RFL
Kigali

Hubert Mucyo yashyize hanze indirimbo “Ahera” yakomoye ku nshuti ye-VIDEO

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:28/08/2018 20:50
0


Hubert Mucyo umuhanzi mu ndirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana yashyize hanze indirimbo “Ahera” avuga ko ubutumwa buyikubiyemo yabukuye ku nshuti ye yahoranaga ibibazo.



Mucyo afite imyaka 24 y’amavuko arakikijwe asengera muri Revival Palace iherereye ku Gisozi mu mujyi wa Kigali. Ni umwanditsi w’indirimbo akaba n’umuririmbyi wakoze indirimbo yise “Intebe” igakundwa cyane. Uyu musore amaze gukora indirimbo esheshatu. Afite eshatu yakoranye n’abahanzi batandukanye ba hano mu Rwanda. Anafite kandi izindi ndirimbo eshatu yakoze ku giti cye harimo “Ni ku bwawe”, “Intebe” ziyongera ku ndirimbo “Ahera” yashyize hanze.

mucyo

Mucyo avuga ko akomeje gukorera Imana mu mpano yamuhaye

Mu kiganiro na INYARWANDA, Mucyo yavuze ko iyi ndirimbo ye ikubiyemo isengesho risaba Imana gutabara abantu bayo aho avuga ko ari inkuru shusho yakuye kuri mugenzi we wakoraga mu bibazo. Yagize ati “Ni isengesho risaba Imana gutabara ubwoko bwayo, kuko ibigeragezo mu isi ari byinshi kandi nta wundi twabwira akatwumva usibye Imana.” Yungamo ati “Igitekerezo cyo kwandika iyi nkuru cyavuye ku muvandimwe wahoranaga agahinda ababazwa n’ubuzima abayemo.”

Amajwi y’iyi ndirimbo (Audio) yakozwe na Produce Vicky muri Auvis record. Avuga ko agiye gukomeza gukorera Imana ayitura ineza yamugiriye imuha impano yo kuririmba. Umwaka utaha wa 2018 aritegura gushyira hanze Album. Tariki 09 Nzeli 2018, Mucyo azaririmba mu gitaramo azahuriramo na Patient Bizimana, Tonzi, Danny Mutabazi n’abanzi.

REBA HANO AHERA BY MUCYO HUBERT






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND