RFL
Kigali

FourSquare Gospel Church yateguye igiterane izahuguriramo urubyiruko uko rwakwiteza imbere

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:12/03/2018 20:13
0


Itorero Four Square Gospel Church rya Kimironko mu mujyi wa Kigali ryateguye igiterane cy'urubyiruko kigiye kuba ku nshuro ya kane. Ni igiterane cy'iminsi itanu kizatangirwamo impuguro ku rubyiruko rugahugurwa uko rwakwiteza imbere.



Iki giterane 'Foursquare Youth Annual Convention 2018' kizatangira 14 Werurwe 2018 gisozwe tariki 18 Werurwe 2018. Ni igiterane cyatumiwemo amatsinda anyuranye arimo: Gisubizo Ministries, Alarm Ministries, True Promises, Healing Worship Team n’abandi baririmbyi bo muri Foursquare Gospel church ndetse n'abandi bazaturuka hanze y'u Rwanda.

Apostle Onasaka Damba Constant wo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo azaba ari muri iki giterane aho nawe azatanga impuguro ku rubyiruko zijyanye n'uko urubyiruko rwakwiteza imbere. Usibye Apostle Onasaka Damba Constant hazaba hari n'abandi bakozi b'Imana batandukanye ndetse n'inzobere zigisha muri Kaminuza kimwe n'abagenzuzi mu mishinga itandukanye. 

Image result for Bishop Dr Masengo ibyishimo

Bishop Dr Masengo Fidele hamwe n'umufasha we

Bishop Dr. Fidèle Masengo umushumba mukuru wa Foursquare Gospel church mu Rwanda, yavuze ko bashaka ko urubyiruko rwabo ndetse n'abandi bo hanze bazitabira iki giterane, buri wese azamenya ko igihe cyose umuntu akiri mu mubiri ko byanze bikunze hari ibyo akenera kandi agomba kubikorera. Yakomeje avuga ko akenshi amadini ategura abantu mu buryo bw'umwuka akibagirwa kubategura mu buryo bw'umubiri. Aragira ati:"Twasanze ko akenshi mu madini atandukanye dutegura abantu mu buryo bw’umwuka tukibagirwa ku bategura mu mubiri no kubabwira ku byo umubiri ukeneye ndetse n’uburyo bigerwaho.”

Image result for Healing worship team amakuru

Healing worship team ni bamwe mu baririmbyi batumiwe muri iki giterane

Nk'uko abateguye iki giterane babitangarije itangazamakuru, umwihariko muri iki giterane ni uko abazaba bakurikiranye inyigisho za mu gitondo z’ibijyanye no kwiteza imbere basabwa kwiyandikisha mbere aho uru rusengero rukorera Kimironko bakavuga n’iminsi bazabonekaho kugira ngo itorero rizamenye abo rigenera amafunguro igihe bazaba bifuza no kuza kwitabira amateraniro ya nimugoroba. Biteganyijwe ko muri iki giterane hazabaho umwanya wo kumenyana ndetse hagatangwa n’ubuhamya bw’urubyiruko rwiteje imbere bugaragaza ko ibyo kwiteza imbere bishoboka.

Image result for Alarm Ministries amakuru

Alarm Ministries bazaba bari muri iki giterane

Image result for True Promises amakuru

True Promises Ministries bazaba bari muri iki giterane

Image result for Gisubizo Ministries amakuru

Gisubizo Ministries batumiwe muri iki gieterane

Ni igiterane cy'urubyiruko giteguwe ku nshuro ya kane






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND