RFL
Kigali

Betty umukobwa wa mbere wageze muri Kingdom of God yakomoje ku gihombo yatewe na Buravani ashimira cyane Mbonyi-IKIGANIRO

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:28/12/2017 17:33
0


Beatrice Nyirabeyi uzwi cyane nka Betty, ni we mukobwa wa mbere wageze mu itsinda Kingdom of God ryamamaye mu ndirimbo Sinzava aho uri, Nzamuhimbaza n'izindi. Inyarwanda yaganiriye n'uyu mukobwa ufatwa nk'ishyiga ry'inyuma muri Kingdom of God.



Amazina ye asanzwe ni Beatrice Nyirabeyi, gusa iyo yivuga akubwira ko yitwa N.Beyi Byanteko, benshi bamuzi cyane ku izina rya Betty. Ni umuririmbyi ukomeye muri Kingdom of God ndetse yifashishwa n'abahanzi bakomeye muri Gospel mu bitaramo baba bateguye by'akarusho azwi nk'umu Back Up wa Israel Mbonyi kuko ahantu henshi Mbonyi aririmba, iyo witegereje inyuma ye usanga aba ari kumwe n'uyu mukobwa Betty. 

Betty

Betty uririmba muri Kingdom of God

Betty (uwa kabiri uhereye ibumoso) ni umwe mu baririmbyi bakomeye Mbonyi yiyambaza

Betty ni umukobwa w'imyaka 24 y'amavuko dore ko yabonye izuba tariki 13/09/1993. Betty yabwiye Inyarwanda ko yatangiye kuririmba akiri umwana muto cyane ubwo yari afite imyaka ibiri. Yakuranye iyo mpano kugeza n'uyu munsi kuririmba ni cyo kintu akunda cyane. Ubwo yari abajijwe ubusobanuro bw'icyaha, Betty yagize ati: "Kuri njyewe icyaha ni igikorwa/ijambo ryose cyangwa se igitekerezo byose bihabanye n'ubushake bw'Imana."

Kingdom

Bamwe mu bakobwa bari bagize Kingdom of God muri 2014, Betty ni uwa 3 uhereye iburyo

Abajijwe umwuga yifuza kuzakora mu myaka iri imbere, Betty yavuze ko ari ukuririmba, bivuze ko yifuza gutungwa n'impano ye yo kuririmba. Betty yakomeje avuga ko kugenda kwa Yvan Buravani wahoze muri Kingdom of God akaza kuyivamo agatangira gukora umuziki usanzwe (Secular music) ari igihombo gikomeye na cyane ko ngo yari umwalimu we. Arashimira cyane Israel Mbonyi watumye impano ye imenyekana cyane. Yatangiye agira ati:

Nitwa N.Beyi Byinteko, itariki y'amavuko yanjye ni 13/09/1993, tuvuka turi benshi cyane gusa ndi umwana wa 3, mfite ababyeyi bombi papa na maman, yego turabana. (Kuririmba) nabitangiye kera ntaratangira amashuri abanza mfite imyaka ibiri, umubyeyi wanjye umwe mu babyeyi banjye yambwiye ko navuzaga n'ingoma cyane nzi no kubyina ndetse no kwigana ibintu byinshi. Kuririmba mbikomora kuri maman wanjye nubwo abantu bakera impano zabo batazikoreshaga ariko numva ko maman iyaba akiri muto nkanjye yaba abasha Hahahaaa rero n'ubwo atayibyaje umusasuro ariko mu mbuto Imana yamuhaye nuko harimo abatwaye impano ye kandi tubishimiye Imana ko ababyeyi bacu babikunda ndabemera. Intego yanjye rero iyo ndirimba iba ariyo kugira ngo numvishe abantu bose ubutumwa burimo.

Betty

Betty ngo yatangiye kuririmba afite imyaka ibiri

Betty avuga ko hari byinshi yungukiye muri Kingdom of God

Betty: "Yego nzwi muri Kingdom of God Ministry nk'umuririmbyi nk'uko umunyamuryango wayo wese azwi, nayigiyemo kuva itangiye, Kingdom of God ministry nayungukiyemo byinshi kandi byiza kugeza n'ubu ndacyabona inyungu ndayikunda n'umutima wanjye wose mbese ndi we utavangiye yanyigishije kubana neza cyane n'abantu bose guca bugufi kandi yamfashije kudapfusha ubusa impano yanjye yo kuririmba ndetse no kubikunda cyane.

Ko ari we mukobwa wa mbere wageze muri Kingdom of God, nta soni byamuteye?

Betty: Oya rwose nta soni bintera burya iyo winjiye mu kintu ugikunze nta soni ugomba kugira kubera ko njyewe nkiri muto sinigeze ndirimbana n'abana nahoraga nkurikira mukuru wanjye muri korali yabo kandi ari bakuru bakanyirukana bakankubita ku buryo mukuru wanjye yari yaragowe mpora ndira ngo banyirukanye muri korali ariko ku cyumweru nabaga uwa mbere kujya imbere babakiriye kuririmba n'indirimbo nzizi zose bakanshyira inyuma ariko bakansanga imbere yabo, hhhhhhh rero muri Kingdom sinigeze ngira isoni zo kuririmba cyangwa zo guhagarara imbere y'abantu cyangwa izo kuririmbana n'abahungu. (...)Nagiye muri Kingdom of God ministry kuko numvaga ariho mpamagarirwa gukorera Umuriro w'Imana.

Kingdom of God Ministries

Betty (iburyo) ni umwe mu baririmbyi bakomeye muri Kingdom of God

Betty arashimira byimazeyo Mbonyi wamufashije kumenyekana

Betty: Yego urambona byatangiye niga mu wa 3 secondary ariko naje kumenyekana cyane kubera Israel Mbonyi kubera ndi umu back up singer we, gusa icyo bivuze kuri njye numva mbyishimira cyane kandi ndanabikunda Israel Mbonyi, Imana yo mu ijuru itibagirwa imirimo yacu izamwiture kandi mpora musabira k'Uwiteka.

Betty (iburyo) hano yari mu gitaramo cya Israel Mbonyi

Betty yakuye mu rujijo abashobora gukeka ko yaba akundana na Israel Mbonyi

Betty: Yego rwose uratubonana, (Mbonyi) ni umusore, (Betty) nkaba umukobwa ariko ntidukundana gusa dukorana umurimo w'Imana muri 12stones ndetse no muri Israel Mbonyi Foundation. Umusore nakundana nawe dore uko yaba ameze ni,umusore ukijijwe usenga ukunda Imana, uyubaha kandi akaba aca bugufi.

Betty yabajijwe abahanzi batanu ba Gospel akunda, araturika araseka

Twabajije Betty abahanzi ba Gospel akunda cyane, araturika araseka, avuga ko iki kibazo kimusekeje cyane, icyakora yaje kuvuga ko ku mwanya wa mbere akunda Israel Mbonyi, umwanya wa 2, uwa 3, uwa 4 arabasimbuka atubwira ko uwa gatanu akunda ari Aime Uwimana. Abajijwe indirimbo za Gospel zimufasha, yasubije ko iki kibazo kimunaniye burundu. Yagize ati: "Iki cyo kirasekeje hahhhhhaha (aseka cyane) abahanzi batanu nkunda 1.Israel Mbonyi 2. 3. 4. 5. Aimee Uwimana. Indirimbo nkunda ni nyinshi zananiye guhitamo."

Betty yashimangiye ko adashobora kuva muri Kingdom of God

Betty: Simfite kuva muri Kingdom of God sinabitekereza, niyo najya hanze y'igihugu kure nakomeza kuba umu membre wayo cyangwa Imana yanshoboza nkakomezayo undi murimo ariko mbikuye kuri Kingdom of God ministry kandi nabwo hari igihe bitanturukaho nakomereza muri 12stonse.

Betty avuga ko kugenda kwa Yvan Buravani ari igihombo gikomeye

Betty: Yego (Buravani) twararimbanye,impamvu nuko umuhamagaro wanjye ariho ukiri hariya kandi sinteze kuyivamo (Kingdom of God) ndetse no kuva muri gospel. Kugenda kwa Buravani kuri njye ni igihombo kuko sinabifata nk'igihombo gusa ahubwo ni igihombo kbsaa narahombye nta kundi ariko mu by'ukuri namwigiyeho byinshi kandi by'umumaro kandi bifatika gusa ni igihombo kuko yari umwarimu wanjye mwiza ariko n'ubu ndacyakomeje kumwigiraho hahahahah (aseka cyane).

Betty

Betty hamwe na Buravani

Betty ngo ateganya kuzaba umuhanzikazi ku giti cye

Betty yabwiye Inyarwanda ko ateganya kuzaririmba ku giti cye, gusa ngo ntabwo igihe cyari cyagera na cyane ko ngo akirimo kubitekerezaho. Yagize ati: "Numva nteganya kuzaririmba ku giti cyanjye, ariko ntabwo igihe kiragera ndacyabitekerezaho nanabinoza neza umunsi Imana yanshoboje nzabikora."

Betty yatanze inama ku rubyiruko rukijijwe

Betty: Urubyiruko rukijijwe icya mbere narusaba ni ugukomera ku Mwami Yesu koku ari we banze ryo kwizera kandi ni we byiringiro byacu,ntibasubizwe inyuma n'iby'isi kuko iwacu ni mw'ijuru kandi bakomeze ibyiringiro byabo muri Kristo Yesu. Icya kabiri ni ukoresha impano zabo bagura (kwagura)ubwami bw'Imana. Icya gatatu ni ugukora cyane bagateza imbere igihugu cyacu.

REBA AMAFOTO YA BETTY WO MURI KINGDOM OF GOD

BettyBetty

Betty hamwe na Juliet ukora kuri Televiziyo y'u Rwanda

Betty

BettyBetty

Betty ni umwe mu barirmbyi bakomeye muri Kingdom of God

Betty (iburyo) hano yari mu gitaramo cya Israel Mbonyi

Kingdom of God Ministries

Betty ngo ntashobora kuva muri Kingdom of God

Israel Mbonyi Foundation

Betty (iburyo) ni umwe mu bagize Israel Mbonyi Foundation

Image result for Kingdom of God Yvan Buravan amakuru

Buravani wahoze muri Kingdom of God iyo yongeye guhura n'aba baririmbyi arishima cyane, hano yari yitabiriye igitaramo cyabo

REBA HANO 'SINZAVA AHO URI' YA KINGDOM OF GOD






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND