RFL
Kigali

Ibimenyetso 10 bigaragaza itorero rifite ibibazo-Pastor Desire

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:25/08/2017 13:02
0


Kugira ngo umuntu abeho neza hari ibintu bya ngombwa akenera. Muri byo harimo: Ubuyobozi bwiza bumuha umutekano, amahoro, uburenganzira n’ agaciro. Ikindi ni uko buri wese akenera ibyangombwa by’ibanze harimo ibyo kurya, kwambara ndetse n’aho kuba.



Buri muntu kandi agira inyota yo kuramya (gusenga) Imana. Iyo utazi Imana nyamana ngo uyisenge ushobora gusenga ikindi kintu ariko iyo ugize umugisha ukakira Yesu nk’Umukiza wawe ahaza inyota yawe. Abenshi uburyo bubafasha gusenga ni uko baba bafite amatorero basengeramo, kandi amatorero adufasha byinshi kuko aturera akatwigisha kubaha Imana.

Kuri ubu amatorero amwe n’amwe afite ibibazo ku buryo akwiriye guhugurwa kugira ngo agaruke ku murongo wo kubaha Imana kugira ngo bidufashe kuhabonera icyo tuza kuyashakamo. Muri iyi nkuru tugiye kubagezaho bimwe mu bimenyetso 10 biranga itorero ritangiye kugira ibibazo. Ni ubusesenguzi bwakozwe na Pastor Desire Habyarimana umwe mu bavugabutumwa bakunzwe cyane hano mu Rwanda ndetse akaba n’umuyobozi w’urubuga Agakiza.org dukesha iyi nkuru.

 Dore ibimenyetso 10 bigaragaza itorero rifite ibibazo

1. Itorero rifite ibibazo rihora mu nama z’urudaca:

Ubusanzwe inama ni nziza iyo ibivuyemo ari ibyo kubafasha kugera ku ntego z’ibyo biyemeje. Ariko na none iyo itorero rihora mu nama zidafite intego riba ritangiye kugira ibibazo. Uyu munsi mugakora inama yiga ku kibazo, ubutaha ikazaba iyo kucyumvikanisha, itaha ikazaba iyo kugishimangira, ikurikiyeho ikaba iy’ubugororangingo, itaha ikazaba.... umwaka ukarangira nta mpinduka yigeze iba. Iyo bimeze bitya ibibazo biba byatangiye.

2. Itorero rifite ibibazo rihorana abigisha b’abashyitsi:

Ubusanzwe tumenyereye ko abashyitsi ari umugisha ariko iyo babaye benshi rimwe na rimwe bizana ibibazo. Ibi biterwa n’uko abashumba baba bazi ko nta kintu bafite cyo guha intama bagahitamo guhisha intege nke zabo mu kurarika abashyitsi iteka ryose. Tekereza uramutse ufite inka ukazihindurira abashumba buri minsi 2. Umwe azikubita uko ashatse. Ese iyo mibyimba zayikizwa n’iki? Ntibyazagera aho zihahamuka maze zabona umushumba zikiruka? Ntabwo abantu bose bahamagariwe gushumba itorero ryawe ahubwo Imana yarikuragije ngo urimenyere ibikwiriye. Nurihozamo abacanshuro bazaryangiza.

3. Itorero ritangiye kugira ibibazo inyigisho zose zihinduka amaturo:

Iyo abakirisito bigishijwe neza kimwe mu bintu bitabagora ni ugutura. Ariko iyo itorero ritangiye guhindura inyigisho umwanya wo kuvuga amafaranga ukaruta uwo kubwira abantu Yesu ukiza imitima, ibibazo biba byatangiye. Kimwe mu bibazo abakirisito bo mu matorero atandukanye bafite ni uko buri gihe bitangishwa mu buryo busa n’agahato. Kuva mu isezerano rya kera abantu bitanga babitewe n’umutima ukunze Imana ikabaha umugisha. No mu gihe cya Yesu yagarutse ku gutangana umutima ukunze. Aha nakwibutsa abitanga nabo ko ituro udatanganye urukundo utazarigororerwa imbere y’ Imana. Ku bw’iyo mpamvu dukwiriye gukoreshwa n’urukundo dukunda Imana atari agahato.

