RFL
Kigali

Gaby Irene Kamanzi yagarutse i Kigali avuye muri Senegal azana indirimbo nshya 'Je t'eleve' yakoreyeyo-YUMVE

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:8/01/2018 7:01
0


Gaby Irene Kamanzi wari umaze iminsi itari micye mu gihugu cya Senegal, kuri uyu wa Gatanu tariki 5/1/2018 ni bwo yagarutse i Kigali, azana indirimbo nshya yakoreye mu gihugu cya Senegal.



REBA HANO 'ARANKUNDA' YA GABY KAMANZI

Tariki 5/12/2017 ni bwo Gaby Kamanzi yageze i Dakar muri Senegal muri gahunda z'ivugabutumwa yari yatumiwemo. Tariki 5/1/2018 ni bwo Gaby Kamanzi yagarutse mu Rwanda, azana indirimbo nshya 'Je t'eleve' yakoreye muri Senegal muri studio y'umuhanzi Didier Awadi uzwi cyane mu muziki usanzwe, uyu akaba yaranaje mu Rwanda muri Kigali Up. Gaby Kamanzi yagiye i Dakar nyuma yo kuva muri Tchad, mu bihugu binyuranye by'i Burayi ndetse no muri Uganda.

Gaby Kamanzi

Gaby Kamanzi ubwo yakoraga iyi ndirimbo ye nshya

Iyi ndirimbo nshya 'Je t'eleve' ya Gaby Irene Kamanzi iri mu njyana Zouk ikaba iri mu rurimi rw'Igifaransa. Amashusho yayo yamaze gufatwa mu gihe cya vuba akaba azajya hanze. Gaby Kamanzi yabwiye Inyarwanda.com ko iyi ndirimbo ye 'Je t'eleve' ari imwe mu ndirimbo ze zigize album ye nshya azamurika muri uyu mwaka wa 2018. Yagize ati:"Indirimbo yitwa Je t'eleve, video yo ni vuba. Iyi ndirimbo izaba iri kuri album yanjye y'igifaransa izasohoka muri 2018"

UMVA HANO INDIRIMBO NSHYA 'JE T'ELEVE' YA GABY KAMANZI







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND