RFL
Kigali

Dominic Ashimwe yataramiye i Liège mbere y'igitaramo gikomeye ategerejwemo i Bruxelles-AMAFOTO

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:19/09/2018 16:17
3


Dominic Ashimwe uri kubarizwa ku mugabane w'u Burayi mu gihugu cy'u Bubiligi, yataramiye abatuye mu mujyi wa Liège mu mpera z'icyumweru gishize. Ni mbere y'igitaramo gikomeye Soirée de louange ategerejwemo i Bruxelles mu mpera z'iki cyumweru turimo.



Aganira na Inyarwanda.com Dominic Ashimwe utaramiye i Burayi bwa mbere mu mateka ye, yavuze ko mu gitaramo yakoreye i Liège yatunguwe cyane. Ati: "Icyo nabonye cyantunguye ni uko bimwe by'iwacu bavuga ngo indirimbo ni iya kera ntibayiteho bashaka kwiyumvira inshya gusa, hano bakunda iza kera cyane nk'aho nazo ari nshya. Mbese indirimbo zose zibafasha kimwe batitaye ngo iyi ni iya kera cyangwa ni iya vuba/ni nshya. Bansabye n'indirimbo za kera nyinshi nari naribagiwe bikansaba kubanza kuzibuka."

Dominic Ashimwe

Dominic Ashimwe asanga abanyaburayi bakeneye ubutumwa bwiza dore ko ngo ubaririmbira ukabona bagukirikiye n'umutima wose. Yagize ati: "Bakeneye ubutumwa bwiza rwose, uraririmba ukabona baragukurikiye n'umutima wabo wose." Dominic Ashimwe arashimira Imana ikomeye kubana nawe mu rugendo rw'ivugabutumwa ari gukorera i Burayi. Ati: "Ndashima Imana ikomeje kubana nanjye muri uru rugendo rw'ivugabutumwa kuri uyu mugabane w'i Burayi. Mu by'ukuri ni ubwa mbere nkoze ivugabutumwa rinini nk'iri ntari kumwe n'intsinda ry'abacuranzi n'abaririmbyi dusanzwe dukorana."

Dominic Ashimwe

Dominic Ashimwe yafashe umwanya yigisha ijambo ry'Imana

Ngo yari afite impungenge z'uko bizamugora gukora umuziki wa Live bitewe n'abacuranzi atamenyeranye nabo, gusa si ko byagenze. Yagize ati: "Hari aho ngera tugakorana n'abo mpasanze bikagenda neza cyane kandi ari ubwa mbere mpuye nabo, n'ahandi nsanga binsaba gukora njyenyine na guitar yanjye gusa. Byari bingoye kwakira y'uko hari aho nzabasha gukora ndi njyenyine abo tumenyeranye gukorana tutari kumwe." Yakomoje ku gitaramo Soirée de louange azaririmbamo mu mpera z'iki cyumweru.

Dominic Ashimwe

Yagize ati: "Ariko nabonye Imana inyigisha y'uko idakirisha ingabo nyinshi ahubwo umutima wemeye kumvira gusa uwo ni wo ikorana nawo ibidasanzwe, abantu bakavomaho bagahembuka. Ibitaramo biri kugenda neza, icya nyuma kizaba ejo bundi kuwa Gatandatu tariki ya 22/9/2018 guhera 18h00' hano mu mujyi wa Bruxelles." Kwinjira muri iki gitaramo Soirée de louange bizaba ari ubuntu ku bantu bose. Muri iki gitaramo Dominic Ashimwe azaba ari kumwe n'itsinda ry'abaramyi rya CEP Bruxelles.

Dominic AshimweDominic Ashimwe

Dominic Ashimwe mu gitaramo cya mbere aririmbyemo i Burayi

Dominic AshimweDominic AshimweDominic Ashimwe

Dominic Ashimwe mu myiteguro y'igitaramo azakora kur uyu wa Gatandatu

Dominic Ashimwe

Igitaramo Dominic Ashimwe agiye gukorera i Burayi






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • JoJo5 years ago
    Hahaha hahahaha uyu ntibamuzi namba ndabona yarateraga intebe zikamwikiriza
  • mutarama5 years ago
    Komeza mukozi w'Imana. Uwaguhamagaye muri kimwe kandi aragushyigikiye. Amen
  • Akariza Ornella5 years ago
    Komera mwana wacu Dominic, ndagukundaaaaa Mana we Mana we...imana igukomereze amaboko nukuri ikirinde amen





Inyarwanda BACKGROUND