RFL
Kigali

Gashongore Vincent wari umaze igihe acecetse yashyize hanze amashusho y’indirimbo ‘Umugwaneza’-VIDEO

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:10/06/2017 9:47
1


Gashongore Vincent ni umuhanzi mu ndirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana wari umaze igihe kinini acecetse ariko kuri ubu akaba yongeye kugaruka mu muziki ndetse akaba yamaze gushyira hanze amashusho y’indirimbo ye ‘Umugwaneza’.



Gashongore Vincent ni umuhanzi watangiye umuziki mu mwaka wa 2008 ahera ku ndirimbo yise Garukiraho. Yavutse mu mwaka wa 1986 avukira i Kampala muri Uganda ahitwa Kyambogo. Yakijijwe muri 2002 muri Bethel Church icyo gihe yitwaga Shalom hari mu giterane cy’urubyiruko, yari yatumiwe na mushiki we mukuru kuko ni nawe wamureze kuva akiri muto. Gashongore ni umukristo mu itorero Restoration church muri paruwase Kicukiro.

Gashongore Vincent waboneye izuba abahanzi benshi mu muziki wo kuramya no guhimbaza Imana, yari amaze igihe kinini atumvikana mu muziki, gusa yabwiye Inyarwanda.com ko yamaze guhuguka akaba agiye kugaragara cyane mu muziki ndetse by’umwihariko mu mpera z’uyu mwaka wa 2017 akaba ateganya gukora igitaramo cyo kumurika album ye y’amashusho. Abajijwe icyo yari ahugiyemo, yavuze ko yari arimo gutegura album ye ndetse akaba yifuza ko izajya hanze igaragaza amashusho. Yavuze kandi ko afite indi mishinga inyuranye ijyanye n'umuziki yifuza gukora. Ku bantu bashobora gukeka ko azongera akabura mu muziki, yavuze ko iki ari igihe cye, ashimangira ko atazongera kubura.

Vincent Gashongore

Gashongore ngo ntazongera kubura mu muziki kuko iki ari igihe cye

Nubwo indirimbo ye ya mbere yayikoze mu mwaka wa 2008, kuririmba yabitangiye muri 2004 mu itsinda ryitwaga (INUMA), icyo gihe yigaga muwa 4 w’amashuri abanza. Gashongore yakunda cyane gukina umupira w’amaguru kurusha kuririmba, ariko yaje kuvunika ari gukina umupira w’amaguru, amara igihe kinini adakina kuko kwa muganga bari baramubujije gukina ariko ku rusengero ho akajyayo. Kuva atangiye umuziki mu myaka 9 ishize, Gashongore Vincent amaze gukora indirimbo nyinshi. Indirimbo amaze gukora harimo: Garukiraho, Ni muzima, Irera, Inshuti idahararuka, Umunsi umwe, Naho itatoha, Ndi nde n’izindi.

Vincent GashongoreGashongore Vincent

REBA HANO 'UMUGWANEZA' YA GASHONGORE VINCENT







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Kazungu Armand 6 years ago
    Courage Bro tukuri inyuma kandi Imana ikomeze ikwagure





Inyarwanda BACKGROUND