RFL
Kigali

Ev Caleb Uwagaba ari mu gahinda ko gupfusha umugore we Mucyo Sabine nyuma y'amezi 7 bakoze ubukwe

Yanditswe na: Editor
Taliki:4/10/2018 17:52
13


Ev Uwagaba Caleb Joseph wamenyekanye nk'umujyanama wa Papa Emile ari mu gahinda gakomeye ko gupfusha umugore we Mucyo Sabine witabye Imana azize uburwayi yari amaranye amezi 7. Nyakwigendera yatabarukiye mu bitaro bya CHUK kuri uyu wa Kane tariki 4/10/2018.



Amakuru y'urupfu rwa Mucyo Sabine yemejwe n'umugabo we Caleb Uwagaba mu kiganiro gito yagiranye n'umunyamakuru wa Inyarwanda.com. Ev Caleb Uwagaba yari afite agahinda gakomeye ndetse mu masegonda macye cyane yavuganye n'umunyamakuru kuri terefone yavuganaga amarira menshi na cyane ko yari yananiwe kubyakira. Kuri ubu ikiriyo kuri kubera ku Gisozi kwa Caleb Uwagaba.

Mucyo Sabine

Nyakwigendera Mucyo Sabine

Mucyo Sabine yitabye Imana azize indwara yitwa Systemic Lupus Erythematosus. Ni indwara mbi cyane aho abasirikale b'umubiri bacanganyukirwa bagatangira kurwanya no gusenya uturemangingo tw'umubiri (cells) bagombye kuba barinda. Iyi ndwara abaganga ba CHUK bayibonye mu mpera z'ukwezi kwa Nzeli uyu mwaka wa 2018 mu gihe yari amaze amezi arindwi arembye. Ni nyuma y'aho abaganga bo mu bitaro binyuranye nyakwigendera yivurijemo yaba King Faisal n'ibyo hanze y'u Rwanda, bari barabuze indwara. 

REBA HANO UBWO UWAGABA CALEB YATERAGA IVI

Mucyo Sabine yitabye Imana nyuma y'amezi arindwi arenzeho umunsi umwe yambikanye impeta na Ev Caleb Uwagaba dore ko bakoze ubukwe tariki 03/03/2018. Aba bombi bakoze ubukwe nyuma y'imyaka itatu bari bamaze bakundana. Mucyo Sabine yari umunyempano mu gucuranga gitari. Yari umukristo muri Bethesda Holy church aho yari umu 'Protocol'. Iri torero ni naryo Uwagaba Caleb asengeramo. 

Mucyo Sabine

Nyakwigendera Mucyo Sabine yari umunyempano mu gucuranga gitari

Mucyo Sabine

Mucyo Sabine na Caleb Uwagaba mbere y'uko bakora ubukwe

Caleb Uwagaba

Nyakwigendera hamwe na Caleb Uwagaba ku munsi w'ubukwe bwabo






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Jose Mukunde5 years ago
    Imana yakire Mucyo mu bayo kandi ikomeze Caleb muri ibi bihe bibabaje cyane kandi bigoye. Twiringiye kuzabonana abacu mu bwami bw'ijuru. Caleb Komera
  • Dumbuli5 years ago
    Abeza ntibarama""" Caleb we Sabine yatashye yagusize kandi wowe ubuzima bugomba gukomeza nta bajyana ihangane aheza ni mu ijuru nta heza hisi mbega ni agahinda
  • 5 years ago
    Imana ikomeze incuti nabavandimwe
  • josette5 years ago
    yoooooh imana imwakire mu bayo yarakiri muto.hanyuma c iyo ndwara nibwoko ki mudusobanurire
  • 5 years ago
    Nyagasani Akwakire bambi Mucyo!!!
  • Jojo5 years ago
    Mbega inkuru ibabaje .R.I.P . yoooo binyibukije kapaya wa muni
  • Rukundo5 years ago
    Pole sana, wihangane, mu isi si iwacu twese turi abagenzi. Mukomere rwose.
  • Nahamungu Aaron5 years ago
    Mukozi w'Imana,ntibyoroshye kubyakira ariko ukomeze kwihangana,ntagitungura Imana.
  • Bebe5 years ago
    Mana wee Birababaje pee gusa twizereko ari mwijuru.Imana ikomeze abasigaye byumwihariko umugabo we Caleb
  • gisa5 years ago
    systemic lupus erythematosus treatment: Treatment consists of immunosuppressants While there's no cure for lupus, current treatments focus on improving quality of life through controlling symptoms and minimising flare-ups. This begins with lifestyle modifications, including sun protection and diet. Further disease management includes medication such as anti-inflammatories and steroids. Medications Immunosuppressive drug and Steroid Self-care Sunscreen and Sun protective clothing Specialists Rheumatologist, Cardiologist, Pulmonologist, Nephrologist, and Primary Care Provider (PCP) Consult a doctor for medical advice Sources: Mayo Clinic and others. Learn more
  • Aline5 years ago
    mucyo iruhukire disi tubuze umuntu wigenzi gusa imana nikwakire pe nagahinda kenshi kubawe byumwihariko umutware wae gusa ntakundi nakomere kuko ntaheza hisi
  • Bébé5 years ago
    Birababaje cyane Caleb komera Imana yonyine niyo itanga kandi ikanisubiza izagufasha kubyakira.Stay Strong
  • dydy5 years ago
    rip mucyo kdi nawe caleb komera.n'imiryango yanyu





Inyarwanda BACKGROUND