4. Itorero rifite ibibazo umushumba yigisha wenyine:

Bamwe mu batangiza amatorero baba bavuye mu yandi bitewe n’umuhamagaro cyangwa ibyo batemeranywa n’aho basengeraga ariko igitangaje ni uko bimwe mu byo banengaga, ari byo nabo bahindukira bagakora. Ahenshi usanga umushumba mukuru ari we uhora yigisha wenyine ntahe akanya abandi kugira ngo izindi mpano z’ivugabutumwa zikure. Abashumba nabo bakavuga ko kizira ko hagira undi muntu wahabwa agatuti (uruhimbi) mu gihe umuyobozi nyir’ iyereka agihari ariko akenshi baba banga uwamenyekana (success) akazahava asohokana abagize iryo torero. Itorero ryubatse ku muntu umwe naryo biba ari ikibazo gikomeye.

5. Itorero ritangiye kugira ibibazo inyigisho zihinduka izo gucyurirana

Ubusanzwe iyo abantu bavuye iwabo baje mu rusengero baba baje gushaka icyahaza ubugingo bwabo ariko rimwe na rimwe si ko bigenda kuko batungurwa n’uko bamwe aho guhabwa ubutumwa bwiza umwigisha atangira avuga ibikomere bye, n’ibibazo biri mu itorero ukumva mu by’ ukuri inyigisho ifite abo ishaka kubwira. Baca umugani ngo “Aho impfizi ebyiri zirwaniye ibyatsi ni byo bihababarira”.

6. Itorero rifite ibibazo ritonesha bamwe:

Ubusanzwe umuco wo gutonesha si mwiza na buhoro ariko hari bamwe mu bakozi b’ Imana bagifite uyu muco utari mwiza. Umubyeyi akwiriye gufata abana bose kimwe. Rimwe nigeze kumva umukirisito yitotombera umushumba we ko yashatse ko babonana, anyura ku munyamabanga we amuha randevu (rendez- vous) y’amezi 6 nyamara hari bamwe mu bakirisito bo muri urwo rusengero bamuhamagara kuri telefoni gusa bakarara babonanye.

Iri tonesha hari ubwo rishingira ku butunzi umuntu afite, icya cumi atanga, uko yita ku mushumba cyangwa icyo batekereza azamarira itorero. Ikibabaje kurusha ibindi ni uko hadashingirwa ku gakiza ahubwo kenshi bareba ibigaragarira amaso. N’ubwo abatoneshwa baba bagira imyitwarire mibi hanze nta cyo biba bibwiye umushumba.

7. Kwimuka kwa hato na hato:

Kimwe mu bimenyetso by’itorero rifite ibibazo usanga abakozi bahora bimurwa bya hato na hato. Ibi bikaba ari ikibazo ku bakirisito kuko baba bagitangiye kumenyera umushumba wabo nyuma y’amezi atatu bakaba babazaniye undi ibyo bituma batagira uwo bamenyera.Tekereza uramutse ufite abana bagahora babahindurira se buri mezi atatu bakababwira ngo uyu ni we so nyuma y’andi mezi atatu bakazana undi. Ubwo abo bana bazagira ubuhe burere kandi uje wese abanza gufata umwanya wo kubabwira ko ibyo uwo asimbuye yabababwiye bitari byo?

Image result for Pastor Desire Habyarimana

Pastor Desire Habyarimana

Ibi bizana kudindira kw’ibikorwa by’iterambere by’itorero kuko mu mwaka umwe uba utaragira umurongo uhamye wo gukoreramo. Abimura abo bakozi b’Imana baba babifitemo inyungu inyuzwa mu nzangano cyangwa ibindi bakabikemuza guhora bimura abakozi. Uwavuga ububi bw’ iki kibazo ntiwabumarayo kuko imiryango y’aba bakozi nayo irahazaharira kuko niba ukuye umuntu I Kigali umujyana mu ntara abana bahita bata amashuri, ubukode bw’inzu, inshuti byose bisaba gutangira bushya. Iyo uganiriye n’abana b’abashumba ikintu banga kuruta ikindi ni umurimo w’ubupasiteri bitewe n’ibikomere wabasigiye.

8. Itorero rifite ibibazo ntiritoza abashya:

Mu nama Yesu yatanze muri Matayo 28:19-20 yavuze ngo nimugende muhindure abantu kuba abigishwa hanyuma mubigishe kwitondera ibyo nategetse.Iyo umushumba adafashe umwanya ngo atoze abigishwa be bigira ingaruka zikomeye kuko iyo ashatse gufungura urundi rusengero abura uwo atumayo kuko nta we yatoje. Hari icyo abantu benshi bakunda kwibagirwa; nta muntu uhoraho.

N’ubwo waba ari wowe nyir’ iyerekwa, igihe kizagera usaze cyangwa upfe. Mu gihe rero utatoje urubyiruko ruzavamo abagusimbura, iyerekwa ryiza watangije rizarangirana nawe. Yosuwa yarwanye intambara yibagirwa gutoza abasimbura nyuma ye ingaruka zabaye ko Abisirayeli baguye basenga ibigirwamana. Ikintu gikomeye twibagirwa ni uko iyerekwa rivuka rigasaza. Burya haba hekenewe abantu bantu bakiri bato bazaramira iyerekwa kugira ngo rikomeze.

9. Udukoryo mu gutura:

Itorero ritangiye kugira ibibazo abantu bagira intege nke mu gutura no gukora indi mirimo isaba ubwitange bw’amafaranga. Mu matorero ya gikristo amwe n’amwe uzasanga abakirisito binubira uburyo bakwamo amafaranga bavuga ko bayabaka ku ngufu. Nyamara nta kintu kinezeza umukirisito nko gukorera Imana. Kuki basigaye bavuga ko bayabaka ku ngufu?

Abanyamadini nabo iki kibazo barakibonye bahitamo guhimba uburyo buzatuma abayoboke babo batanga amafaranga n’ubutunzi bwabo, bakabwira abakirisito gutanga “Isaka wabo”, kwibuka iminsi ya kera, kugura ubutaka n’amavuta ava muri Isirayeli, gutanga ituro kugira ngo ibyifuzo byawe bisengerwe, kwikuzaho inyatsi, karande, imivumo, imikoshi n’ibindi. Ibi n’ubutekamutwe bukorerwa mu matorero hagamijwe gushaka amafranga.

10. Itorero rifite ibibazo ntiryaguka:

Ubundi iyo ubyaye umwana ntakure ni kimwe mu bintu bibabaza cyane. Hari amatorero amwe n’amwe ubona atigera akura, ibi biterwa na byinshi birimo imiyoborere yaryo, kuba abantu nta cyo bahungukira aha twavuga ko nta mbaraga z’Umwuka Wera ziba zigaragaza muri iryo torero bigatuma nta cyo abantu bahungukira.Ubundi ubutumwa bwiza iyo bugeze ahantu buzana impinduka nyinshi mu bice byose bigize umuntu.

Ntibyumvikana rero ko ubutumwa bwiza bugera ahantu ukabona imyaka ishize ari 20 ariko nta kiyongera ahubwo buri munsi ugasanga abantu baraguhunga. Mu gihe ari uko bimeze mu itorero ryawe wakwisuzuma ugahindura imyifatire cyangwa ukajya gusenga ukavugana n’ Imana neza ukareba ko aho uri ari ho Imana yifuza.

Pastor Desire-Agakiza.org






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND