RFL
Kigali

Gisubizo Ministries yanyuze abitabiriye igitaramo yamurikiyemo album DVD yakozwe mu buryo bugezweho-AMAFOTO

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:3/12/2018 12:28
3


Ku mugoroba w'iki Cyumweru tariki 02/12/2018 mu Ihema rya Kigali Serena Hotel habereye igitaramo gikomeye cya Gisubizo Ministries yamurikaga album y'amashusho bise "Worship Legacy Season I".



Ni igitaramo cyatangiye Saa Kumi n'amanywa gisozwa Saa Tatu z'ijoro. Cyitabiriwe ku rwego rushimishije mu gihe kwinjira byari ukwishyura 5,000Frw, 10,000Frw n'imeza y'abantu 8 bazishyura 160,000Frw. Mu bantu bazwi mu gisata cya Gospel mu Rwanda bitabiriye iki gitaramo harimo; Bishop Dr Masengo Fidele, Gaby Irene Kamanzi, Serge Iyamuremye, Alain Numa, Phanny Wibabara, Ronnie ukora muri RTV Sunday Live, Ev Mucyo David, Florent Ndutiye wa TV7 n'abandi banyuranye. 

Gaju Justin uzwi ku izina ry'ubuhanzi rya Kid Gaju nawe yitabiriye igitaramo cy'itsinda Gisubizo Ministries yahozemo. Aimable Twahirwa ukunze gufasha abahanzi banyuranye nawe yari ari muri iki gitaramo. Album y'amashusho Gisubio Ministries bamuritse yakozwe mu buryo bugezweho bwa "Live recording" ikaba igizwe n'indirimbo 12, harimo izakunzwe cyane nka: Narababariwe, Mana uriho, Nguhetse ku mugongo, Amfiteye byinshi, Sinzahwema, Uri uwera Gitare n'izindi nyinshi. 

Gisubizo Ministries

Bamuritse album DVD ikozwe mu buryo bw'umwihariko

Muri iki gitaramo, Gisubizo Ministries yari iri kumwe na na bamwe mu baririmbyi bakunzwe cyane mu Rwanda ari bo; Healing Worship Team, Bosco Nshuti, Nkomezi Prosper, Shekinah Worship Team Restoration Church Masoro, Ben&Chance na The Blessing Family igizwe n'abasore n'inkumi bahimbaza Imana bakoresheje ingingo z'umubiri wabo. Aba bose bahembuye imitima y'abitabiriye iki gitaramo. Pastor Edmond Kivuye waturutse i Burundi muri Eglise Vivante ni we wigishije ijambo ry'Imana.

REBA AMAFOTO Y'UKO BYARI BIMEZE

Gisubizo MinistriesGisubizo MinistriesGisubizo MinistriesProsper Nkomezi

Prosper Nkomezi

Gisubizo Ministries

Ev Mucyo David yitabiriye iki gitaramo

Gisubizo MinistriesGisubizo MinistriesGisubizo MinistriesGisubizo MinistriesGisubizo MinistriesGisubizo MinistriesGisubizo MinistriesGisubizo MinistriesGisubizo MinistriesGisubizo MinistriesGisubizo MinistriesGisubizo MinistriesGisubizo MinistriesGisubizo MinistriesGisubizo MinistriesGisubizo MinistriesGisubizo MinistriesGisubizo MinistriesGisubizo MinistriesGisubizo MinistriesGisubizo MinistriesRonnieGisubizo MinistriesGisubizo MinistriesGisubizo MinistriesGisubizo MinistriesGisubizo MinistriesGaby KamanziGisubizo MinistriesGisubizo MinistriesGisuGisubizo MinistriesGisubizo MinistriesGisubizo MinistriesGisubizo MinistriesGisubizo MinistriesGisubizo MinistriesGisubizo MinistriesGisubizo MinistriesGisubizo MinistriesThe Blessing FamilyThe Blessing Family

The Blessing Family mu gitaramo cya The Blessing Family

Gisubizo Ministries

Gisubizo Ministries mu gitaramo cyabembuye benshi

AMAFOTO: Iradukunda Dieudonne (Inyarwanda.com)






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • mwiza5 years ago
    Muririmba neza ndabakunda
  • 5 years ago
    Gisubizo Ministries Imana ikomeze kubagura
  • Manu5 years ago
    Ni umugisha ukomeye kuba dufite abaririmbyi nk'aba Muri iki gihe! Gisubizo ministries Imana ikomeze kubageza kure aho mutatekerezaga kwigeza





Inyarwanda BACKGROUND