RFL
Kigali

Isaac Rabine yashyize hanze amashusho y'indirimbo 'Twahindutse bashya'

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:11/02/2017 19:44
0


Umuhanzi Isaac Rabine Ruhigisha uririmba muri Korali Hoziyana yo muri ADEPR Gakinjiro yashyize hanze amashusho y'indirimbo ye yise Twahindutse bashya ari na yo yitiriye Album ye ya mbere ateganya kumurikira abakunzi be mu mpera za 2017.



Isaac Rabine yabwiye Inyarwanda.com ko iyi ndirimbo ye 'Twahindutse bashya' ari iya gatatu mu ndirimbo za z'amashusho, ikaba ije ikurikira iy’iyitwa Tabara na Akira. Isaac Rabine ni umuhanzi ku giti cye akaba n'umuririmbyi muri korali Hoziyana ndetse akaba ari n'umwe mu bayobozi ba yo mu bijyanye n’imiririmbire.

Isaac Rabine yatangiye kuririmba kuva cyera akiri umwana muto, akurira muri korali y'abana nyuma aza kujya muri korali Hoziyana imwe mu zikunzwe cyane mu itorero rya ADEPR. Kuririmba ku giti cye yabitangiye muri 2005, kugeza ubu avuga ko afite indirimbo 13. Abajijwe ubutumwa bukubiye mu ndirimbo ze yavuze ko ari ubwo kwamamaza Yesu Kristo no kuvuga gukomera kwe. Yunzemo kuri gahunda afite muri uyu mwaka. Ati "Uyu mwaka wa 2017 nshaka kurangiza album natangiye nkaba nayimurika."

Isaac Rabine aracyari ingaragu, akaba ari n’umunyeshuri muri kaminuza mu ishami ry’ubuzima. Ku bijyanye no kuba afatanya kuririmba ku giti cye no kuririmba muri korali, abajijwe uko abihuza bitewe nuko hari abo bikunze kugora cyane, yavuze ko kuririmba ku giti cye no kuririmba muri korali agerageza kubikora neza kuburyo nta na kimwe kibangamira ikindi.

REBA HANO AMASHUSHO Y'INDIRIMBO 'TWAHINDUTSE BASHYA' YA ISAAC RABINE







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND