RFL
Kigali

Gisubizo Ministries bakoze igitaramo gikomeye 'Worship Legacy Concert' mu ifatwa ry'amashusho ya Album yabo ya 3-AMAFOTO

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:28/05/2018 16:25
0


Ku mugoroba w'iki Cyumweru tariki 27 Gicurasi 2018, Gisubizo Ministries imwe mu matsinda akomeye hano mu Rwanda, yakoze igitaramo gikomeye 'Worship Legacy Concert' cyabereye i Nyarutarama kuri Christian Life Assembly (CLA).



Muri iki gitaramo, Gisubizo Ministries yari iri kumwe na Healing worship team, Alarm Ministries, True Promises na The Blessing Family. Kwinjira byari 2000Frw mu myanya isanzwe ndetse na 5000Frw mu myanya y'icyubahiro. N'ubwo iki gitaramo cyatinze gutangira kubera ikibazo cya tekinike, aho cyatangiriye cyagenze nezan abantu benshi barizihirwa mu buryo bukomeye binyuze mu ndirimbo z'abaririmbyi baririmbye. Gisubizo Ministries yaririmbye indirimbo zinyuranye zirimo; Hari Imbabazi, Izindi Mana, N’ibisigaye izabikora, Maniriho n'izindi.

Gisubizo Ministries

Gisubizo Ministries yakoze igitaramo kibereye ijisho

Alfred Rushambara umuyobozi wa Gisubizo Ministries yatangarije Inyarwanda.com ko bishimiye cyane igitaramo bakoze kabone n'ubwo batinze gutangira. Ati: "Muri rusange byagenze neza, gusa twabanje kugira ikibazo cya tekinike ntitwangirira igihe ariko igitaramo cyari cyiza". N'ubwo kuri iki Cyumweru muri Kigali hari habereye ibitaramo binyuranye birimo; Icyateguwe na Gisubizo Ministries, icyateguwe na Brian Blessed cyabereye mu Kiyovu ndetse n'icya Aline Gahongayire cyabereye i Kabuga, igitaramo cya Gisubizo Ministries cyitabiriwe mu buryo bushimishije mu gihe kwinjira byari ukwishyura.

Gisubizo Ministries

Ni igitaramo biteguye mu buryo buhagije

Muri iki gitaramo cyiswe 'Worship Legacy Concert' , Gisubizo Ministries yafashe amafoto ya album yabo ya gatatu igizwe n'indirimbo 12. Ngabire Vincent wari umuhuzabikorwa w'iki gitaramo yatangarije Inyarwanda.com ko amashusho y'indirimbo bafatiye bafatiye mu gitaramo bakoze kuri iki cyumweru, azajya hanze nyuma y'amezi 3. Ni indirimbo benshi bafitiye amatsiko bitewe n'uburyo igitaramo yafatiwe cyabakoze ku mitima byongeye indirimbo ziri kuri iyi album yabo nshya zikaba zaryoheye benshi. 

Gisubizo Ministries ni umuryango ukora ivugabutumw a mu buryo butandukanye burimo no kuririmbira Imana. Bakorera mu bihugu binyuranye ku isi. Kugeza ubu bamaze guhabwa ibihembo byinshi mu muziki yaba ibitangirwa hano mu Rwanda ndetse no ku rwego rw'akarere u Rwanda ruherereyemo. Bamaze gukora ingendo nyinshi z'ivugabutumwa hirya no hino mu gihugu cy'u Rwanda ndetse no hanze yarwo. Aba baririmbyi bakunzwe mu ndirimbo zinyuranye zirimo: Ndaguhetse ku mugongo, Amfitiye byinshi, Narababariwe n'izindi.

Gisubizo MinistriesGisubizo MinistriesGisubizo Ministries

Pastor Aaron Ruhimbya ni we wigishije ijambo ry'Imana



Bahagiriye ibihe byiza batazibagirwa mu buzima bwabo

Alfred Rushambara umuyobozi wa Gisubizo Ministries mu Rwanda






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND