Kuwa Kabiri tariki 9/1/2018 ni bwo Inyarwanda.com twasohoye inkuru ivuga uburyo umuhanzi Bigizi Gentil yifuza cyane guhura na Nyakubahwa Paul Kagame ndetse na Hon Bamporiki Edouard. Nyuma y'amasaha macye iyo nkuru igiye hanze, Hon Bamporiki yavuze kuri Kipenzi.
Incamake ku muziki w'abahanzi ba Gospel Hon Bamporiki akunda
Kipenzi ni umuhanzi mu ndirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, akaba umwe mu bakunzwe cyane mu Rwanda no mu karere. Akunzwe cyane mu ndirimbo; Imvugo yiwe, Yesu Ariho, Yesu arabaruta, Ntacyo mfite, Carivali, Nakupenda, Alpha na Omega n'izindi. Israel Mbonyi ni umuhanzi ukunzwe cyane mu muziki wa Gospel mu Rwanda no hanze yarwo akaba yaramamaye mu ndirimbo; Uri number One, Yankuyeho Urubanza, Ku migezi, Ndanyuzwe, Nzibyo Nibwira, Ku musaraba, Agasambi, Harimpamvu, Sinzibagirwa, Ku marembo y'ijuru n’izindi.
Israel Mbonyi ni umwe mu bafasha cyane Hon Bomporiki binyuze mu muziki
UMVA HANO 'HARI UBUZIMA' INDIRIMBO YA ISRAEL MBONYI
Akoresheje urubuga rwa Twitter, Hon Bamporiki Edouard umuyobozi w'Itorero ry'Igihugu yatangaje ko akunda cyane indirimbo za Bigizi Gentil ari we Kipenzi ndetse n'iza Israel Mbonyi. Yahishuye ko buri munsi afata umwanya akumva indirimbo z'aba bahanzi bari mu bakunzwe cyane mu muziki wa Gospel. Ku munsi umwe ngo yumva indirimbo z'aba bahanzi inshuro eshanu. Yagize ati: "Numva indirimbo za Gentil Bigizi n'iza Mbonyi inshuro eshanu (5times) buri munsi."
Hon Bamporiki avuga ko akunda cyane indirimbo za Kipenzi n'iza Mbonyi
Hon Bamporiki yatangaje ibi ubwo yari ahawe kuri Twitter inkuru ya Inyarwanda.com ikubiyemo icyifuzo cy'umuhanzi Bigizi Gentil wifuza guhura nawe. Iyo nkuru yari ifite umutwe ugira uti: Uwampa amahirwe yo kubonana n'abantu 2 bakomeye mu Rwanda nahitamo Perezida Kagame na Hon Bamporiki-Kipenzi.
Muri iyo nkuru, Bigizi Gentil ari we Kipenzi yabwiye Inyarwanda.com ko uwamuha amahirwe yo guhura n'abantu bakomeye mu Rwanda, uwo yakwifuza guhura nawe bwa mbere ari Nyakubahwa Paul Kagame Perezida w'u Rwanda. Undi munyacyubahiro uza ku mwanya wa kabiri mu bo yakwifuza guhura nabo, ni Hon Edouard Bamporiki, umuyobozi w'itorero ry'Igihugu.
Bigizi Gentil yavuze ko aramutse ahuye na Perezida Paul Kagame, icya mbere yamusaba ngo ni ukumubaza ibanga akoresha kugira ngo agere ku butsinzi n'ubushobozi isi imubonamo. Yakomeje avuga ko ahuye na Hon Bamporiki, icyo yamusaba ari ukumubaza icyo yakundiye indirimbo ze. Yunzemo ko yamushimira akanamusaba kumushyigikira mu muziki we. Kipenzi yagize ati:
Uwampa amahirwe yo kubonana n'abantu 2 bakomeye mu Rwanda nahitamo nyakubahwa Paul Kagame. Namusaba kumbwira ibanga akoresha kugira ngo agere ku butsinzi n'ubushobozi isi imubonamo. Uwa kabiri ni perezida w'itorero ry'igihugu, Hon Edouard Bamporiki. Namubaza icyo yakundiye indirimbo zanjye, namushimira, namusaba kunshigikira mu muziki, namuha courage kubwo ubwenge namwumvanye butangaje.
Umuhanzi Bigizi Gentil uzwi cyane nka Kipenzi
Bigizi Gentil uzwi nka Kipenzi yatangiye kuririmba mu mwaka wa 2000 atangirira muri korali, gusa kuririmba ku giti cye yabitangiye mu mwaka wa 2010. Indirimbo ye 'Kipenzi' iri mu rurimi rw'igiswahili ni yo uyu muhanzi yamenyekaniyeho cyane, akaba yarayanditse ubwo yari muri Kenya, icyo gihe akaba yari mu bihe bidasanzwe byo gusenga Imana.
Indirimbo 'Imvugo yiwe' ya Bigizi Gentil ni imwe mu ziri gufasha imitima ya benshi muri iyi minsi by'akarusho iyi ndirimbo ikaba iherutse no kwegukana igikombe muri Groove Awards Rwanda 2017 mu cyiciro cy'indirimbo nziza y'umwaka yo kuramya Imana. Iyi ndirimbo 'Imvugo yiwe' mu mezi ane gusa imaze kuri Youtube imaze kurebwa inshuro zisaga ibihumbi 200.
Kipenzi ubwo yashyikirizwaga igikombe cya Groove Award na Aimable Twahirwa
Kuba hari abayobozi bakuru bakunda cyane indirimbo ze, Kipenzi abyakira gute?
Kugeza ubu abantu benshi hirya no hino mu gihugu bari gufashwa cyane n'indirimbo za Kipenzi. Mu bafashwa nazo harimo n'abayobozi mu nzego nkuru zinyuranye hano mu Rwanda, ibi byatumye tubaza uyu muhanzi uko abyakira, adusubiza iki kibazo muri aya magambo: "Iyo numvise hari abantu nk'aba bakomeye bari gukunda indirimbo zanjye mbere na mbere mpa Imana icyubahiro, ikindi bintera imbaraga zo gukora cyane." Kipenzi aherutse gutangariza Inyarwanda ko indirimbo ze nyinshi azandika ari kuri moto ndetse no mu rusengero.
REBA HANO 'IMVUGO YIWE' YA KIPENZI
TANGA IGITECYEREZO