel bahamya ko nta ko bisa kugera aho Umwami Yesu Kristo yavukiye, agakurira ndetse akabambwa ku musaraba ari nabwo yacunguraga abutuye isi bose ariko nyuma y’iminsi itatu akazuka.

Iri tsinda ry’abantu basaga 140 bagiye muri Israel bakamarayo iminsi 10, ryayobowe n’Intumwa Paul Gitwaza Muhirwa. Bahagurutse i Kigali ku wa 25 Nzeri 2015 bagaruka kuwa 5 Ukwakira 2015 bagera mu Rwanda tariki 6 Ukwakira 2015. Amakuru agera ku inyarwanda.com ko ni uko buri mukristo wa Zion Temple yazagera muri Israel kuko ari umugisha ukomeye.

Salomo

Hano bari imbere y'igishushanyo cya Eliya afite inkota yiteguye kwica abahanuzi b'ibinyoma

Mu ntangiriro z’uyu mwaka wa 2015 nabwo abakristo ba Zion Temple bagiye muri Israel bajyanywe n’umuryango Love Israel Ministries hamwe na Apotre Gitwaza ariko bagaruka umwe muri bo akoze impanuka akomereka akaguru. Kuri iyi nshuro amakuru agera ku inyarwanda.com ni uko bagarutse amahoro nta kibazo na kimwe bahuye nacyo. Agashya kabaye mu rugendo bakubutsemo ni uko, bamwe bakoze ubukwe bagasezerana imbere y'Imana bakiyemeza kubana akaramata.

Barasezeranye biyemeza kubana

AMAFOTO Y'URUGENDO RWA APOTRE GITWAZA N'ITSINDA BAJYANYE MURI ISRAEL

Apotre Gitwaza

Apotre Gitwaza mu gusengera abanyarwanda n'abatuye isi bose

Ingabo za Israel

Hano Apotre Gitwaza yari kumwe na bamwe mu ngabo z'igihugu cya Israel

Ihema ryera

Igitereko cy'amatabaza arindwi, umutambyi, Umutambyi mukuru, Igicaniro cy'imibavu, ameza ariho imigati 12, ibi nibyo biri Ahera mw'Ihema.

Ku gikarabiro cy'umuringa ku ihema

Amahembe ane y'igicaniro cy'imibavu kiri Ahera

Ku gikarabiro cy'umuringa ku ihema

Ku gikarabiro cy'umuringa ku ihema

Isanduku y'Imana

 

I Betishemashi niho Abisrayeli babonye isanduku y'isezerano ivuye mu Bafirisitiya igaruka ihetswe n'inka zigenda zabira.

Bareba isanduku y'isezerano

Hano barimo kureba isanduku y'isezerano

Kubatizwa

Apotre Gitwaza yabatije benshi

Bamwe mu bagiye muri Israel, bahavuye babatijwe mu mazi menshi(Muri Yorodani)

Apotre Gitwaza

Hano Apotre Gitwaza yarimo kubereka byinshi mu byo bajya basoma muri Bibiliya

Apotre Gitwaza

Apotre Gitwaza ahagaze aho umuhanuzi Eliya yahagaze asaba Imana imvura

Abo kwa samusoni

Hano yaberekaga umusozi w'abo kwa Samusoni

Yagaburiye inka aziha ibyo kurya

Apotre Gitwaza yagaburiye inka aziha ibyo kurya

Apotre Gitwaza hamwe n'abayobozi

Apotre Gitwaza hamwe na Boaz (Country Director of AWMJ-Messianic Jew)na Birle (Board member of AWMJ- Ethiopian Messianic Jew)

Aptre Gitwaza hamwe n'abakozi b'Imana

Apotre Gitwaza hamwe na Pastor Barbara na Bienvenu ku musozi wa Elayono.

Ifoto y'urwibutso

Ku musozi wa Elayono aho Yesu yigishirije abigishwa be gusenga niho bafatiye ifoto y'urwibutso






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Neema 8 years ago
    Ibi bintu nibyiza rwose kwigerera kwisoko kwibyo twemera byongera kwizera nibyiringiro ko ibyo twakurikiye atari icyuka ari ukuri Apotre Gitwaza Imana ijye imuha umugisha nimbaraga mubyo akora byose!
  • Jpaul8 years ago
    We really appreciate apotre and all members
  • Jeanine8 years ago
    Mbega byiza Imana Ishimwe
  • Jeanine8 years ago
    Mbega byiza Imana Ishimwe
  • kamanzi8 years ago
    Bineye emossion nduva narira nanjye nzajyayo tu courage apotre Gitwaza nubwo harabaguca inege
  • S8 years ago
    UWITEKA ABAHE UMUGISHA CYANE
  • kabisi8 years ago
    umunyengaaaaaaaaaaaaaaaaaaaaaaaaaaaaa!!!!!!!!!!!!! Amafaranga araribwa sha umva ko bagira ngw'iki!
  • seth8 years ago
    hahahahahha!!! Njye mbona Gitwaza yarabaye nka Senderi mu dushya.
  • h8 years ago
    iriya sanduku y isezerano ntabwo ariyo ya nyayo ni igishushanyo abanya israel bakoze kugirango binjize amadevize menshi, bino byinjiriza israel cyane, nta na ahantu bihuriye kuba ari ibyera, gusa icyo nemera uramutse ugiyeyo byakwibutsa story nyinshi zo muri bible wenda hari ikintu byakongerera mu buryo bw Umwuka kuko ahantu hamwe waba uhabona live ukibuka byinshi byahabereye, naho isanduku y isezerano original ntibapfa kuyegera kuriya
  • Hadassayesssss8 years ago
    please,mwiyobya abantu , ntabwo tugisenga twerekeye aha cg hariya! Yesu yarazutse, dusenga Imana mu kuri no mu Mwuka! Cyeretse Niba muri Abanyamahanga bo mw isezerano rya cyera! Stop, kuyobya abantu Yesu yapfiriye! Musijyeho kuza na émotions na spectacles, Sinema mu bintu byatumye amena amaraso! Ni byiza gusuka Israël, ni byiza kurushaho gusobanukirwa. Umwuka Wera asobanure,,
  • Innocent8 years ago
    arabereka Israel nk'uwahavukiye. ariko se nari nibeshye, asibayo se ? aya ni amafaranga !!!
  • Miller8 years ago
    Hhhhhh nakumiro
  • amateka8 years ago
    njye sindwanya ibi ,rwose Gitwaza ndamukunda kandi mpamya ko ari umukozi w Uwiteka, ariko ibi ngo isanduku y isezerano ,amtereko y itabaza,etc ibi ni business ntaho bihuriye na original byo muri Bible,biriya nibyo abazungu bubatse ngo bibinjirize kandi byinjiza kubi, isanduku y isezerano numvise ngo iri muri Ethiopia nabonye umunyamakuru wa BBC abikoraho ikiganiro yagiyeyo ariko ntiyegereye inzu irimo,kuko ntanumwe wemerewe kwegera byibura n umuryango w inzu ibamo ntago wahegera kenyege gutya,ntabwo bakwemerera.ikindi ngo abanyamahanga bazerekeza amaboko kuri iyo nzu bla bla,ni iki se kibabwira ko muri abanyamahanga? ko mushobora gusanga rwose arimwe mwakomotse ku bisiraheli bo muri Bible kuko bari abirabura nkamwe,kandi ntahandi bahungiraga hatari muri Afurica iyo babaga batewe,abaroma barabateye bashaka kubarimbura bituma bahungira Afurica kuko ariho hari abo basa(aribo twe) kugirango hatazigera ubasha kubavumbura kuko ntiwabatandukanyaga n abanyafurica ( ni kenshi bitiranywaga n abanta ethiopians cg black ancient egyptians) so musigeho rero ntimuzi niba atarimwe mwabakomotseho,usibyeko ubundi umunyamahanga wa nyawe ari utazi Imana kandi mwe ndabona muri abana bayo ni mpamvu ki rero mwiyita abanyamahanga. ikindi abo bitwa abisiraheli b ubu nibo banyamahanga baturutse imihanda yose (abazungu from europe, abarabu from asia) si urubyaro rw abirabura b abisiraheli bo muri Bible, abanya ethiopians barimo wenda nibo wakwita abisiraheli bakomoka ku bo muri Bible,naho abandi bisiraheli bo bibereye muri Afurica nabo ubwabo ntibabizi kuko bivanze nabanyafurica, ni nkuko umugande yatura i Rwanda bigakomeze abazamukomokaho ntibazamenye ko baturutse Uganda kuko ntabyo babwiwe
  • 8 years ago
    Intumwa Gitwaza ndagukunda Imana iguhe umugisha.abakurwanya n'abagusebya jye mbita impumyi zo muburyo bw'umwuka ndabasengera ngo Imana ihwezeshe amaso y'imitima yabo babone ubutunzi bw'Imana bukurimo.uri umugisha kurwanda no kwisi yose.I love you so much and remain blessed forever,imivumo y'abanzi bawe Uwiteka ajye ayihinduramo imigisha in the mighty name of Jesus I pray for you.AMEN.
  • deborah8 years ago
    Intumwa Gitwaza ndagukunda Imana iguhe umugisha.abakurwanya n'abagusebya jye mbita impumyi zo muburyo bw'umwuka ndabasengera ngo Imana ihwezeshe amaso y'imitima yabo babone ubutunzi bw'Imana bukurimo.uri umugisha kurwanda no kwisi yose.I love you so much and remain blessed forever,imivumo y'abanzi bawe Uwiteka ajye ayihinduramo imigisha in the mighty name of Jesus I pray for you.AMEN.
  • deborah8 years ago
    Intumwa Gitwaza ndagukunda Imana iguhe umugisha.abakurwanya n'abagusebya jye mbita impumyi zo muburyo bw'umwuka ndabasengera ngo Imana ihwezeshe amaso y'imitima yabo babone ubutunzi bw'Imana bukurimo.uri umugisha kurwanda no kwisi yose.I love you so much and remain blessed forever,imivumo y'abanzi bawe Uwiteka ajye ayihinduramo imigisha in the mighty name of Jesus I pray for you.AMEN.
  • deborah8 years ago
    Intumwa Gitwaza ndagukunda Imana iguhe umugisha.abakurwanya n'abagusebya jye mbita impumyi zo muburyo bw'umwuka ndabasengera ngo Imana ihwezeshe amaso y'imitima yabo babone ubutunzi bw'Imana bukurimo.uri umugisha kurwanda no kwisi yose.I love you so much and remain blessed forever,imivumo y'abanzi bawe Uwiteka ajye ayihinduramo imigisha in the mighty name of Jesus I pray for you.AMEN.
  • Ras Ngabo8 years ago
    Mutugarurire Lyangombe. Kuva Yezu na Muhammadi bagera muri twe ibintu byahise bizamba..mutugarurire umuco w abakurambere niwo dukeneye..ibindi n iby abanyamahanga..abera bagira Yezu..abarabu bakagira Muhammadi..abahondo bakagira Bouddha..naho twe se???esclavagisme iracyakomeza..gakondo ndayemera kuko yagiraga kirazira.Gitwaza simupinga ndanamukunda rwose..gusa ayobya benshi abajyana kwa Yesu ahi yabajyanye kwa Kanyarwanda,Rukundo na Muco
  • 8 years ago
    ninde wasoma ibi bintu akabasha "guhisha iryinyo " umugani w'umunyamakuru ?! Ariko Nyagasani weee.eh
  • Damascene Hacimana 8 years ago
    Nivyiza kujayo Kandi Nivyiza Kubona biryavyose Kandi nanje ndavyipfuza kujayo ariko birya bintu vyisandugu yisezerano ntawuzineza ko iyi batweretse kwariyo kuko haciye igihe kinini sinzi niba yaba igihari canke ntawuzi aho ibintu vyimana agace vyaba biherereyemwo





Inyarwanda BACKGROUND