RFL
Kigali

Dominic Ashimwe yashyize hanze indirimbo nshya 'Warakoze' ikubiyemo ishimwe n'ubuhanuzi-VIDEO

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:2/11/2017 7:17
4


Dominic Ashimwe yasohoye indirimbo nshya yise 'Warakoze' iri kuri album ye nshya 'The Victory' ateganya gushyira hanze umwaka utaha wa 2018. 'Warakoze' ni indirimbo ikubiyemo ishimwe ry'ibyo Imana yakoze kuri we no ku bandi banyuranye.



'Warakoze' ni indirimbo yumvikanamo amagambo y'ishimwe ku Mana ndetse n'ubuhanuzi ku buzima bw'ufata iyi ndirimbo nk'iye: Aya ni amwe mu magambo agize iyi ndirimbo: "Mutima wanjye ni iki gitumye wiheba mbese ni iki gitumye umpagararamo. Ujye utegereza Imana, Imana yo mu ijuru ni yo igira icyo ivuga ikagisohoza. Ujye utegereza Imana yawe, Imana yo mu ijuru ni yo igira icyo irema yonyine ikagikomeza. Imirimo itangaje wakoze ni myinshi n'ibyo utekereza kutugirira ntibibarika, nashaka kubivuga byaruta cyane ibyo njyewe ubwanjye nshoboye kubara. Wambereye inyangamugayo Mana, wambereye imfura, warakoze. (...)"

Image result for Dominic Nic umuhanzi amakuru

Mu kiganiro na Inyarwanda.com, Dominic Ashimwe yadutangarije ko iyi ndirimbo ye nshya 'Warakoze' ikubiyemo cyane cyane ishimwe ry'ibyo Imana yakoze ndetse igikomeje gukora haba ku buzima bwe ndetse n'ubuhamya bw'abantu yumva. Avuga kandi ko uwumva iyi ndirimbo ihuza n'ibihe bimugiye ari gucamo,yaririmba iyi ndirimbo akiyaturaho amagambo meza yuko Imana ibasha gucecekesha amajwi yose atavuga Imana ku buzima bw'abayubaha. Dominic Ashimwe yagize ati: 

Nubwo mba nsa nuwivugaho, ntabwo ari 'True story' (si inkuru mpamo) kuri njye ahubwo ni ukugira ngo umuntu wese uyumva akumva irahuza n'ibihe bimugoye ari gucamo ayiririmbe yibwira ubwe, yiyatureho ayo magambo meza yuko Imana ari yo yonyine nkingi ishyigikiye ubuzima bwa buri wese, ni nayo gusa ibasha gucecekesha amajwi yose atavuga izina ryayo ku buzima bw'abayubaha, igahindukiza amateka asharira rwose agahinduka ubundi buhamya bushya bwuzuye ishimwe. 

Dominic Ashimwe ageze kure imyiteguro ya Album ye nshya

Dominic Ashimwe ahugiye cyane kuri album ye nshya 'The Victory' azashyira hanze umwaka utaha wa 2018. Iyi album ye nshya avuga ko izaba itandukanye n'izindi ebyiri yakoze mbere. Yagize ati: "Warakoze iri kuri album nshya ndi gukora yitwa 'The Victory' izasohoka umwaka utaha wa 2018. Ni album nizera yuko hamwe no gusenga Imana, izaba ifite byinshi byiza itandukaniyeho n'izindi ebyiri nakoze mbere, ariko umwimerere wo ntabwo uzahinduka"

UMVA HANO INDIRIMBO NSHYA 'WARAKOZE' YA DOMINIC ASHIMWE







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Dudu6 years ago
    Aka kagoma ndumva karyoshye di, congratulations mister Dominic Ashimwe nubwo wari ubuzeho ariko uduhaye indirimbo nziza. Imana igukomereze impano yawe. You're talented
  • ntawebasa diane6 years ago
    Dominic yesu akwagure nukuri kdi ndagukunda uramfasha indirimbo zawe zimfasha kwegera imana imana iguhe umugisha
  • NDOLI EMMA6 years ago
    Urakoze mukozi w'Imana kubwiyi ndirimbo nziza njye irankomeje pepe. Nkundako utinda ariko waza ukazana ikintu kizima cyanditse pe. Lyrics ni sawa naho Beat yo ikaza ibisoza pe. Imana ikomeze ikwagure nahatari aha izahakugeza kubwo kuyubaha. May God Bless you
  • Claire Uwimpaye6 years ago
    Dominic niyo wagenda ukamara imyaka n'ibinyejana byinshi mu bakwibagirwa si ndimo. Indirimbo yawe ndayumva nkumva ubuzima bushya kuri njye no muri njye. Ufite impamvu nyinshi zo kuba uw'agaciro kuri twe. Iyi ndirimbo ni njyewe ibwira guhera ku ntangiriro kugeza ku musozo wayo. Ndagukunda byindani





Inyarwanda BACKGROUND