RFL
Kigali

Ifatanyije na Rehoboth, Gisubizo Ministries igiye kumurika album ya 2

Yanditswe na: Christophe Renzaho
Taliki:27/05/2016 14:25
1


Nyuma y’imyaka 11 imaze, Gisubizo Ministries , ku Cyumweru tariki 29 Gicurasi 2016, izamurika album ya 2 y’amajwi bise’ Mana uriho’, mu gitaramo gicuranzwe mu buryo bwa ‘Live’ bazafatanyamo na Rehoboth Ministries ndetse na Healing Worship Team.



Ni igitaramo kizabera ku rusengero rwa New Life Bible Church ruherereye mu mujyi wa Kigali, ku Kicukiro Centre. Kizatangira ku isaha ya saa cyenda z’umugoroba. Kwinjira ni 5000 FRW na 2000 FRW. Abazishyura ibihumbi bitanu bazahabwa na Album’ Mana uriho’ ikubiyeho indirimbo 11 harimo izamenyekanye cyane nka ‘Amfitiye byinshi’,’Waramamaye’ , ‘Mana uriho’ bitiriye iyi album n’izindi zinyuranye.

Gisubizo

Gisubizo Ministries igizwe n’abaririmbyi baturuka mu matorero atandukanye . Yashinzwe mu mwaka wa 2005. Album yabo ya mbere bise ‘Mokozi wetu’ bayimuritse muri 2008. Gisubizo Ministries igizwe n’abaririmbyi hamwe n’abanyamuryango bose hamwe 69.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • ndiho7 years ago
    courage gisubizo ministries turikumwe





Inyarwanda BACKGROUND