RFL
Kigali

Humura urugi rw'imbere rurakinguye-Ev Fred Asiimwe

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:15/02/2018 9:06
2


Gusobanukirwa ko imbere hakinguye bitera inkomezi mu rugendo n'ubwo hari ibyo udasobanukiwe uyu munsi.



Ibyahishuwe 3:8 "Nzi imirimo yawe. Dore nshyize imbere yawe urugi rukinguye kandi nta wubasha kurukinga, kuko ufite imbaraga nke nyamara ukitondera ijambo ryanjye, ntiwihakane izina ryanjye." Iri jambo nizemo ibintu 3 bikomeye.

1.Dore nshyize imbere yawe urugi rukinguye kandi ntawubasha kurukinga.

Imana ivuga bikaba, yategeka bigakomera ngo ikinguye urugi imbere yawe abandi ibyo bakora  ntibasobanukiwe uri imbere yawe agenda akingura inzugi. Izo ubona zifunga ni ukugira ngo zemerera izayo kandi z'imbere gufunguka. Icyama ugasobanukirwa ukurwanirira ubuzima bwawe bwakuzura amahoro.

2.Kuko ufite imbaraga nke ariko ukitondera ijambo ryanjye

Kwicisha bugufi tukemera imbaraga nke zacu bihagurutsa Imana kuko ibinyembaraga bibiri ntibikorana (mugihe wumva ukishoboye uracyarwana paka usobanukiwe ihame ryo kurekura) byose bigakomezwa n'ijambo ryayo riba muri wowe.

3.Ntiwihakane izina ryanjye

Abantu benshi ntituzi uko twihakana iryo zina twikanga twahakanye kwizera dufite muri twe, imbaraga zayo tukazipima kubyo tubonesha amaso nyamara kumuhanga amaso iteka bizadukiza intenge nke bitumare n'Ubwoba. 2 Abakorinto 12 :10  "Ni cyo gituma ku bwa Kristo nzishimira intege nke zanjye no guhemurwa, nzishimira n'imibabaro no kurenganywa n'ibyago. Kuko iyo mbaye umunyantege nke ari ho ndushaho kugira imbaraga."

Hano Pawulo yari amaze gusaba Imana ko yamukuraho igishakwe cyabaga ku mubiri we cyamuteraga guhora aca bugufi Imana imusubiza ko ubuntu bwayo bumuhangije kandi mu mbaraga nke ariho izayo zuzura. Biragoye ko umuntu yakira oya ivuye ku Mana ariko ni igitangaza iyo ikurikwe no kwihesha icyubahiro kw'Imana.

Abantu benshi twifuza ko Imana ibyayo biza vuba kandi byihuse twibwira ko gukiranuka kwacu byayitera kwihutisha umugambi wayo. Nyamara icyo dusabwa nukuba mu nzira dushaka gutungana hanyuma nayo igahagurukira ibihanganye n'ubuzima bwacu.

Ibyo abantu bifuza kukumenyaho ni neza y'Imana.

Umugogo mugari wayo ibyawo ntiwabisobanura utawuriho urimo byinshi byiza. Mana unyibutse ineza yawe wagiriye mbashe gutanga ubugingo bwanjye bwose kandi neza. Imana iguhe umugisha.

ASIIMWE Fred, Umukristo wa Foursquare Gospel Church Kimironko

ashifre@yahoo.fr






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Espoir 6 years ago
    Thanks Brother @ Fred
  • clarisse murakoze cyane uwiteka abahe umugisha6 years ago
    ndabakunze cyane Kubwijambo ry'imana mutugejejeho





Inyarwanda BACKGROUND