RFL
Kigali

Ibintu 10 ugomba kwibuka ku bijyanye n’abatandukanye mu rushako- Bishop Dr Masengo

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:17/08/2017 9:12
0


Bishop Dr Masengo Fidele umuyobozi mukuru w’itorero Foursquare Gospel Church yatangaje ibintu 10 abantu bagomba kwibuka ku bijyanye n’abatandukanye mu rushako. Yasoje avuga ko gusengera imiryango ari inshigano ya buri mukristo.



Ibintu 10 ugomba kwibuka ku bijyanye n’abatandukanye mu rushako

1.Kubaka urugo rwiza bisaba ubushake n'uruhare rw'abashakanye bombi ariko umwe ashobora gutuma rusenyuka. Urugero: uwo mwashakanye agutaye akagenda, wamuhamagara ntafate telephone, wamutumaho guhura akagusuzugura, yakubona akanga kugusuhuza n’ibindi. Warwubaka ute?

2. Hari umuntu utandukana yishimye? Aho bigera ko umuntu yiyemeza gutandukana haba hari ibintu bibi bikomeye wewe utazi kandi wenda nawe utakwihanganira.

3. Ijoro ribara uwariraye. Amakuru y'abatandukanye ujye uyavuga uhinda umushyitsi kuko hari byinshi byabo utazi.

4. Sosiyete yacu, Amatorero yacu, abakristo ni gute bakira kandi bafasha abahuye n'ikibazo cyo gusenya urugo?

5. Ibikomere bikomeye benshi mu basenye ingo n'agahinda umuntu aterwa no gutabwa n'uwo yakunze, birasaba ko buri wese atanga umusanzu we mu gufasha aba bantu.

6. Ingaruka z'urugo rumwe rwasenyutse zigera ku bantu batabarika kandi b'inzirakarengane (harimo n'abana bato).

7. Uretse gutabwa n'uwo wakundaga, akenshi nyuma hazamo no guhigwa bukware umuntu azizwa umutungo cyangwa yakwa abana.

8. Ubushakashatsi bugaragaza ko nyuma y'urushako rubi, benshi bahura na depression (intimba), bahararuka ubuzima cyangwa bakiyahura.

9. Inkoni ikubise mukeba bayirenza urugo. Icyatumye uriya muntu uzi atandukana nawe kirakugarije cyangwa cyugarije umwana wawe.

10.Gusengera imiryango ni inshigano yawe mbere y'uko iba rusange.

Umunsi mwiza kuri twese, Dr. Fidele Masengo, Foursquare Gospel Church






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND