RFL
Kigali

Dj Spin afite icyizere cyinshi cyo gutwara igikombe mu irushanwa mpuzamahanga Sauti Awards 2017

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:5/08/2017 18:07
0


Sauti Awards ni irushanwa ryo muri Amerika ritanga ibihembo ku bahanzi bo muri Afrika bakora umuziki wa Gospel n’abandi bafite aho bahuriye n’umuziki wa Gospel. Dj Spin witabiriye Sauti Awards 2017 afite icyizere cyo gutwara igikombe.



Tariki 12 Kanama 2017 ni bwo hazatangwa ibihembo bya Sauti Awards 2017 mu birori bizabera mu mujyi wa Atlanta muri Leta ya Georgia yo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika. Ibi bihembo bizatangwa mu birori bizaba byabanjirijwe n'igitaramo gikomeye kizaba tariki 11 Kanama kigahuza abahanzi bakomeye ku isi. Mu irushanwa ry’uyu mwaka, Dj Spin ukorera Royal Tv ya hano mu Rwanda mu kiganiro Power of Praise, ni we wenyine wo mu Rwanda waryitabiriye, akaba asaba abanyarwanda kumushyigikira bakamutora banyuze ku rubuga rwa Sautiawards.

Evans Mwendwa wamenyekanye cyane nka Dj Spin ndetse akaba azwi na none nka Spinimana, ni umwe mu bahatanira ibihembo mu irushanwa Sauti Awards 2017 aho ari mu cyiciro cy’umu Dj mwiza mu karere ka Afrika y’Iburasirazuba. Dj Spin ahanganye na Dj Mo wo muri Kenya, Dj Sadic wo muri Kenya, Dj Ruff wo muri Kenya, Dj Twonjex wo muri Uganda na Dj Frank wo muri Tanzania.

Image result for Dj Spin amakuru

Dj Spin uhanganye n'aba Dj bakomeye mu karere

Dj Spin yatangiye kuvangavanga imiziki ya Gospel mwaka wa 2012 abitangirira muri kaminuza. Ni we waciye agahigo ko kuba umu Dj wa mbere mu Rwanda watangiye kuvangavanga imiziki ya Gospel abitangira abakristo benshi bamurwanya dore ko batabivugagaho rumwe, gusa kugeza uyu munsi usanga benshi bamwiyambaza mu birori byabo ndetse hari n’insengero nyinshi zimutumira mu materaniro n’ibitaramo binyuranye.

Mu kiganiro na Inyarwanda.com Dj Spin yadutangarije ko afite icyizere cyinshi cyo gutwara igikombe agahigika aba ba Dj bakomeye bari mu cyiciro kimwe. Yakomeje avuga ko natwara igikombe bizaba ari ishema ku Rwanda kuko bizamufasha kumenyekanisha Gospel yo mu Rwanda. Yagize ati:

Ndi guhatanira igikombe muri Sauti Awards 2017 ndi muri Gospel Dj of the year East Africa. Kabisa mfite confidence (icyizere) cyane cyo gutwara igikombe, abantu benshi bamaze gutora. Ni irushanwa rikomeye kandi ni amahirwe yo kumenyekanisha Gospel yo mu Rwanda.

Inyarwanda.com yabajije Dj Spin niba azajya muri Amerika mu ibirori bizatangirwamo ibihembo bya Sauti Awards 2017, adutangariza ko yahawe ubutumire, gusa kugeza ubu akaba atari yabona ibyangombwa. Kubw’ibyo bikaba bigoye ko yajya muri ibi birori, gusa ngo hariyo abantu bazaba bahamubereye.

Dj SpinDj Spin

Dj Spin wamamaye mu Rwanda mu kuvangavanga imiziki ya Gospel

Tumusiime

Dj Spin hamwe na Tumusiime Juliet bakorana muri Power of praise

Image result for Dj Spin amakuru

Dj Spin hamwe n'umugore we

Image result for Dj Spin amakuru

Dj Spin n'umugore we bakunda kwambara bajyanishije

Dj Spin

Dj Spin

Dj Spin arasaba abanyarwanda kumutora

Dj Spin

Dr Ofweneke na Ntambo ni bo bazayobora itangwa ry'ibi bihembo






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND