Tariki ya 6 Nzeri 2014 nibwo umuhanzikazi Aline Gahongayire n’umugabo we Gahima Gabriel bibarutse umwana w’umukobwa bari bamaze kwita Gahima Ineza Glovin ariko bahita bagira ibyago atabaruka akivuka, nyuma y’ukwezi Aline Gahongayire akaba yatanze ubutumwa anasobanura uko amerewe nyuma y’ibyamubayeho.
Mu butumwa burebure Aline Gahongayire yatanze ubwo yaganiraga na Inyarwanda.com, yasobanuye ko ibyamubayeho byose bitamubujije gushima Imana ndetse ahita anatugezaho indirimbo ye nshya yitwa “Fall in Love by Jesus”, bishatse gusobanura ngo “Mu rukundo na Yesu” iyi akaba yayishyize hanze mu rwego rwo gushima Imana kuko ibyamubayeho bitamubuza gushima. UMVA HANO INDIRIMBO "FALL IN LOVE WITH JESUS"
Aline Gahongayire na Gahima Gabriel hashize ukwezi babuze imfura yabo
Muri ubu butumwa Aline Gahongayire akaba asobanura ko amaze ukwezi yoherereje Imana ibaruwa y'urukundo yitwa Ineza, iri rikaba ari naryo zina yari yise imfura ye na Gahima. Uyu muhanzikazi yagize ati: “Ukwezi kurashize noherereje Imana ibaruwa nise Ineza, ibaruwa y’urukundo kuri Data Imana. Nyuma y’ibyo nanyuzemo numvise ntakindi navuga usibye kuririmbira Imana umugenga wa byose, nongeye kujya mu rukundo na Yesu kurushaho kuko Imana ni nziza ibihe byose. No mu bihe byo kubura imfura yanjye na Gahima Imana ikomeje kwitwa Imana kandi iracyagira neza, igira neza kandi izongera idusakazemo ineza. Nibyo kuko imitima yacu yarahungabanye ariko ntiyaguye isari kuko nk’uko nabiririmbye ngo Umukiza wanjye ariho ajya ankomeza, ariho mu bihe byose aranyumva... Si ibyo gusa naririmbye ahubwo hari n’impamvu zo gushima kuko zihari...”
Aline Gahongayire yashyize hanze n'indirimbo irimo ubutumwa bwe nyuma y'ukwezi abuze imfura ye
Aline Gahongayire kandi ashimira abantu cyane bamubaye hafi baba abamutabaye n’abamwoherereje ubutumwa bumukomeza, akishimira cyane uko bamweretse umutimwa mwiza. Aha yagize ati: “Abantu ni impano y’Imana, nshimiye abantabaye kandi bari benshi pe! Nababonyemo Imana... Sinabonye uburyo bwo gusubiza bamwe na bamwe banyandikiye yewe n’abampamagaye ntarabasha kuvuga banyemerere mbashime mbature iyi ndirimbo... Inshuti yanjye magara Yesu abahaze ibyiza”
Manirakiza Théogène
TANGA IGITECYEREZO