RFL
Kigali

Inyuma y'ibyo Satani yagambiriye, hari gukora gukomeye kwa Yesu-Ev Ernest Rutagungira

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:18/11/2017 23:46
3


Amahoro y’Imana kuri mwese, Uyu munsi nifuje ko twigira hamwe ijambo ry’ibyiringiro, rivuga ku mikorere y’Imana nyuma yo gusobanukirwa imigambi ya Satani kuritwe.



Dusome ubutumwa bwiza bwanditswe na Yohana 10:10 Umujura ntazanwa n'ikindi keretse kwiba no kwica no kurimbura, ariko jyeweho nazanywe no kugira ngo zibone ubugingo, ndetse ngo zibone bwinshi. Ndetse n’ubutumwa bwiza bwanditswe Luka 19:10 Kandi Umwana w'umuntu yazanywe no gushaka no gukiza icyari cyazimiye."

Kubw'umwuka wera twahawe ndetse no gusoma ibyanditswe byera, tubasha guhishurirwa amwe mu mabanga ya Satani, ariko Uyu munsi ndababwira benedata, nyuma yo kumenya no gusobanukirwa gukora kwa Satani ntibiba bihagije ongera utere intabwe unasobanukirwe icyo Imana ibivugaho, akenshi mu nsengero zacu, mu byumba dusengeramo tujya twumva umuhanuzi avuze ngo Satani akugambiriye ho ibi n’ibi kandi bibi, bamwe bakabyemera abandi bakabihakana, kuri njye si igitangaza kuba Yagambirira bene ibi kuko n’ubundi nta kiza yakwifuriza, Gusa ikibabaje ni uko Iyerekwa rya Benshi rigira umupaka bakwereka ibya Satani gusa, bagahagararira aho ariko ntibarebe Ku rundi ruhande ibyo Imana ibagambiriye ho.

Twasomye ijambo rivuga ngo nta kindi Kizana umujura ( Satani), uretse kwiba, kwica no kurimbura , Mariko nawe mu bice 13:22 yongeraho ho Yaje kuyobya intore z’Imana! Ariko n’ubwo tumaze kubimenya Tugarukiye aha ntibyaba byuzuye kuko n'ubwo ariko biri Satani akaba aduhiga ngo atwice, Yesu niwe buhungiro, Luka yabyanditse neza aho twasomye (19:10) Yesu yaje gukiza abo Satani ashaka Kwica, Gushaka abo Satani yayobeje,ndetse yaje gutanga ubugingo bwinshi Aleluya. Rimwe Elisa n"umugaragu we Gihazi bari I Dotani, bagoswee n'ingabo nyinshi zari zije kubafata (2Abami 6:13-17), Elisa asengera Gehazi wari ugize ubwoba Imana imukora ku maso iyerekwa rye riraguka abona ko hari izindi Ngabo zirusha ubwinshi izabateye, abona umusozi wuzuye amafarashi n'amagare by'umuriro bigose Elisa, ubwoba burashira.

Ni ngombwa ko nyuma yo kumenya icyo Satani akugambiriyeho bidahagararira aho, Ahubwo usenge ubaze Imana uti "Ese mana ko namenye ibya Satani wowe unteganyiriza iki ? Imigambi yawe kuri njye ni iyihe ? Ku gihe cya Esiteri wabaye umwamikazi nabwo Satani yagize umushinga mubisha agambirira kurimbura Morodekayi n'Abayuda, Ariko Imana yo yari yagambiriye kubicaza Ku ntebe y’icyubahiro, Nyuma yo kumanika igiti cyo kumanikaho Morodekayi no kwandika Amatangazo yo kubarimbura, Icyo Imana yabagambiriyeho nicyo cyagize agaciro.( Esiter 3), Imana iragukunda kandi ibyo igambirira kuri Wowe ni ibyiza gusa si ibibi, Hindura isengesho, bwira Satani uti Haracyari amahirwe ya nyuma kuri Yesu.

Imana yaduhaye Yesu adupfira Ku musaraba turakizwa izabura ite kumuduhana n’ibindi byose, nyamara Satani we kuva mu itangiriro yari aziko iby'umuntu n'Imana birangiye, Ndakwinginze wagure iyerekwa ryawe, ubuzima bwawe si ihame ko bwarangirira mu gukora kwa Satani, si ihame ko bwarangirira mu marira satani yaguteje, Hari ibyiringiro kuri Yesu Erega ahari kurira kwaba kuri Wowe nijoro ariko mu gitondo impundu zikavuga, kuko inyuma y'ibyo Satani yagambiriye kuri Wowe, hari ugukora gukomeye kwa Yesu, nyuma y’uko razaro apfuye iyerekwa ryihuse ryari ukumushyingura, ndetse Yesu aje Baramubwiye bati rekera aho ubu aranuka, cyeretse iyo uhaba mbere, Ariko Yesu we ntakangwa n’ibyanutse, Yesu ntakangwa n’ibyo tubona ko byarangiye, iyo aje inama za Satani zirahinyuzwa, Ni uwo kwizerwa Tumufitiye icyizere nawe mwizere, bwira Satani uti ibyo wakoze birahagije Reka na Yesu akore. Umugisha W’Imana ube kuri mwe.

Ernest RUTAGUNGIRA ​






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Gege6 years ago
    Amen
  • 6 years ago
    Amen
  • Teta6 years ago
    Amena nukuli ibyoyakoze birahagije ntareke ni Imana yacu ikore





Inyarwanda BACKGROUND