RFL
Kigali

Dr Tumi umwe mu bahanzi bakomeye muri Afrika yakozwe ku mutima n'imiririmbire ya Rene Patrick ahita yifuza kuza mu Rwanda

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:30/04/2018 10:24
0


Dr Tumi umwe mu bahanzi bakomeye mu muziki wa Gospel muri Afrika by'umwihariko mu gihugu avukamo cya Afrika y'Epfo, yatangaje ko ashaka kuza mu Rwanda. Ni yuma yo gukorwaho cyane n'imiririmbire ya Rene Patrick umwe mu bahanzi nyarwanda b'abahanga mu muziki wa Gospel.



Tumišang Makweya wamamaye mu muziki nka Dr Tumi yatangaje ibi nyuma yo kubona amashusho (Video) ya Rene Patrick ubwo yaririmbaga indirimbo 'No other God' ya Dr Tumi. Aya mashusho yafashwe muri Aflewo Rwanda 2018 ubwo Rene Patrick yaririmbaga iyi ndirimbo, nyuma amashusho ayashyira kuri Instagram, Dr Tumi arayabona akorwaho cyane.

Dr Tumi yishimiye cyane kubona umuhanzi nyarwanda aririmba mu buhanga buhanitse indirimbo ye 'No other God'. Yishimiye kandi inkuru nziza yabwiye y'uko indirimbo ze zihembura imitima ya benshi mu banyarwanda. Ibi byatumye agira amatsiko yo kuzagera mu Rwanda agafatanya n'abanyarwanda kuramya no guhimbaza Imana. Iby'uko ashaka kuza mu Rwanda yabihamije mu butumwa yanyujije kuri Twitter. Ati "Nkeneye gushaka uko njya mu Rwanda"

Dr Tumi

Ubutumwa Dr Tumi yanyujije kuri Twitter

Mu kiganiro na Inyarwanda.com Rene Patrick yadutangarije kuba Dr Tumi yatangaje ko ashaka kuza mu Rwanda, ari umugisha ukomeye bitewe n'uko indirimbo ze zihembura benshi. Rene Patrick yavuze ko impamvu akunda indirimbo za Dr Tumi ari uko Dr Tumi adahimba indirimbo nk'umuhanzi gusa ahubwo akora umuziki nk'umuramyi. Yagize ati: "Bisa nk'ibyandenze, (Dr Tumi) aje mu Rwanda byaba ari umugisha." Abajijwe impamvu akunda gukoresha indirimbo za Dr Tumi mu bitaramo binyuranye, Rene Patrick yagize ati: "Nkunda cyane cyane umutima w'uwazihimbye n'uburyo zanditse. Ntabwo Dr Tumi akora nk'umuhanzi akora nka worship leader (umuramyi)."

Image result for Rene Patrick amakuru

Rene Patrick ni umwe mu bahanzi ba Gospel b'abahanga u Rwanda rufite

Dr Tumi ari we Tumišang Makweya ni umuhanzi ukomeye muri Afrika y'Epfo ndetse bamwe bakunzi kumwita umuganga uhembura abantu mu buryo bw'Umwuka. Usibye kwitwa Dogiteri kubera guhembura imitima y'abantu mu buryo bw'umwuka, Dr Tumi ni n'umuganga wemewe n'amategeko dore yize ubuganga ibijyanye no kubaga abarwayi muri kaminuza yitwa Medical University of Southern Africa (Mendusa). Dr Tumi avuga ko umuziki n'ikiganga ari ibintu bifatanyiriza hamwe guhindura ubuzima bw'abantu. 

Dr Tumi ni umuhanzi, producer, umwanditsi w'indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana akaba n'umuhanga cyane mu gucuranga ibicurangisho bitandukanye. Kuririmba yabitangiye kera abitangirira muri korali y'abana yo ku cyumweru. Kugeza ubu ni umwe mu bahanzi bubashywe mu muziki wa Gospel muri Afrika y'Epfo. Mu ndirimbo ze zikunzwe cyane hari: You are here, No other God, Someone like me, All of me, Nothing withour you complete n'izindi. 

Dr Tumi amaze gutwara ibihembo bitandukanye mu muziki. Mu mwaka wa 2003 yitabiriye irushanwa Coca-Cola Popstars aza muri 20 ba mbere mu gihe irushanwa ryari ryitabiriwe n'abantu ibihumbi 16. Muri iryo rushanwa yabaye umwe mu bagaragaje cyane impano kurusha abandi, bimuhesha amahirwe yo guhabwa amahugurwa n'abahanzi bakomeye barimo;  Yvonne Chaka Chaka (ugiye kuza mu Rwanda mu gitaramo cya KNC), Caiphus Semenya, Letta Mbuli, Thembi Seete na Blondie Makhene. 

Image result for Dr Tumi south africa

Amaze guhabwa ibihembo bitandukanye

Kuva icyo gihe, Dr Tumi yatangiye gutumbagira mu kwamamara mu muziki. Mu mwaka wa 2008, Dr Tumi yaririmbye mu giterane gikomeye 'MegaFest' cyateguwe na TD Jakes kikabera kuri Nasrec Expo Centre. Mu muziki we, Dr Tumi amaze gusangira stage n'abahanzi bakomeye ku isi barimo Mary Mary, Yolanda Adams, Israel Houghton, Joyous Celebration, Hlengiwe Mhlaba, Benjamin Dube, Vuyo Mokoena, Jabu Hlongwane n'abandi bagize Joyous Celebration. 

REBA HANO 'NO OTHER GOD' YA DR TUMI






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND