RFL
Kigali

Dominic Ashimwe yahembuye imitima y'abitabiriye igitaramo gikomeye yatumiwemo i Burayi-AMAFOTO

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:25/09/2018 14:27
2


Dominic Ashimwe umwe mu bahanzi nyarwanda bakunzwe cyane mu muziki wo kuramya no guhimbaza Imana, yagembuye bikomeye imitima y'abitabiriye igitaramo Soirée de louange yatumiwemo i Burayi mu gihugu cy'u Bubiligi.



Iki gitaramo cyabereye mu mujyi wa Bruxelles mu mpera z'iki cyumweru turimo tariki 22/09/2018. Kwinjira byari ubuntu ku bantu bose. Ni igitaramo cyitabiriwe n'abaturutse mu mijyi itandukanye yo mu Bubiligi. Muri iki gitaramo Dominic Ashimwe yari ari kumwe n'itsinda ry'abaramyi rya CEP Bruxelles. Dominic Ashimwe yitabiriye iki gitaramo nyuma y'iminsi micye ataramiye abatuye mu mujyi wa Liège.

Dominic Ashimwe

Muri iki gitaramo Soirée de louange, Dominic Ashimwe yaririmbye indirimbo nyinshi harimo iza kera ndetse n'inshya. Mu ndirimbo za kera yaririmbye harimo; Nemerewe kwinjira, Ashimwe, Ari kumwe natwe, Nyuzuza, Ingoma ya Yesu, Heri wewe n'izindi. Mu ndirimbo za vuba yaririmbye harimo; Ndishimye na Wambereye imfura. Yanifashishije kandi indirimbo zo mu gitabo dore ko abantu bakuze ari bo wabonaga biganje mu gitaramo.

Izi ndirimbo zo zo mu gitabo zafashije benshi mu bitabiriye iki gitaramo na cyane muri bo harimo abakiriye agakiza mu myaka ya kera, noneho biba nko kubasubiza mu bihe byiza byo hambere. Urubyiruko n'abantu bakuru bari muri iki gitaramo bafashijwe cyane bagira ibihe byiza cyane mu kuramya Imana binyuze mu ndirimbo za Dominic Ashimwe. Bamaze igihe kinini bahagaze baririmbana na Dominic Ashimwe nk'ikimenyetso cy'uko bamwishimiye cyane.

Dominic Ashimwe

Mu kiganiro na Inyarwanda.com, Dominic Ashimwe yadutangarije ko afite ishimwe rikomeye ku Mana. Arayishimira kuba yamushoboje ikabana nawe mu rugendo rw'ivugabutumwa amazemo iminsi i Burayi. Dominic Ashimwe uvuga ko byari bimugoye kwakira ko hari aho azabasha gukora ari wenyine atari kumwe n'abacuranzi n'abaririmbyi basanzwe bakorana, yavuze ko Imana yamwigishije ko idakirisha ingabo nyinshi. Yagize ati:

Byari byiza cyane. Ndashima Imana yabanye nanjye muri uru rugendo rw'ivugabutumwa kuri uyu mugabane w'i Burayi. Byari bingoye kwakira y'uko hari aho nzabasha gukora ndi njyenyine abo tumenyeranye gukorana tutari kumwe (abacuranzi n'abaririmbyi). Ariko nabonye Imana inyigisha y'uko idakirisha ingabo nyinshi ahubwo umutima wemeye kumvira gusa uwo ni wo ikorana nawo ibidasanzwe, abantu bakavomaho bagahembuka.

Dominic Ashimwe

Dominic Ashimwe imbere y'abitabiriye igitaramo yatumiwemo i Burayi

Tariki 11 Nzeli 2018 ni bwo Dominic Ashimwe yafashe rutemikirere yerekeza i Burayi ku nshuro ye ya mbere. Amaze ibyumweru bibiri mu Bubiligi muri gahunda z'ivugabutumwa. Yabwiye Inyarwanda ko ateganya gusubira i burayi muri gahunda z'ibitaramo bye bwite. Dominic Ashimwe ni umukristo mu itorero rya ADEPR, akaba umwe mu bahanzi nyarwanda bari ku gasongero mu muziki wo kuramya no guhimbaza Imana. Kuva mu mwaka wa 2009 ubwo yatangiraga umuziki kugeza uyu munsi, akunzwe mu ndirimbo zinyuranye zikomeje guhembura benshi abandi bakakira agakiza. 

REBA AMAFOTO Y'UKO BYARI BIMEZE MU GITARAMO YAKOREYE I BURAYI

Dominic AshimweDominic AshimweDominic AshimweDominic AshimweDominic AshimweDominic AshimweDominic AshimweDominic AshimweDominic AshimweDominic AshimweDominic AshimweDominic AshimweDominic AshimweDominic AshimweDominic AshimweDominic AshimweDominic AshimweDominic AshimweDominic AshimweDominic AshimweDominic AshimweDominic AshimweDominic AshimweDominic AshimweDominic AshimweDominic AshimweDominic AshimweDominic AshimweDominic AshimweDominic AshimweDominic AshimweDominic Ashimwe

Nyuma y'igitaramo bafashe ifoto y'urwibutso bari kumwe na Dominic Ashimwe






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • ddd5 years ago
    Nyagasanoi abihimbarizwe, ugira kwicisha bugufi bikanyerera imbuto
  • Sandrine5 years ago
    Ariko mana yanjye ndanezerewee cyaaaaane, Imana ishimwe yabanye nawe. Ukunda Imana nkabibona bikagaragara Uwiteka nawe ntiyakwanga kukugirira neza Dominic. Imana ihabwe icyubahiro kubwawe





Inyarwanda BACKGROUND